AMAHANGA

Abasebereza u Rwanda ishyanga bakoresheje imbuga nkoranyambaga bararye bari menge

Bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda bari mu bice bitandukanye by’isi, bibumbiye mu mashyaka nk’Ishema, ihuriro rya RNC, umutwe wa P5, agatsiko ka‘FDU-Inkingi’ n’abandi bongeye gushimangira ko bafite umugambi mubisha wo guhungabanya amatora ateganyijwe mu Rwanda umwaka wa 2024. Ibyo babitangaza ku mbuga nkoranyambaga, nyamara ntibazi ko imigambi yabo yafatiwe ingamba.

Perezida Tshisekedi aherutse guhura na Gasana Eugene wabaye ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, ubu akaba arwanya Leta y’u Rwanda. Imvano: Interinete

Ibi ni ibiri kugenda bigaragazwa na zimwe mu nama kimwe n’ibikorwa biri kugenda bihuza bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Nk’urugero, tariki 15 Nyakanga 2023 Anvers mu Bubiligi hateraniye inama y’ibigarasha byo muri FDU Inkingi, ndetse na tariki 20 Nzeli Perezida wa DR Congo Felix Tshisekedi yahuriye i New York n’itsinda ry’Abanyarwanda bari mu buhungiro barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bayobowe na Eugene Richard Gasana. Mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira kandi, Nahimana avuga ko yahuye na Tshisekedi baganira ku guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Nahimana avuga ko yahuye na Tshisekedi mu ntangiriro z’ukwezi ku kwakira baganira ku guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. yatangaje ko yamwijeje gukora ibishoboka byose, ubutegetsi buyoboye u Rwanda kuri ubu bukavah. Imvano: Interinete

Ni mu gihe bamwe mu bagize RNC wakwita ko ivuguruye harimo Gilbert Mwenedata, Tabitha Gwiza, Jean Paul Turayishimye wahoze ushinzwe ubutasi muri RNC yo mu myaka ya 2013, Gérvais Condo, Benjamin Ndagijimana uzwi ku izina rya Ndagije wo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC akaba na murumuna wa Safari Stanley wahoze ari senateri mu Rwanda n’abandi, bahuriye mu nama yiga ku buryo bazakoresha bahungabanya umudendezo w’u Rwanda.

Bagambiriye kudurumbanya amatora ya 2024 ateganyijwe mu Rwanda. Imvano: Interinete

Si bo gusa kuko Placide Kayumba (uyobora by’agakingirizo FDU Inkingi cyane ko ubusanzwe iyoborwa na Ingabire Victoire), bivugwa ko bafite intego yo kudurumbanya amatora byaba ngombwa bakayaburizamo bafatanyije n’abandi bose barimo abari kwifashishwa kumbuga nkoranyambaga twavuga nk’abahezanguni Mpozembizi Théophile, Rwalinda Pierre Célestin, Ndereyehe Charles, Mukandoli Eluce ,Mukankiko, Mwemayire Félicité, Rwandekezi, Benda, Iradukunda Sabrine, Christine Uwizera …..bose bahora kumbugankoranyambaga basebya imiyoborere myiza y’igihugu cy’u Rwanda, bavuga ko abaturage babayeho nk’impunzi, ko bari muri gereza ifunguye, ibi bikaba ariyo turufu nshya ibigarasha birigukoramo politique iciriritse y’ikinyoma.

Abari kwifashishwa kumbuga nkoranyambaga basebya u Rwanda, Mpozembizi Théophile, Rwalinda Pierre Célestin, Mukandoli Eluce , Rwandekezi Benda, Iradukunda Sabrine, Kayumba Placide, Munyandwekwe Robert.Imvano: Interinete

Bagambiriye kudurumbanya amatora ya 2024 ateganyijwe mu Rwanda

Mukandoli Eluce wabaye umuzindaro w’umunyamakuru w’umwongereza Michela Wrong wanditse igitabo yise “Assassins Sans Frontières” ku rukuta rwe rwa X https://twitter.com/Elucema2?t=mu9UfjKdsKtVx1slU3JjLA&s=09 agaragara ashishikariza abantu kugura ndetse no gusoma icyo gitabo kivuga nabi abategetsi b’u Rwanda.

Ni igitabo cyamenyekanye nyuma y’ikiganiro Michela Wrong yagiranye na Televiziyo y’Abafaransa “TV5 Monde” ku wa 15 Mata 2023, aho yagarutse ku byo yise “Assassin sans frontieres” bivuze mu Kinyarwanda ”Ubwicanyi butagira imipaka” yibasira bikomeye abayobozi bakuru b’u Rwanda.

