Afurika

Abatubura imbuto mu Rwanda baratanga icyizere ku bahinzi bavuga ko zihenze

Bamwe mu batubuzi b’imbuto zitandukanye mu Rwanda baravuga ko kuri ubu ikibazo cy’imbuto kiri kugenda gikemuka ku buryo bushimishije kuko bakataje mu kongera ubutubuzi bw’imbuto kugira ngo zigere ku bahinzi bazikeneye aho baherereye hose mu gihugu.

Ni mugihe hari abahinzi batandukanye bamaze iminsi batangariza itangazamakuru ko ikibazo cy’imbuto ku isoko kikiri ingorabahizi kuko zigihenze kandi zimwe na zimwe zikaba zidapfa kuboneka uko bikwiye.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ububworozi mu Rwanda Bwana Ildefonse Musafiri

Ubwo yafunguraga inama rusange y’abatubuzi b’imbuto mu Rwanda, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ububworozi mu Rwanda Bwana Ildefonse Musafiri yavuze ko badakwiye guhangayikishwa n’uko igiciro cy’imbuto kiri hejuru kuko 60%y’igiciro cy’imbuto Leta iyatanga kuri nkunganire.

Akomeza kandi avuga ko Leta iri gukora ibishoboka kugira ngo ifashe abatubuzi gutubura imbuto zose harimo izo bari gutumiza hanze y’igihugu.

Nyirahagenimana Monique umukozi mu kigo gitubura imbuto cya Kenya Seed Company, ikigo gicuruza imbuto zitandunye z’indobanure avuga ko bibanda imbuto z’ibigori zikunda ahakonje ndetse n’ahashyuha, ariko bakaba bafitiye Abanyarwanda n’imbuto z’ubwatsi bw’amatungo harimo n’ubwongera umukamo.

Bafite  kandi n’imbuto z’imboga zitandukanye, akaba avuga ko abanyarwanda bashira impungenge ku bijyanye n’imbuto kuko bari gukora ibishoboka ngo batubure imbuto bityo zigere ku banyarwanda bose uko bazifuza.

Niyireba Remy Titien ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa muri Kenya Seed company  avuga ko bari gutubura imbuto y’ubwatsi bwa kijyambere bwongera umukamo ku matungo bakaba bakangurira Abanyarwanda kubagana bakabaha imbuto y’ubwatsi bw’amatungo kuko ari imbuto nziza yizewe kandi yujuje ubuziranenge kugira ngo bayikoreshe babone ubwatsi bwiza kandi buhagije.

Umuyobozi wa Kenya Seed Rwanda Kate Awuor Ojungo avuga ko gahunda bafite ari kongera ibiribwa ku isoko ry’u Rwanda ndetse no kwegera abahinzi kugira ngo babashe kubona umusarura uhagije ku isoko.

Akomeza avuga ko nk’ikigo gitubura imbuto bishimira ko babasha kugeza imbuto batubura ku isoko akaba ariyo mpamvu bitabiriye iyi nama nka bamwe mu banyamuryango b’ihuriro ry’abatubuzi b’imbuto, avuga ko bari burebera hamwe ibibazo biri mu butubuzi bw’imbuto nko kuba zitaboneka ku isoko uko bikwiye no kuba igiciro cyazo kikiri hejuru.

Kuri ubu mu Rwanda habarurwa abatubuzi b’imbuto bagera ku bigo 78, bitaka biteganyijwe ko mu mwaka wa 2030, ubutubuzi bw’imbuto buzaba bumaze kwikuba inshuro ebyiri zirenga ugereranyije n’uyu mwaka wa 2023.

Carine Kayitesi

 

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM