Nyuma y’uko bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma, bagaragaje impungengye z’uko imiti yica umubu utera malaria babatereye mu mazu ushobora kuba utujuje ubuziranenge, ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kibungo buravuga ko nta mpungenge bari bakwiye kugira kuko umuti babatereye utagira impumuro, ndetse utandukanye n’uwo bateye mu yindi mirage, gusa ngo wujuje ubuziranenge.
Ubwo mu murenge wa Zaza baterage imiti yica umubu utera malaria, abaturage bagize impungenge bavuga ko binjiraga mu mazu yabo bagasanga nta muti babatereyemo kandi abateraga umuti bamaze kwinjira mu mazu yabo.
Aba baturage bavugaga ko abatera umuti bashobora kuba bababeshye bagatera amazi mu nzu zabo aho gutera umuti.
Mukabarisa ni umwe mu baturege bagaragaje impungenge bafite aho yagize ati: “Nta muti bateye baratubeshye, winjiraga mu nzu ukagira ngo nta cyabaye kandi babaga binjiye mu nzu bafite ipombo itera umuti, wagira ngo badutereyemo amazi gusa.”
Kamazi Eric nawe yagize ati: “Ubundi se ko nabonye ntacyo bateye mu nzu, iyo babyihorera? Baratubeshye pen je bakimara gutera umuti ninjuiyemo numva nta muti bateye, ahubwo mubatubarize impamvu batubeshye.”
Aganira n’ikinyamakuru UMWEZI.RW, Dr Gahima John, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kibungo, yamaze impungenge aba baturage, aho yavuze ko umuti watewe mu murenge wa Zaza utandukanye n’uwatewe mu yindi mirenge, gusa ngo yose ifite ubushobozi bwo kwica umubu utera malaria.
Dr Gahima John yagize ati: “Bashobora kuba batarasobanuriwe neza, bakaba baritiranyije imiti babatereye n’iy’umurenge baturanye kuko kuri iyi nshuro ntabwo twateye imiti imwe, hari imiti y’amoko abiri yakoreshejwe; hari umuti utera wahagera ukanakunukira, kandi ndumva mu murenge wa Zaza haratewe umuti ugera mu nzu ntumenye ko hanatewe umuti, ibyo abaturage bavuga bifite ukuri kuko niba hari uwagiye mu murenge baturanye agasanga umuti uranuka cyane ukabyumva ko hari umuti bahateye, we yahagera agasanga umuti bahateye ntunuka nk’uwo aho avuye, ni iryo tandukaniro gusa ry’imiti yakoreshejwe, naho imiti ikoreshwa irizewe icyari gihari ni uko ubwoko bwayo butandukanye.”
Dr Gahima John yaboneyeho gusaba abaturage gukurikiza gahunda zose zo kurwanya malaria, by’umwihariko muri ikigihe imvura itangiye kugwa, bagatema ibihuru bikikije aho batuye ndetse bakanasiba ibinogo birekamo amazi bishobora kuba indiri y’umubu utera malaria.
Yagize ati: “Ubutumwa ni uko iki gihe twatangiye cy’ihinga aho imvura yatangiye kugwa, ni ukubabwira gutema ibihuru bikikije aho batuye kuko n’iyo mibu irahororokera, bagasiba ibinogo birekamo ibiziba kugira ngo ntibone aho yororokera, gukoresha inzitiramibu nk’ibisanzwe, ntunabibutsa ko hari n’ubundi buryo busanzwe buriho, hari imiti abantu bisiga ku ntoki, ababa bagiye ku izamu n’abagiye guhinga ahantu habi nko mu gishanga hari imiti igura amafaranga make cyane.”
Imibare iheruka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko indwara ya Malaria imaze kugabanuka mu Rwanda ku rwego rushimishije, aho mu myaka itandatu ishize abayirwaye bageraga kuri miliyoni enye, ariko kugeza ubu ikigereranyo kikaba cyaramanutse aho abarwaye Malaria mu mwaka ushize wa 2022 babarirwa muri 998,874.
By Carine Kayitesi