Kuri uyu wa 30 Nzeri 2023, ubwo mu Karere ka Bugesera hasozwaga icyumweru cy’ubukangurambaga mu kurwanya indwara zitandura ndetse hanizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara z’umutima, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima bwagaragaje ko izo ndwara zihitana 44% by’abantu bapfa mu Rwanda, ibi kandi ngo biba mu gihe izi ndwara zari zikwiye kwirindwa ndetse n’abazirwaye bakaba bavurwa bagakira ku buryo bushimishije.
Dr. Uwinkindi Francois, Uyobora Ishami rishinzwe kurwanya Indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), avuga ko indwara zitandura zirimo umutima, diyabete n’umuvuduko w’amaraso, zikomeje guhitana abantu benshi, ariko agaragaza ko habayeho kwirinda no kwivuza hakiri kare zivurwa zigakira.
Dr. Uwinkindi Francois avuga ko biteye ubwoba cyane kuba umubare munini w’abantu bapfa baba bishwe n’indwara zitandura, ndetse imibare ikaba ikomeje gutumbagira.
Yagize ati: “Ikibabaje ni uko imibare iri kugenda izamuka kandi zigafata na ba bantu bakiri bato, ni nayo mpamvu tugenda dukora ubukangurambaga.
Igihari ni uko izo mfu z’imburagihe ziterwa n’indwara zitandura nka 80% twazirinda kubera ko ibyongera ibyago byo kuba wakwandura izo ndwara turabizi; ni rya tabi, ni za nzoga nyinshi, ni kwa kudakora siporo ihagije kandi ihoraho, cyangwa ibyo kurya, ndetse n’ikindi kintu kiriho ni ukutaruhuka bihagije.”
Yakomeje agira ati: “twipimishe tumenye ko nta ndwara z’umutima dufite, nidusanga twaranazirwaye dutangire twivuze hakiri kare kubera ko abantu benshi babana nazo ariko iyo wivuje neza nta kibazo uhura nacyo. Tumaze icyumweru hano dukora ubukangurambaga butandukanye, tunapima abantu kugira ngo turebe ko nta ndwara zitandura bafite, kandi hano zirahari kuko harimo n’abo twabonye benshi batari bazi ko barwaye, niyo mpamvu mvuga ngo abantu bipimishe kuko ibimenyetso bijya kuza ari uko izo ndwara zatangiye kukurenga.”
Prof. Joseph Mucumbitsi, Umuyobozi w’Umuryango urwanya indwara z’umutima n’Ishyirahamwe ry’Imiryango irwanya indwara zitandura mu Rwanda no muri Afurika y’Uburasirazuba, avuga ko indwara zitandura zihangayikishije, ariko ngo ikibazo ni uko abazirwaye bajya kwivuza ari uko bamaze kuremba, aho agira inama abantu bose kugana inzego z’ubuvuzi hakiri kare kugira ngo izo ndwara zivurwe hakiri kare.
Yagize ati: “Uyu munsi twe nk’abaganga ikibazo dufite ni uko abantu twakira bafite indwara z’umutima zitandura baza baratinze, baba abana batoya bazivukana cyangwa abantu bakuze, iyaba abantu bajyaga bagana inzego z’ubuzima bakitabira kumva inama z’abantu bashinzwe kubavura ku buryo za ndwara ziboneka hakiri kare.”
Mwamikazi, Umuforomo ukora mu bitara byitiriwe Umwami Faisal, yasabye abantu kwihutira kujya kwa muganga kuruta gukoresha imiti ya kinyarwanda kuko bituma umuntu yibwira ko yakize kandi hari udukoko tumusigayemo tujya kwangiza umutima.
Yagize ati: “Indwara dukunda kubona harimo ibyo nakwita utwugi tw’umutima tuba twarangiritse bitewe no kuba umuntu yaragize indwara ya gapfura akiri muto ntuvurwe neza, kuko mu kinyarwanda tubivuza ‘guhara’ cyangwa ukajya mu miti yindi ya kinyarwanda, aribyo uyu munsi nshobora gusaba mu bukangurambaga hakwiye kubamo n’ubwo kubuza abantu kujya bakoresha imiti ya kinyarwanda mu gihe abana barwaye ibyo dukunda kwita anjine kuko turiya dukoko dusigaramo, ukagira ngo umwana yakize kandi twa dukoko ari two tujya kwangiza umutima.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, MUTABAZI Richard, avuga ko indwara zitandura mu karere ayobora zihari ariko icyo bagomba gukora ari ugukangurira abaturage kuzirinda, ndetse bakihutira kujya kwa muganga kwisuzumisha kugira ngo n’abazirwaye bavurwe bakire.
Yagize ati: “Hari abana banavukana ikibazo cy’indwara y’umutima bisaba kwitaho mu buryo burenze ubushobozi bw’umuturage, nk’ubuyobozi bw’akarere tukabyinjiramo tukamufasha, rero ni kimwe mu bigaragaza ko iyo ndwara ihari yirinzwe byaba byiza kurusha kujya kwivuza, icya mbere ni ukwibutsa abantu ko n’umutima ari inyama irwara, kandi ko hari ibishoboka byakwirindwa kugira ngo iyo ndwara idakomeza guhitana abantu.”
Insanganyamatsiko y’umunsi wo kurwanya indwara z’umutima igira iti: “Menya Umutima wawe, Koresha Umutima wawe”.
Mu minsi itanu y’Ubukangurambaga bwo kurwanya indwara zitandura, mu Karere ka Bugesera hapimwe abantu bagera ku 1750, bikorewe kuri site zigera kuri 5, mu bapimwe bose abagera kuri 220 basanzwemo umuvuduko w’amaraso uri hejuru, muri aba 220 abagera kuri 81 ni abari basanzwe batazi ko barwaye izi ndwara.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), igaragaraza ko mu Rwanda abagera kuri 44% by’abapfa baba bazize indwara zitandura.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’Ubuzima (OMS), igaragaza ko ku Isi buri mwaka indwara zitandura zihitana abantu bagera kuri miliyoni 20 by’imwihariko indwara z’umutima, naho ku Isi hose ku kigereranyo cya 70% by’abapfa baba bishwe n’indwara zitandura. Iyi mibara kandi igaragaza ko umubare munini w’abacwa n’indwara zitandura bagaragara mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ndetse ugasanga bapfa imburagehe batagejeje ku myaka 70.
Kayitesi Carine