Amakuru

G.S Camp Kigali: Bahize kuba indashyikirwa mu gutanga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro

Ubuyobozi bw’Urwunge rw’Amashuri rwa Camp Kigali (G.S Camp Kigali) buravuga ko nubwo muri iki kigo gutanga amasomo y’ibijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro bigitangira muri uyu mwaka, bizeye ko abana bigisha bazajya gusoza aya masomo bafite ubumenyi buhagije ku buryo bazaba indashyikirwa ku isoko ry’umurimo ndetse bakaba bakorera ibigo bikomeye mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Ibi ni ibyagarutsweho n’umuyobozi mukuru w’iki kigo, Niyonsenga Jean de Dieu, mu kiganiro cyihariye yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 30 Ukwakira 2023, aho yavuze ko kuba uyu mwaka w’amashuri wa 2023-2024, barashyizeho abashami abiri y’amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro na tekiniki, biteguye kuzafasha abana bakiriye muri ayo masomo kuzayasoza ari abantu bakomeye ku rwego rwo kujya gukora mu bigo n’amahoteri akomeye.

Niyonsenga Jean de Dieu, Uyobora GS Camp Kigali

Uyu muyobozi yavuze ko kuba iki kigo gitangije amashami y’imyuga, ubumenyingiro na tekiniki, nyamara hari bindi bigo byinshi bitanga ayo masomo gusa ugasanga hari bamwe barangiza ayo masomo bagera ku isoko ry’umurimo bikagaragara ko nta bumenyi buhagije bafite, bon go bagiye gukora ibishoboka byose umwana wese uzaba ushoje amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro muri GS Camp Kigali azabe ari intangarugero.

Yagize ati: “Ireme ry’uburezi ubundi umuntu arireba mu buryo bwagutse, hari byinshi dushingiraho tureba ireme ry’uburezi, mbere na mbere ugomba kureba uburyo umunyeshuri yateguwe, ni ukuvunga ngo ‘ese yahawe ubumenyi ndetse n’ubushobozi?’ Ubumenyi n’ubushobozi ni ibintu bigomba kujyana, kuko uwo mwana ariga ashyireho ubumenyingiro ndetse na tekiniki, ikindi nanone tureba ni abarimu. Hanyuma ikindi nanone cyatuma umuntu wize ubumenyingiro, tekiniki n’imyuga yagera ku isoko ry’umurimo ugasanga ubushobozi budahari ni uko yaba atarize neza, ubwo ndahsaka kuvuga ngo ibyo yagiye amenya abijyanisha n’ubukesha bwabyo, ni ukuvuga ngo ‘ese ko nize ibingibi, jyewe ndashobora kubikora?’ ndimo kubyumvamo iki? Twebwe rero ntekereza ko abana bacu uko dutangiye bazajya bahabwa ubumenyi kandi bagire na practice (bashyire ibyo bize mu ngiro), bagire industrial attachment (bigire ku murimo) haba hano ku ishuri ndetse n’ubwo buryo bwo kujya kwigira ku mirimo mu bigo by’ubucuruzi tuzaba dufite imikoranire”

Yakomeje agira ati: “twarebye ahantu henshi abana bacu bashobora kujya bajya bakareba uko ibintu bikorwa, bakareba uko umuntu ategura amafunguro meza kandi akamenya n’ubuziranenge bwayo, bakareba uburyo umuntu yakubaka neza ibintu umuntu wese yareba akavuga ati ‘ibi bintu byubatse neza kandi bifite n’uburambe, ibi bintu by’ubumenyingiro, by’imyuga bifite umwihariko wabyo, uwo mwihariko wabyo rero niwo dushaka mu bana, kandi koko bakabyumva bakabyakira, twizeye ko nibabyumva tuzatanga ku isoko ry’umurimo abakozi b’indashyikirwa, kandi nicyo dushaka kuzageraho.”

Ibi bishimangirwa na bamwe mu bariimu bigisha muri iki kigo y’imyuga n’ubumenyingiro aho bavuga ko intego bafite ari ugutanga uburezi bufite ireme.

Mwarimu, Jeanine Niyonkuru

Jeanine Niyonkuru, wigisha mu ishami ry’ubwubatsi, yagize ati: “Nubundi ni ubwubatsi nk’uko busanzwe ari ubwubatsi ntabwo tuzanye akandi gashya karenze aho, ahubwo uko dukora icyo kintu cyane bigendereye ku banyeshuri, ikintu twakoze cya mbere ni ukubanza gushyiraho imihigo n’ibintu ngenderwaho kugira ngo umwana akore afite intumbero, ..kuvuga ngo uri umuhungu cyangwa uri umukobwa nta wufite amaboko ane, ubungubu mfite abakobwa 17 mfite n’abahungu 42, ariko icyo nkora cyane narababwiye nti abahungu ntibagomba kubaza imbere.”

Mwarimu, Karanganwa Ernest

Karanganwa Ernest, wigisha mu ishami ryigisha gutegura ibiribwa n’ibinyobwa na we yagize ati: “Muri iki kigo nibwo tugitangira ariko icyiza cyacu turi mu mujyi, twegereye amahoteli, ni ukuvuga ngo abantu turi hano mu mujyi bizatworohera kubona amasitaje, bizanatworohera kubona ibyo dukoresha, isoko ry’umurimo naryo ntirizajya ritunyuraho kuko turi ku rurembo, ndizeza abana nigisha ko bizagenda neza.”

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashami y’imyuga n’ubumenyingiro bagaragaza ko bafite intumbero yo kuzaba abantu bakomeye babikesha ubumenyi bazakuri muri iki kigo.

Ucyeye Sada

Ucyeye Sada, wiga mu mwaka wa kane mu ishami ry’ubwubatsi, yagize ati: “Nkurikije ukuntu mbona ubuzima bwo hanze nabonye kwiga imyuga aricyo kintu cya mbere cy’ingenzi, kuko no mu buzima busanzwe baratubwira ngo umuntu wize umwuga arabwirirwa ntaburara, byatumye ngira intego yo kwiga imyuga kugira ngo ninsoza kwiga sinzicare nta kazi mfite, ahubwo nzahite nshyira mu ngiro ibyo nize,..umurimo musaza wanjye yakora nanjye nawukora, hamwe n’ubushake byose nzabikora, numva nzashyiramo umwete mu myigire yanjye ku buryo nzasoza kwiga ndi enjeniyeri.”

Mushakamba Ashadu

Mushakamba Ashadu, wiga mu ishami ryigisha gutegura ibiribwa n’ibinyobwa, yagize ati: “Ndifuza kuzaba umuntu ukomeye wenda nka Manager (umuyobozi mukuru) wa hotel, kuko ni ibintu najemo nkunze kandi nizeye ko iteka nzabibonamo umugisha, itandukaniro ni ukuzaba umukozi mwiza w’indashyikirwa.”

Ikigo G.S Camp Kigali gifite amashami abiri y’amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ariyo; Construction (ubwubatsi) ifite abanyeshuri 59, tukagira na Food and beverage (gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa) ifite abanyeshuri 73, aba bose bakaba baratangiye kuhiga muu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye muri uru mwaka wa 2023-2024.

G.S Camp Kigali, iherereye mu Murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, muri rusange gifite abanyeshuri bagera mu 3517, abagera kuri 380 biga mu mashuri y’inshuke, abiga mu mashuri abanza bakaba ari 1602, naho abiga mu mashuri yisumbuye bakaba ari 1535.

 

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM