Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Nyakanga 2023, u Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa makoperative.
Uyu muhango w’umvikanyemo, kwishimira iterambere amakoperative yagezeho, gutanga impanuro zitandukanye no kwibutsa inshingano abayobozi bayo nuko bakwiye kwitwara.
Habumugisha Bernard ukorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko mu kagali ka Nyagatovu waje ahagarariye koperative ya AJDR atangaza ko gukorera muri koperative byabagejeje kwiterambere bitewe n’ibyo bakora birimo amafuru agezweho n’imbabura.

Pacifique Mugwaneza, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’amakoperative Mu rwanda, RCA arishimira urwego bamaze kugeraho ikimenyimenyi ni urugero rwiza bigirwaho n’ibindi bihugu byo muri Afurika.
Agira inama abayobozi b’amakoperative kwegera amabanki kuko ariyo soko yo kubateza imbere mu buryo buhamye.
Musabyimana Jean Claude Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wari witabiriye uyu muhango yagaragarije ko iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda rishingiye ku miyoberere myiza kandi ihamye.
Yibukije abayobozi b’amakopretive ko kuba ari abayobozi bidasobanuye guhonyora abo bakorana ahubwo bakwiye gusenye umugozi umwe.
Mu makoperative yahembwe yahize ayandi harimo COCTRAMk ikorera mu karere ka Cyicukiro, iyi ikaba yaragize uruhare runini cyane rwo gufasha abaturarwanda kubazanira imizigo n’ibindi birimo ibyo kurya byavaga mu mahanga ndetse no gucururiza hanze yaho bitewe n’amakamyo bafite yikorera imizigo.
Ku ngendo z’abantu hahembwe RFTC kubwo uruhare igira no korohereza abaturarwanda mu ngendo zo hirya no hino.
Ku bijyanye no kwizigama hahembwe Sacco yahize izindi mu gihugu yitwa Urufuinguzo rw’Ubukire Runda ikorera mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda.
Mu Rwanda habarizwa koperative 11.019 ziri mu ngeri zitandukanye zigize ubuzima bw’igihugu, Abanyarwanda bazirimo barenga miliyoni eshanu n’ibihumbi 300, muri bo abagabo ni 51,8% naho abagore ni 48,2%
Ibihembo bya hebwe ababaye indashyikirwa
Kayitesi Carine