Amakuru

Kamonyi/ Rukoma: Abaturage biyemeje kurwanya ibyaha no kubikumira hakiri kare

Nyuma y’uko kuri uyu wa 21 Nyakanga 2023, mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma,  ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB),bwa ba kanguriye ku gukumira ibyaha no ku birwanya, abaturage nabo bagaragaje ko biteguye gukora ibishoboka byose ngo aho batuye hatazongera kugaragara icyaha n’igisa nacyo.

Abaturage bo mu murenge wa Rukoma bavuga ko impanuro n’inama bagiriwe n’ubuyobozi bagiye kuzikurikiza bakarwanya ibyaha, bavuga ko hari byinshi bungukiye muri ubu bukangurambaga batari basanzwe bazi ko ari bibi ariko ubu bakaba bamenye ko ari bibi.

Habumugisha Augustin yagize ati: “Ubungubu nanjye ndasobanukiwe kuri ibi byaha by’inzaduka, nubundi hari ibindi birimo kubyunganira, jyewe ubwanjye uwo nzabona ukora izo gahunda nzitabaza ababishinzwe babimfashemo, ubundi ibyiza ni ugutanga amakuru ukayatangira ku gihe, ukamenya naho ugomba kuyashyikiriza, kuko nanone ubyinjiyemo wabona umuntu arimo gukora ibintu bitemewe n’amategeko bishobora guteza akaduruvayo, ikiza rero tuzajya tubishyikiriza ababishinzwe babifatire umwanzuro.”

Sindikubwabo Janvier yagize ati: “Kiriya cyatsi jyewe aho nkimenyeye hashize nk’amezi ane cyangwa atanu, ariko ntabwo twarituzi ko kiriya ari ikiyobyabwenge, ariko noneho ku kijyanye n’urumogi numvise bavuga narwo buriya rwangiza urubyiruko rwacu, rukangiza imitekerereze y’abana bacu, rukangiza imitima yacu, niho hagenda haturuka kuvuga ngo niba umuntu yanyoye itabi ry’urumogi cyangwa se niba ari icyo cyatsi cya rwiziringa haba harimo guta ubwenge, ukaba wajya mu rugo wenda nkanjye tuvuge nk’umugabo nkabukita umugore, nkaba najya mu rugo nakinyweye nkakubita umwana ndetse n’umuturanyi ntamwibagiwe, ari naho havamo byabindi byo guhohotera, igamba dufashe tugiye kubikangurira abaturanyi utabashije kuza hano tumwumvishe ko ikiyobyabwenge atari kiza.”

Seraphine Kazimurari yavuze ko bagiye kujya batangira amakuru ku gihe agira ati: “Tugiye kujya dutangira amakuru ku gihe, waba ubonye abantu bacuruza urumogi ukagenda ukabibwira umukuru w’isibo, waba ubonye umuntu uri guhohotera umwana ukagenda ukabibwira umukuru w’isibo, wabona wenda nk’abantu b’abajura ugatangira amakuru ku gihe bakabafata, wabona nk’abantu bakora izo nzoga z’ibiyobyabwenge ugatangira amakuru ku gihe.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma Pierre Celestin Nsengiyumva, avuga ko ubu bukangurambaga bwakozwe mu rwego rwo gukumira ibyaha ndetse bizeye ko bizatanga umusaruro.

Yagize ati: “Ubukangurambaga twakoze twunganiwemo n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) icyo bugamijeni ugukumira ibyaha, abaturage ntago basobanukiweamwe mu mategeko, rero byabaye byiza ko hari ibyo basobanuye, ikigamijwe ni ukugira ngo hagabanywe umubare w’ibyaha bikorwa ndetse nibiba ngombwa tube twagira umurenge utarimo ibyaha.”

Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira ingufu mu bukangurambaga bwo kwurwanya ibiyobyabwenge by’umwihariko mu rubyiruko, ibi bikaba biri muri gahunda yo gukumira ibyaha no kubirwanya dore ko ibiyobyabwenge biri mu biri gutuma imwe mu miryango igaragaramo amakimbirane.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM