Bamwe mu bari n’abategarugori bo mu karere ka Kamonyi baritinyutse bayoboka inzira y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aho ubu biteje imbere
Abagore bakora muri Gisizi Mining bagera 65, bavuga ko bamaze kwiteza imbere ku buryo bugararara , iyo uganiriye nabo bavuga ko hari ibyo bamaze kugeraho birimo kurihira abana babo amashuri, hari kandi na bamwe mu babyayiye iwabo bavuga ko ubu babasha gutunga abana babo ndetse no kwizigamira ku ma Banki.
Musabyemariya Jeanette ukora muri Gisizi Mining avuga ko icyamuteye kuza gukora muri uru ruganda ari uko yashakaga kwiteza imbere kuko nta kandi kazi yari afite bityo aritinyuka aza gusaba akazi atangira urugendo rwo kwiteza imbere.
Ashishikariza abandi bagore n’abakobwakwitinyuka bagakora kuko icyo umugabo yakora n’umugore ashobora kugikora.
Gisizi Mining ni uruganda ruherereye mu Murenge wa Kayenzi, Akarere ka Kamonyi rukaba rwaratangiye gukora kuva mu mwaka wa 2016, kuri ubu rukaba rufite abakozi bagera ku 150 na 200 bitewe n’uko akazi kagenda gahindagurika.
Muri abo bakozi abagore bagera kuri 65 bakora muri urwo ruganda rucukura amabuye y’agaciro.
Carine Kayitesi