Sosete y’itumanaho ya MTN Rwanda yahumurije abamotari bakorera mu mujyi wa Kigali, ibabwira ko igiye kubafasha gukemura ibibazo bafite ndetse ikanabafasha kugira byinshi bageraho mu mibereho yabo, aho ubuzima bw’ukora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto bugiye kugira urwego rushimishije bugeraho.Ibi ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bwa MTN Rwanda, kuri uyu wa 22 Kanama 2023, ubwo habaga umuhango wo guha ku mugaragaro abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto amajiri mashya yatanzwe n’iyi sosete y’itumanaho.
Chantal Umutoni Kagame, Umuyobozi wa MoMo Rwanda, yabwiye abamotari ko guhera ubu bagiranye ubufatanye bagiye kujya babona inyungu nyinshi bakuye muri ubu bufatanye, aho yavuze ko bagiye kujya babona amafaranga ndetse bakanabona ubwishingizi bwa moto zabo ku mafaranga make ngo kuko MTN Rwanda igiye kubakorera ubuvugizi.
Yagize ati: “Tugiye kuva mu bwiza tujya mu bundi burushijeho, twavuze ukuntu muzajya mukorera amafaranga mugurushije amayinite ya MTN kanti ntabwo mwajyaga mubikora mbere, ….ibindi twabonye mutushimiye ni Assurance (ubwishingizi) yanyu, turashaka kubamenyesha ko muri ibi dutangiye niyo mpamvu twazanye umuyobozi wa Radiant tugiye kubavuganira, icya mbere navuze mugiye kubona amafaranga mu bintu byose, icya kabiri mugiye kubona smart phone (telephone zigezweho) kuri make, icya gatatu mugiye kubona Assurance kuri make, icya kane mugiye gusa neza cyane.”
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yabwiye abamotari ko iyi sosete y’itumanaho abereye umuyobozi igiye gukora uko ishoboye ikazamura imibereho yabo, ndetse abizeza ko hari inyungu nyinshi bazakura muri ubu bufatanye bagiranye nayo.
Yagize ati: “Uyu munsi ni uw’agaciro kuri MTN no kuri mwe kuko hagiye gutangizwa ubufatanye n’abantu badasanzwe aribo mwebwe, ntabwo turi kuvuga ku kwamamaza gusa ahubwo turavuga ku kubongerera ubushobozi kugira ngo mubashe kurushaho kugira inyungu mubona, guhera uyu munsi abagenzi bashobora kujya babishyura bakoresheje MoMo Pay, bivuze ko gugiye kujya mutanga serivisi zinoze mutiriwe mwakira amafaranga mu ntoki, ikindi tugiye kubafasha kubona serivisi zitandukanye za MTN ku buryo buboroheye kurusha abandi, kuko tuzi neza akazi katoroshye mukora turashaka kuzamura imibereho yanyu ikarushaho kuba myiza, tugiye kubaha uyu mwambaro kugira ngo mube abambasaderi beza ku mujyi wa Kigali no kuri MTN Mobile Money.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yashimiye MTN Rwanda na Mobile Money Rwanda kuba baremeye gufatanya n’umujyi wa Kigali mu gikorwa cyo kurimbisha abamotari bakabasha gukora umurimo unoze, ndetse anizeza abamotari bose ko ukwezi kwa Kenda kuzarangira buri mumotari wese afite umwambaro mushya.
Uyu muyobozi yagarutse ku bibazo abamotari bafite by’ubwishingizi ababwira ko ubwo bari kumwe m’ubuyobozi bwa Radiant bakaba bemerewe n’ubuvugizi, ndetse na Leta ikaba hari icyo iri kubikoraho mu minsi mike bizaba byakemutse.
Yagize ati: “Na bya bibazo bindi dufite by’ubwishingizi turi kumwe n’ubuyobozi bwa Radiant, batwemereye n’ubuvugizi ndetse na Leta yakomeje kubikoraho nabo mu minsi mike biraba birangiye, umumotari mu muhanda abe asobanutse.”
Misago Mark, umwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto, avuga ko amaze imyaka isaga 15 akora uyu mwuga, yemeza ko umwambaro bari w’indi sosete yari yarabahaye bambaraga ntanyungu babonye kandi byaragaragaraga ko bayamamariza, akaba asaba MTN Rwanda ko kuba bagiye kuba abafatanyabikorwa bayo hari umwihariko yajya ibashyiriraho ku buryo babona inyungu ziturutse kuri ubu bufatanye.
Yagize ati: “Mu byukuri ntakintu yatumariye, haba muri serivisi zayo ntacyo yatumariye none icyifuzo njyewe nasaba kuri MTN tugiye kuba abafatanyabikorwa bayo, icya mbere ni uko babimenya ko tugiye kuba abafatanyabikorwa, noneho bagafata imirongo yacu bakaba bayitandukanya n’idi mirongo hakagira inyungu natwe dushobora kuba twabona.”
Ndayishimiye Ezira ubarizwa muri Koperative y’Abamotari yitwa Ishema, ikorera mu karere ka Nyarugenge, avuga ko kwambara ijiri bimufasha kugaragaza neza umurimo akora ndetse ahamya ko umwambaro mushya bagiye guhabwa na MTN uzabagirira akamaro gakomeye cyene.
Nk’uko bigaragazwa n’ubuyobozi uyu mwambaro (amajiri) mushya abamotari bahawe ngo hakurikijwe ibikubiye mu masezerano y’imyaka 2 Umujyi wa Kigali wagiranye na Sosete ya MTN Rwanda, buri mu motari azajya ahabwa amajiri abiri asa azajya yambara ari mu kazi, ibi bikazajya bikorwa muri buri mezi 6, iyi myambaro kandi ngo bazajya bayihabwa ku buntu nta kiguzi batanze, gusa ngo buri mu motari asabwa kwiyandikisha muri koperative akurikije aho atuye cyangwa ahamwegereye, mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali.
By Carine Kayitesi