Amakuru

Abanyarwanda basabwe gushyira imbere kubungabunga amasoko y’amazi

Buri mwaka ku ya 16 Ukwakira, isi yizihiza umunsi w’ibiribwa ku isi, ni mugihe u Rwanda rwahisemo kwizihiza uyu munsi kuri uyu wa 27 Ukwakira 2023 aho ku rwego rw’igihugu uyu umuhango wabereye mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza, ku nsanganyamatsiko igira iti “Amazi ni ubuzima, Amazi ni ibiryo, Ntihagire numwe usigara.”

Muri uyu muhango, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Umuryango wita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO) n’abayobozi b’inzego z’ibanze bashishikarije Abanyarwanda gucunga amasoko y’amazi mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.

Hashingiwe ku kuba u Rwanda rwishingikirije ku buhinzi, kubungabunga no gukoresha neza amasoko y’amazi bifite akamaro kanini.

Ari naho abayobozi bahereye bashimangira akamaro ko gushyira mu bikorwa uburyo bwiza bwo kuhira no guteza imbere imikorere yo kubungabunga amazi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, yashimye uruhare rw’abahinzi mu guhangana n’ibura ry’ibiribwa, abasaba gukora kinyamwuga.

Dr Ildephonse Musafiri yanashimiye abafatanyabikorwa bitanga bakagira uruhare mu kuzamura iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, aho yashimiye abafatanyabikorwa barimo ”  Imiryango irimo USAID Hinga Wunguke, imishinga iterwa inkunga na IFAD, KOICA n’indi .

Yavuze ko kandi Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zihamye z’ubuhinzi n’ubworozi zigamije kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi, zirimo Girinka, kugaburira abana mu mashuri, Inkongoro y’umwana, uturima tw’igikoni ndetse n’izindi.

 

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri

Yakanguriye abahinzi gufata amazi y’imvura agakoreshwa mu buhinzi n’ubworozi, no kwitabira ubuhinzi bukoresha tekiniki zibika amazi.

Yagize ati: “Amazi ni ubuzima, amazi ni ibiryo, dukoresha amazi, ndetse n’ubuhinzi ntibushobora kubaho, tugomba kurinda umutungo w’amazi kandi tugahora tuzirikana ko ari ngombwa kuyitaho mu buryo burambye kuburyo azanakoreshwa mu bihe bizaza.”

Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa byabereye i Kayonza harimo gutangiza ibikorwa bigamije kubungabunga umutungo w’amazi n’ibikorwa remezo. Ibi byari bikubiyemo kubaka ibidamu bifata amazi 26 n’amavomo 20.

Abaturage b’Akarere ka Kayonza bagaragaza ko kuba baragejejweho ibikorwa remezo bibaha amazi meza bikomeje kubafasha gukora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse bizeye ko bizakomeza kubafasha kwihaza mu biribwa.

Rutayisire Emmanuel

Rutayisire Emmanuel, utuye mu murenge wa Murundi, yagize ati: “Ku giti cyanjye, amatungo yanjye yakundaga kubura amazi mu gihe cy’amapfa; byabaga ngombwa ko dukora urugendo rurerure dushakisha amazi, bikaba byangiza ubuzima bw’inyamaswa kandi bikabangamira umusaruro wacu. Hamwe no kuba imihangayiko mu gushaka amasoko y’amazi yaragabanutse, ubu dushobora kwibanda ku gushyira mu bikorwa uburyo bwo guhinga bugezweho kugira ngo ubuhinzi n’ubworozi bwacu butere imbere. ”

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM