Amakuru

Kicukiro: Bahangayikishijwe no kuba Poste de Sante ya Nyarurama imaze igihe ifunze imiryango

Abaturage bo mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, Akagali ka Nyarurama basanzwe bivuriza kuri Poste de Sante ya Nyarurama barasaba  Leta ko yakongera gukora nyuma y’amezi atanu ifunze imiryango ku mpamvu bataramenya.

Bamwe mu baturage batuye muri aka Kagali bavuga ko bakomeje kubabazwa n’ifungwa ry’iyi poste de sante dore ko ngo andi mavuriro asanzwe ari kure y’aho batuye.

Nyiraneza Odette ni umuturage utuye mu Mudugudu wa Maya yagize ati: “Twajyaga twivuriza hano kuko   hatwegereye none ubu turi kujya kwivuriza kure kandi akenshi umuntu aba arembye urumva kujya I Nyarurenzi n’i Gikondo ni kure kandi akenshi nta n’ubushobozi tuba dufite rero Leta yadufasha ikongera ikadufungurira iri vuriro.”

Umusaza Niyonzima Telesphole  nawe yavuze ko iri vuriro ryari ribafatiye runini cyane nk’abageze muzabukuru ko bahitaga baza kwivuza bakimara kumva umubiri utameze neza, ati: “ Iyi poste de sante yaradufashaga rwose twazaga hano nta taransiporo dukoresheje, n’umwana wange wiga hano haruguru hari igihe bambwira ngo umwana ararwaye nkahita nza ku mufata nkamuvuza bitangoye,wa mugabo we nk’uko rwose leta isanzwe idufasha muri byinshi yakagombye kutugarurira iyi poste de sante kuko kujya I Nyarurenzi kuri moto ari 2000F.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko bakomeje kugorwa no kwivuriza   kure kuko n’ubushobozi buba ari ntabwo maze bamwe ba karembera mu rugo abandi bakivuza magendu.

Nyirampozayo Alivaniya ati: “Umuntu ararwaraga agapfiramo, reba kujya iriya porutigali ukajya kwivurizayo n’iriya I gikondo urumva ko udafite udufaranga utagwa mu rugo?turasaba leta ko yakongera ikarifungura.”

Si aba baturage iri vuriro ryari rifiritiye akamaro gusa kuko abarezi,abanyeshuri n’ababyeyi barera ku ishuri ribanza rya Nyarurama nabo ryaboroherezaga kubona ubuvuzi bw’ibanze  mu buryo bwihuse.

Mu gushaka kumenya byinshi ku ifunga ry’imiryango ry’iri vuriro ,umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyarurama , Nahimana Peter Claver yatangaje ko ari ikibazo kuba iri vuriro ridakora,  ariko avuga ko hari ikizere ko rizongera gufungura imiryango vuba   kuko ngo  hari rwiyemezamirimo wasabye kurikoreramo.

Yagize ati: “Ni ikibazo iyi poste de sante  yacu iri ku ruhande, uwari uhari yarimutse. Hari ikizere ko rizafungura vuba kuko  hari undi rwiyemezamirimo  wamaze gusaba  gukoreramo ,ubu biri mu nzira yo kwemezwa.”

Iri vuriro rikaba riganwa n’abaturage baturutse mu mirenge ya Mageragere ho mu karere ka Nyarugenge na Gatenga ho mu Karere ka Nyarugenge.

Si ubwa mbere humvikanye ikibazo k’ifunga ry’amavuriro mato (Poste de Sante) mu gihugu  kuko akenshi biterwa no kubura inyungu kwa bamwe muri ba  rwiyemezamirimo baba  biteze muri aya mavuriro bigatuma bafunga imiryango.

Magingo aya mu Rwanda habarurwa amavuriro mato arenga 1700,ibigo Nderabuzima birenga 500,ibitaro by’uturere 47,ibitaro bikuru 5.

 

Yanditswe na N.APOLLINAIRE

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM