Kuri uyu wa 21 Nzeri 2023, ikigo cy’ubwishingizi ku buzima cya EDEN CARE, cyatangije uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bufasha abakoresha gusuzuma abakozi babo, mu rwego rwo kugira ngo hamenyekane uburyo ubuzima bwabo buhagaze, ibintu bizajya bituma nta mukozi ushobora kubeshya umukoresha we ko arwaye kandi atarwaye.
Ni uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bugaragaza icyo umukozi arwaye kuburyo n’umukoresha we azajya ahita abona amakuru y’imvaho kucyo umukozi we arwaye akoresheje ikoranabuhanga, aha twavuga nk’uburwayi butandukanye burimo n’indwara zitandura (NCDs) n’izandura; nka SIDA, Diabetes, Umutima n’izindi.
Ni ubuvuzi ku ndwara buzajya bukorwa n’umuntu ku giti cye n’abazajya babukorerwa n’amasosiyete bakoramo.
Umudogiteri azajya akoresha sisiteme asuzuma abarwayi, agusuzume hanyuma ibisubizo abishyire muri sisiteme ku buryo umukoresha wawe yabibona bimworoheye , ikindi Kandi kuri aya makuru azajya amenywa n’uwivuje ndetse amenywe n’uwamufatiye ubwishingizi.
Rudahinduka Kevin, Umuyobozi wa Even Care mu Rwanda , avuga ko bashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga mu gusuzuma abarwayi no kubarinda ko barware, aho yemeza ko ubu buryo buzorohera abakoresha kumenya amakuru y’uburwayi bw’abakozi babo.
Akomeza avuga ko Kugira ubuzima bwiza bituma umukozi akora neza, kuko bituma atanga serivise neza kubamugana.
Yagize ati: “Uyu mwaka ni uwa kabiri, twari dusanzwe dutanga ubwishingizi ku buzima, ni muri urwo rwego twabazaniye Eden care kugirango abanyarwanda babashe kwivuza neza kandi n’umukoresha amenye uko abakozi be bahagaze, guhabwa serivise z’ubuvuzi utarindiriye ko urwara, birimo gukora siporo zitandukanye, gusuzumwa indwara zo mu mutwe, n’indwara zitandura. Izi ndwara zizajya zisuzumwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kugira ngo dufashe abaturutse hirya no hino, ndetse tuvumbure n’ibibazo by’uburyayi abakozi baba bafite, byaba birimwo bigashakirwa ibisubizo.”
Eden Care ni isosiyete y’ubwishingizi bw’ubuzima ikora mu buryo bw’ikoranabuhanga, yibanda ku gutanga ubwishingizi bw’ubuzima bwuzuye hamwe no guhanga udushya mu gusigasira ubuzima bwiza ku Banyarwanda. Intego y’iyi sosete ni ukugira ngo ubwishingizi bw’ubuzima burusheho kugerwaho kandi buhendutse ku banyarwanda, ndetse no kubaha ubumenyi n’ibikoresho bakeneye kugira ngo babeho neza, bishimye.
By Carine Kayitesi