Ku rundi ruhande Michela Wrong mu kiganiro aheruka kugirira kuri “TV 5 Monde”, yemeje ko adahakana ibikorwa by’iterambere birimo ibikorwaremezo, ikoranabuhanga n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa byagezweho mu Rwanda ku buyobozi bwa Perezida Kagame ndetse ko na we ubwe yabyiboneye n’amaso ubwo aheruka kuza mu Rwanda.

Bivugwa ko uy’umwongerezakazi Michela Wrong yaba ari gukoranamo bya hafi na Mukandoli Eluce kugirango abatavuga rumwe n’ubutegetsi batizwe umurindi n’uyu mwanditsi witwa ko akomeye, cyane ko bivugwa ko uyu mugore Eluce amaze igihe ashishikariza abantu kwigumura ku butegetsi, abasaba kugaragaza akarengane kabo ku rwego mpuzamahanga, kugirango umwongereza azabone aho ahera yandika ibitabo bisebya ubutegetsi n’abategetsi b’u Rwanda.

Amakuru y’izewe avuga ko Mukandoli ari mubantu bashishikariza umugore wa Nyakwigendera Ntwali John Williams, gukemanga ibyatangajwe kurupfu rw’umugabo we kuko hari impamvu nyinshi zituma hakwiyambazwa iperereza mpuzamahanga ryagaragaza niba yarahotowe cyangwa atarahotowe. Ibi bakabimubwira bamusaba ko yakwiyambaza imiryango mpuzamahanga yita kuburenganzira bwa muntu.

Michela Wrong umwanditsi w’umwongerezakazi bivugwa ko afitanye imikoranire na Mukandoli Eluce < Imvano: https://twitter.com/Elucema2?t=mu9UfjKdsKtVx1slU3JjLA&s=09 >

Bamwe mu bigarasha ntibavuga rumwe kurupfu rw’uyu munyamakuru mugihe iperereza ryakozwe n’inzego z’ibishinzwe mu Rwanda zagaragaje ko yazize impanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa 17 Mutarama rishyira tariki 18, saa munani na mirongo itanu (02h50), yabereye mu Karere ka Kicukiro Umurenge Kicukiro, Akagari ka Kagina, Umudugudu wa Gashiha.

Abakurikira uyu mugore ku rukuta rwe kucyahoze ari twitter bamuboneye icyiciro cy’Interahamwe yabarizwamo, dore ko kenshi usanga bamushyize ku rutonde rw’abahezanguni nka Twagiramungu Faustin, Ndereyehe Charles, Rwalinda P C, Bukeye, Nduwamungu, Rukundo Jacob na Gitifu Sebatware.

Mukandoli Eluce, umugabo we Eugène n’umuhungu wabo Hervé imbere y’ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi. Imvano: https://twitter.com/Elucema2?t=mu9UfjKdsKtVx1slU3JjLA&s=09

Nkuko bigaragara ku rubuga rwe rwa X, uyu mugore avuga ko aterwa ishema no kuba umunyamuryango w’agatsiko ka FDU Inkingi. Agaragara we n’umugabo we Eugène n’umuhungu we Hervé kenshi bitabira imyigaragambyo bahora bakorera kuri ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi buri wa kabiri yitwa ‘’Sit In’’ iyoborwa na Matata Joseph wasimbuwe na Niyibizi Michel urangwa n’urwango aho yirirwa abiba amacakuri n’urwango mu rubyiruko.

Mukandoli ukomeje kwiyita impirimbanyi ya demokarasi asebya ibyagezweho mu Rwanda, mu gihe gishize yari umwe mu bakozi ba minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda MINAGRI.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Akilimali Shema, yaburiye abantu bibasira bagenzi babo ku mbuga nkoranyambaga bandika cyangwa bavuga amagambo mabi ku mafoto cyangwa amashusho. Avuga ko hari ibihano bikarishye bibategeje, biteganywa n’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha byifashisha ikoranabuhanga.

Uyu muyobozi yavuze ko no gutangaza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi ari icyaha gihanwa n’amategeko kuva ku myaka ibiri kugera kuri itanu y’igifungo.

Ingingo ya 35 y’iryo tegeko igena ko umuntu usebya mugenzi we yifashishije ikoranabuhanga ashobora gufungwa kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top