Afurika

Nigeria: Boko Haramu yarekuye abagore 49 yari yarashimuse muri Leta ya Borno

Abagore 49 bari barashimuswe n’inyeshyamba za Boko Haramu hafi ya MAIDUGURI,mu majyaruguru ya Nigeria ,bagaruye umudendezo nyuma y’uko ubuyobozi bwishyuye incungu yo kubarekura.

Bukar Isa yerekana abavanywe mu byabo na Boko Haramu

Aba bagore bashimuswe ku wa kabiri w’iki cyumweru mu gitondo ngo bari mu mirima yabo mu mirimo ya buri munsi y’ubuhinzi mu mudugudu wa Shuwai Kawun mu nkengero za MAIDUGURI nk’uko babitangarije ibiro ntangazamakuru by’abongereza (Reuters).
Umwe mu bari bashimuswe utifuje ko amazina ye atangazwa , yagize ati”Twese twarekuwe mu gicuku nyuma y’uko Boko Haramu ivuze ko imiryango yacu yabonye ko twarekuwe nyuma yo kubahiriza ibyo basabye.”
Umuyobozi w’Akarere gakondo yavuze ko uyu mutwe w’iterabwoba wa Kiyisilamu wasabye incungu ya milizoni 3 z’amanayira ( Amafaranga akorerashwa muri Nigeria) kuri aba bagore ,cyane cyane kuri aba bagore b’abahinzi borozi kandi bakennye; Aba bagore rero baje kurekurwa nyuma y’uko umukozi wa Leta yishyuye Miliyoni 1 y’amanayira ku bagabye igitero nyuma y’imishyikirano kugira ngo babone umundendezo w’abo.
Mu mpera za Nyakanga ,uyu mutwe wishe uciye imitwe nibura abahinzi 10 bo muri Borno.
Aba baturage bavuga ko uyu mutwe wagiye wica Kandi unashimuta abahinzi borozi bo mu karere ahanini k’ubuhinzi.
Bakomeza bavuga ko uyu mutwe uhungabanya cyane imidugudu y’ubuhinzi ngo bikaba byazamura izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa muri iki gihugu cya Nigeria.

umwezi.rw

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top