Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Munyantwari Alphonse, yamaze impungenge abamaze iminsi bahangayikishijwe n’imisifurire mu Rwanda by’umwihariko umukino wa APR FC na Rayon Sports, avuga ko uzakora ikosa abigambiriye azabiryozwa.
Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo umukino uhuruza abantu benshi mu Rwanda hagati y’amakipe y’ubukombe haba mu mateka ndetse n’ibikombe hagati ya Rayon Sports na APR FC ngo ugere, Perezida wa FERWAFA yongeye kwihanangiriza abasifuzi.
Akenshi iyo uyu mukino ugiye gukinwa usanga hari byinshi biwubanziriza nk’impungege cyane ku bakunzi b’aya makipe yombi aho usanga ndetse ijambo abasifuzi ari ryo ryiganza cyane mu kanwa kabo.
Kuri iyi nshuro hongeye kumvikana ijambo abasifuzi ahanini ryazamuwe n’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kumenya ko umukino uzabahuza n’umukeba wabo ku munsi wa 9 wa shampiyona uzasifurwa n’umusifuzi mpuzamahanga Twagirumukiza AbdoulKarim.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 28 Ukwakira 2023, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Munyantwari Alphonse yabajiwe ku cyo abivugaho, maze yongera kumara impungenge abakunzi b’umupira ko nta musifuzi ukwiriye kurenganya ikipe ko nabikora abigambiriye ubu agomba kubiryozwa.
Yagize ati “Mu byukuri ntwabwo twagendera ku marangamutima buri gihe kuko umuntu cyangwa umufana avuze ko uyu musifuzi atamwifuza natwe tukabikora uko, twazisanga nta n’umusifuzi numwe ahubwo dufite, icyo nababwira twe (abayobozi) ntidusifura ariko tuzashyirayo amaso (mu kibuga), nasifura nabi abigambiriye tubimuhore”.
Uyu musifuzi mpuzamahanga umwe mu beza u Rwanda rufite, yagiye yikomwa n’abakunzi b’ikipe za Rayon sports ndetse n’ikipe ya Kiyovu Sports ko yaba abogamira ku ruhande rwose ruba rwahuye n’aya makipe, ndetse hari n’abataratinye kwandikira ubuyobozi bwa FERWAFA ko bishobotse atazongera kubasifurira ukundi.
Urugero rwa hafi rutangwa n’abakunzi ba Rayon sports ngo ni igihe yigeze kwirengagiza ikosa ryakorewe umukinnyi wabo Hertier Nzinga Luvumbu ubwo bakinaga na APR FC mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 nyuma yo kugushwa mu rubuga rw’amahina na Mutsinzi Ange, ibyo abakunzi b’iyi kipe bavuga ko ryari ikosa rya penaliti.
Umukino wa Rayon sports na APR FC uteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 29 Ukwakira kuri Kigali Pele Stadium ku isaha ya Saa Cyenda zuzuye (15h00).