Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yatangije ku mugaragaro umushinga witwa “Kungahara” ufite agaciro ka miliyoni €11 [asaga miliyari 14 Frw] zizifashishwa mu guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa mu Banyarwanda n’imirire mibi.
Ni umushinga watangijwe kuri uyu wa 31 Ukwakira 2023, hasinywa abasezerano y’imikoranire y’uturere tuzakorerwamo uyu mushinga n’ubuyobozi bwa Ambasade y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Uyu mushinga “Kungahara”, watangijwe ku mugaragara, bivugwa ko uzibanda ku gufasha abanyarwanda mu kubona imbuto y’ibihingwa birimo ibigori, ibirayi no gutunganya ubnutaka bahingaho, ndetse n’ifumbire, ibintu byitezwe ko uzafasha mu kuzamura umusaruro w’abahinzi no kugabanya ibura ry’ibiribwa mu gihugu.
Imwe muri iyi mishinga 14 izashyirwa mu bikorwa harimo; uwo kurwanya isuri hacibwa amaterasi, ibikorwa byo kubungabunga no kubika neza umusaruro w’ibihingwa binyuze mu kubaka ubwanikiro n’ububiko ndetse n’abaturage bigishwe uburyo bugezweho bwo kuhira imyaka no kwita ku buhinzi bwabo.
Hazashyirwa mu bikorwa kandi umushinga wo kurwanya imirire mibi n’igwingira, hategurwa uturima tw’igikoni tugezweho, gutanga amatungo magufi ku baturage n’indi.
Biteganijwe ko uyu mushinga uzamara imyaka ine, ukaba uzakorerwa mu turere 20 two mu Ntara zose z’igihugu, aho izibanda cyane mu guteza imbere ubuhinzi bugezweho, burambye kandi budaheza no kurwana n’ikibazo cy’igwingira mu bana.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere Burera, Nshyimiyimana Jean Baptiste, yavuze ko iyi gahunda izagira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abo ayoboye ndetse inazamure umusaruro w’ibihungwa cyane ibiva mu gishanga cya Kamiranzovu.
Yagize ati: “Twiteze ko binyuze muri iyi gahunda umusaruro w’ibirayi n’ibigori duhinga mu gishanga cya Kamiranzovu uziyongera ku buryo n’abahaturiye bazabona inyungu zayo. Uzagabanya ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa mu Rwanda ndetse inafashe mu guhashya n’izindi ndwara zakomoka ku mirire mibi.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Olivier Kamana, yavuze ko ubwiyongere bw’ikibazo cyo kutihaza mu biribwa ahanini bwatewe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine yagize ingaruka mbi ku bihugu byinshi birimo n’u Rwanda.
Yagize ati: “Aya mafaranga azafasha Abanyarwanda kwihaza mu biribwa, cyane afashe babahinzi n’aborozi bakiri bato, azagira ikintu kinini cyane ahindura kandi kigaragara”
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Belén Calvo Uyarra, yemeje ko bimwe mu bizibandwaho ari ukongera imbuto y’ibirayi n’ibigori n’uburyo ibiribwa muri rusange bitakomeza kubura ku isoko.
Yanavuze ko bizeye ko igihe uyu mushinga uzamara Abanyarwanda benshi bazaba batagifite ikibazo cyo kubura ibiribwa bihagije.
Yagize ati: “Twizeye ko nyuma y’igihe iyi gahunda igiye kumara umubare munini w’Abanyarwanda bazaba batagifite ibibazo by’imirire, ndetse n’umusaruro w’ibihingwa muri rusange uziyongera.”
Zimwe mu ngamba zafashwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cyo kutihaza mu biribwa harimo imishinga mishya yo kuhira haba ku buso buto n’ubunini.
Raporo ku bushakashatsi rusange ku birebana no kwihaza mu biribwa no ku mirire [CFSVA] yo mu 2021 igaragaza ko 20.6% by’Abanyarwanda batabona ibiryo bihagije. Abagera kuri 18.8% byabo bahura n’ikibazo cyo kutihaza mu birirwa mu buryo bworoheje, mu gihe 1.8% bahura n’iki kibazo mu buryo bukabije.
Ibi bigaragaza ubwiyongere bw’iki kibazo kuko raporo nk’iyi yo mu 2018 yagaragaje ko abaturage bo mu Rwanda 18.7% aribo bahuraga n’ikibazo cyo kutihaza mu biribwa.
Iyi Raporo yo mu 2021 kandi igaragaza ko mu Rwanda, Intara y’Uburengerazuba ariyo ihura n’ikibazo kurusha izindi, ku kigero cya 35.3%, mu gihe mu Mujyi wa Kigali iki kibazo kiri kuri 5%.
Igaragaza kandi ko mu ngo zo mu Rwanda zibarizwamo abana benshi n’izikuriwe n’abagore ndetse n’ingo zo mu byaro arizo ziba zifite ibyago byinshi byo guhura n’ikibazo cyo kutihaza mu biribwa.
Carine Kayitesi