Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’Ihuriro ry’imiryango ishinzwe kurengera abafite ubumuga no kurwanya SIDA (UPHLS), bamuritswe ibitabo bigiye gufasha inzego z’ubuzima gutahura abafite ubumuga bakiri bato cyane bikabafasha kuvurwa hakiri kare ku buryo ubumuga bafite bushobora gukira.
Ibi ni ibyakozwe kuri uyu wa 29 Kanama 2023, aho Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ibitabo 5 by’imfashanyigisho bigiye kujya bifasha abaganga bashinzwe gukurikirana abafite ubumuga, abaforomo n’ababyaza kuba batahura ufite ubumuga akivuka ku buryo ashobora gukurikiranwa akavurwa hakiri kare ubumuga afite bukaba bwakira.
Dr Irene Bagahirwa, Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura, by’umwihariko akaba ashinzwe agashami gashinzwe gukurikirana no kwita ku bikorwa bikorerwa abafite ubumuga mu rwego rw’ubuzima, avuga ko ubusanzwe nta bitabo cyangwa ibindi byakwifashishwa kugira ngo abantu bose bari mu nzego z’ubuzima babashe gukurikirana abana bafite ubumuga babashe gukurikiranwa mu buryo bukwiriye, gusa ngo ubwo ibi bitabo byamuritswe bihari bizeye ko hari ibigiye guhinduka.
Yagize ati: “Ukuntu twakoraga ntabwo hariho ibitabo cyangwa se ibyifashishwa mu kazi kugira ngo wa muntu ufite ubumuga uri mu mudugudu hasi abashe guhabwa umurongo ndetse ngo yerekwe n’inzira ashobora kunyuramo kugira ngo ahabwe ubuvuzi bukwiriye bujyanye n’ubumuga bwe, ibitabo rero dufite hano harimo igitabo kijyanye no gutahura abafite ubumuga hakiri kare kizajya kifashishwa n’abantu bari mu rwego rw’abari hasi mu mudugudu; abajyanama b’ubuzima, inshuti z’umuryango, ni ibitabo bigaragaza uko umwana agenda akura kuburyo ushobora kureba urwego umwana ariho imyaka cyangwa se ikigero afite akabijyanisha n’intera yakagombye kuba ariho, icyo gihe akamuhuza n’urwego rw’ubuzima kugira ngo afashwe neza.”
Avuga ko abantu batari bafite ubumenyi buhagije bwo kuvumbura ubumuga bw’umwana hakiri kare cyangwa akivuka, aho wasangaga abantu bamenyaga ko umwana wabo afite ubumuga amaze gukura, ariko ngo kuko habonetse ibi bitabo bizajya bibafasha kuvumbura ko umwana afite ubumuga akivuka, byongeye ngo bizanabafasha gukora ubukangurambaga bwimbitse.
Yagize ati: “Ntabwo abantu baribafite ubumenyi buhagije bwo kubuvumbura, yashoboraga kuvuga afite ubumuga ariko umuryango arimo cyangwa se n’uwo mujyanama w’ubuzima uri mu mudugudu ntabashe kumenya ko wa mwana afite ikibazo, bikamenyekana rero wa mwana ageze mu myaka yo hejuru atagishoboye kuba yabasha kuvurwa, izi mfashanyigisho ziradufasha kungura ubumenyi ndetse bizanadufasha mu bukangurambaga kugira ngo wa muntu nabona ikibazo ahite yihutira kujya kwa muganga.”
Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga (NCPD), avuga koi bi bitabo byamuritswe bije ari igisubizo ku bafite ubumuga, aho bizafasha mu kugabanya umubare w’abafite ubumuga.
Yagize ati: “Kugira ngo wite kubantu bafite ubumuga cyanga kugira ngo ukumire hai ibyo ugomba kwifashisha, ngira ngo rero ni cyo uyu mushinga watumariye kuko wagiye werekana ngo ni igiki waheraho umenya ngo umwana afite ubumuga, akenshi usanga ubumuga buvumburwa n’umubyeyi mu gihe byagimbye kubumburwa n’ababyigiye bababyaje,..ni ikintu kiza kuba habonetse ibyo abantu bajya bagenderaho kugira ngo batahure abantu bafite ubumuga.”
Dr Albert Nzayisenga, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Ririma, akaba umwe mu bagize uruhare mu gutegura ibi bitabi 5 bigiye kujya byifashishwa mu gutahura ngo gukurikirana abafite ubumuga bakiri baton go bahabwe ubuvuzi hakiri kare, avuga ko hari ubwoko bw’ubumuga bubiri aribwo; ubumuga buvukanwa n’ubumuga bushobora guterwa n’indwara cyangwa impanuka, aha akavuga ko biba byiza ko umwana ufite ubumuga avurwa hakiri kare ndetse ngo bushobora gukira akaba muzima n’abandi bose.
Yagize ati: “Kuvura ubumuga birakomeye cyane, by’umwihariko iyo bwatinze, ubumuga bugenda buzamuka nk’uko igiti gikura, baravuga ngo igiti kigororwa kikiri gito, n’umwana ufite ubumuga ni byiza kumugorora hakiri kare kandi birahenduka, iyo rero yatinze kubivura birahenda kandi birakomeye, icyo rero ibi bitabo bizafasha, ni ibitabo byoroshye kubisoma, ni ibitabo bigufi ariko bitanga imirongo migari yo kugira ngo ubumuga buvurwe neza.”
Hashingiwe ku mibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, mu Rwanda habarurwa abafite ubumuga bari hejuru y’imyaka itanu y’amavuko hafi ibihumbi 390, gusa ubuyobozi bw’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga buvuga ko higiye gukorwa ibarura kugira ngo hamenyekane umubare nyawo w’abafite ubumuga bari mu gihugu ndetse habariwemo n’abari munsi y’imyaka itanu y’amavuko.
By Carine Kayitesi