Amakuru

Hatagize igikorwa ibiyobyabwenge n’inzoga biratuma benshi barwara Stroke

Mu gihe hakomeje kugaragara ikibazo gikomeye cy’abenshi mu rubyiruko ndetse n’abakuru bakomeje kwishora mu biyobyabwenge ndetse no kunywa inzoga nyinshi ku buryo bukabije, abahanga mu by’ubuzima bagaragaza, iki ari ikibazo gikomeye kuko ibiyobyabwenge nz’inzoga nyinshi ari bimwe mu bikomeje kongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya stroke.

Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko Leta ikwiye kuzamura imisoro ku ngoga ubusanzwe bigaragara ko zigura make, ndetse igakora uko ishoboye ibiyobyabwenge bigacika ngo kuko ibi ari bimwe mu bishobora kongera ibyago bikabije mu gutera iyi ndwara ya stroke.

Kuri uyu wa 29 Ukwakira 2023,  Dr. Joseph Mucumbitsi, umuyobozi wa NCD Alliance Rwanda, ubwo , ubwo Rwanda rwifatanyaga n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara ya stroke.

Insanganyamatsiko yuyu munsi yagiraga iti “twishyize Hamwe Twese Dushobora Guhashya Stroke.” aho iyi nsanganyamatsiko ishimangira ubutumwa bwo kumenya no gusobanukirwa neza uburyo bwo kwirinda hakiri kare iyi ndwara ifata ku gice cy’ubwonko.

Dr. Joseph Mucumbitsi, Umuyobozi wa NCD Alliance Rwanda

Dr. Joseph Mucumbitsi yagaragaje ko kunywa inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge ari imwe mu mpamvu nyamukuru itera indwara ya stroke, anasaba guverinoma kongera imisoro kuri izo nzoga zihendutse n’ibindi binyobwa birimo isukari nyinshi byangiza ubuzima bw’abantu.

Yagize ati: “Kuzamura imisoro kuri ibyo binyobwa bihendutse ntibizagabanya gusa umubare w’abaguzi, ahubwo bizanongera imisoro kuri guverinoma, kandi imwe muri iyo misoro ishobora gukoreshwa mu rwego rwo kurushaho gukangurira abantu kwirinda izo ndwara zitandura.”

Umuyobozi wa Stroke Action Rwanda, Dr. Joseph Rukeribuga

Umuyobobozi w’Ishyirahamwe ry’abarwaye Stroke mu Rwanda (Stroke Action Rwanda), Dr. Joseph Rukeribuga, yagarutse ku buremere bw’indwara ya Stroke ndetse n’umubare munini w’impfu n’ubumuga itera mu batuye igihugu.

Yasangije abari aho amakuru ajyanye n’impamvu zishobora guteza ingaruka, n’ibimenyetso by’indwara ya stroke, ndetse n’ibikenewe kugira ngo ugaragaweho n’iyi ndwara abe yavurwa mu buryo bwihuse.

Dr Ntaganda Evariste, Ukuriye ishami rirwanya indwara zitandura muri RBC

Dr Ntaganda Evariste, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zitanduza mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yavuze ko indwara ya stroke ari ingaruka z’indwara zitandura ziba zitaravuwe neza, yongeraho ko umuvuduko w’amaraso na diyabete ari byo bishobora kuba intandaro.

Yagize ati: “Dukurikije ubushakashatsi bwacu, abantu barwara za stroke ariko bagatinda kubona ubuvuzi kuko batabizi, ibimenyetso byayo ndetse n’icyo bashobora gukora mu gihe babonye bikomeye, niyo mpamvu twongereye ubukangurambaga kugira ngo abantu bashobore kumva ko atari amarozi kandi ko idashobora kugera ku basaza gusa ahubwo ko n’urubyiruko rwayirwara, bakaba bakwihutira kugera ku bitaro hakiri kare kuko nirwo rufunguzo rwo kuvurwa vuba kandi neza.”

Leon Pierre Rusanganwa, umuhuzabikorwa wa gahunda y’ubuzima muri PSF

Leon Pierre Rusanganwa, umuhuzabikorwa wa gahunda y’ubuzima muri PSF, aganira n’itangazamakuru, yavuze ko urwego rw’abikorera rufite umubare munini w’abapfuye bazize indwara ya stroke ndetse hakaba n’abandi yasigiye ubumuga, ibyo bikaba bidindiza iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

Uyu muyobozi avuga ko mu rwego rwo kurushaho gukangurira abantu kwirinda indwara ya stroke, hari ingama muri PSF bafashe zirimo “gushinga amatsinda aho abanyamuryango ba PSF bahurira bakaganira ku bijyanye no kwirinda iyi ndwara kugira ngo umubare w’impfu cyangwa abamugara ugabanuke.

Yagize ati: “Icyo twungukira muri iki gikorwa ni uko nka PSF duhura n’inzobere ku ndwara zitandura, aho izo nzobere zizajya zifatanya n’amwe muri ayo matsinda, ndetse bizaba umuyoboro mwiza wo kungurana ibitekerezo hagati y’abanyamuryango n’abakozi babo ku bijyanye n’indwara ya stroke ndetse n’izindi ndwara zitandura, n’uburyo izo ndwara zigomba kwirindwa.”

Abashakashatsi bagaragaza ko umuntu uwo ariwe wese ashobora kurwara stroke, aho umuntu umwe kuri bane bakuze barengeje imyaka 25 ku isi aba arwaye cyangwa ashobora kurwaya iyi ndwara ifata igice cy’ubwonko.

Imibare igaragaza ko mu 2009, stroke yari ku mwanya wa cyenda mu ndwara zitera impfu mu Rwanda, ariko uyu munsi iri ku mwanya wa gatatu.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM