Amakuru

REG ngo imaze kwishyura ingurane z’ahubatswe ibikorwaremezo by’amashanyarazi arenga miliyari 36

Kuri uyu wa 24 Ukwakira 2023, ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) bwatangaje ko mu myaka irindwi ishize bwamaze kwishyura abaturage bari bafite imitungo yubatswemo ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi, abarirwa agaciro ka miliyari 36.07 Frw.

Ibi byavugiwe mu kiganiro ubuyobozi bwa REG bwagiranye n’itangazamakuru ku mishinga itandukanye iki kigo gifite yo kugeza ku baturage amashanyarazi.

REG itangaza ko muri icyo gihe iki kigo cyakiriye ibibazo by’abashaka ingurane bigera ku 122 586 byari bifite agaciro ka miliyari 41.7 Frw, aho ayo miliyari 36.7 Frw yishyuwe ku bibazo bigera ku 106 435.

 

Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ingufu, EDCL, Frank Bahizi yavuze ko ibibazo by’ingurane bigera ku 16 151 bifite agaciro ka miliyari 5.6 Frw bisigaye na byo bari kureba uko babikemura kugira ngo ba nyir’imitungo bishyurwe.

Bahizi yavuze ko imbogamizi bakunze guhura na zo mu gutanga ingurane zirimo abantu baza gusaba ingurane zo mu myaka ya 1970 aho n’itegeko rigenga ubutaka ritari ryakababaho, ugasanga uyisaba atanazi icyo amategeko ateganya.

Ubusanzwe iyo umuntu yubaka inzu ntiyemerewe kubaka munsi y’umuyoboro mugari, aho aba yemerewe kubaka mu mpande zawo muri metero esheshatu iburyo n’ibumoso.

Kuri iyi nshuro Bahizi yavuze ko hari abajya kubaka munsi y’iyo miyoboro inzu yamara nk’imyaka runaka itangiye gusaza, nyirayo akajya gusaba ko yahabwa ingurane y’iyo nzu kandi mu by’ukuri yarubatse asanga umuyoboro uhari.

Kugeza ubu u Rwanda rugeze ku kigero cya 74.4% mu gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage, aho 40% byayo akomoka ku mishinga ya leta, angana na 60% akava mu mishinga ishyirwa mu bikorwa n’abikorera.

Ubu u Rwanda rugeze ku rugero rwo gukora amashanyarazi angana na megawati 353 avuye kuri megawati 276 yatunganywaga mu mwaka ushize.

Muri gahunda y’imyaka irindwi yo kwihutisha Iterambere, NST1 u Rwanda rwihaye inteko y’uko mu 2024 buri ngo z’Abanyarwanda zose zizagerwago n’amashanyarazi, intego yagombaga gutwara miliyari imwe na miliyoni 200$.

Umuyobozi Mukuru wa REG, Armand Zingiro yavuze ko ku bufatanye bwa leta n’abandi bafatanyabikorwa hamaze kuboneka miliyari 600 Frw, kugira ngo ingo zikomeze guhabwa amashanyarazi.

Yavuze ko REG iri gukomeza gukora uko ishoboye cyane kugira ngo iyo ntego igerweho bigizwemo uruhare n’imishinga mishya iri kuzura irimo uwa SHEMA Power wo gucukura gas methane yo mu Kiyaga cya Kivu aho ubu uri gutanga megawati 37 ariko bikazarangira utanze megawati 50.

Kugeza ubu mu ngo zigera kuri miliyoni 2.5 u Rwanda rufite, izigera kuri miliyoni 1.8 kuri ubu zifite amashanyarazi aho 54% zifatiye ku muyoboro mugari 20% bagafatira ku yindi miyoboro, ingo zirimo izigera ku bihumbi 230 zawubonye mu mwaka washize.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top