Amakuru

Haribazwa ku muntu ucunga umutekano w’amafaranga abaturage bitanga

Kuva mu myaka isaga mirongo itatu ishize, abanyarwanda batojwe imvugo ndetse n’ingiro yo kwishakamo ibisubizo ndetse no kugira uruhare mu bibakorerwa. Ibi ngibi byafashe umurongo, ndetse ibikorwa binyuranye by’inyungu rusange bigaragaramo uruhare rw’abaturage, aho bakusanya amafaranga yo gukora igikorwa runaka kigamije inyungu rusange.

Hari ingero zigiye zitandukanye zigaragaza bimwe mu bikorwa abaturage bahisemo gufatanya n’ubuyobozi bagakusanya amafaranga yo kububaka aho twavuga nko mu mpera z’Umwaka wa 2021, abaturage bo mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, bishatsemo ubushobozi bagura imodoka y’umutekano ifite agaciro ka Miliyoni 14 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma y’iki gikorwa, abayobozi bashyizeho umuhigo wo kugeza iyi gahunda mu mirenge yose igize akarere ka Musanze, bahereye muri Kinigi na Busogo, nabo bari batangiye kwegeranya ubushobozi.

Ibi bikorwa si ibyo mu cyaro gusa, ahubwo no mu mijyi birazwi cyane. Nko mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, ubu buri murenge ufite imodoka y’irondo n’isuku nayo yaguzwe n’abaturage.

Umwaka ushize, abaturage bo mu murenge wa Remera, Akagari ka Nyabisindu, Umudugudu wa Gihogere, Akarere ka Gasabo nabo batashye umuhanda biyubakiye ureshya na 1,8 km ukaba waruzuye ubatwaye Miliyoni 98Frw.

Muri ibi bikorwa, abaturage baba bafite ikibazo kigaragara bashaka gukemura, ku buryo badashyira amafaranga yabo mu mpfabusa.

Nko mu mwaka wa 2019, abaturage b’Akagari ka Mamfu mu Murenge wa Muhura, Akarere ka Gatsibo bakusanyije Miliyoni 40 biyubakira Ibiro by’Akagari kugira ngo baherwe serivisi ahantu hisanzuye kuko bari bamaze imyaka 25 bakorera mu bukode bw’icyumba kimwe rukumbi.

Majyambere Anania, umusaza w’imyaka 65, ni  umwe mu batuye aka kagari avuga ko bimwe mu bibazo byaterwaga no kubura aho bakorera, yagize ati: “Iyo twajyaga gusaba serivisi turi benshi wasangaga duhagaze ku zuba, imvura yagwa ikatunyagira kuko kari akumba gato cyane. Hari n’igihe nigeze gutaha ntahawe serivisi kubera ko nasanzeyo umuvundo.”

N’ubwo baba bakoze igikorwa cy’indashyikirwa, abaturage baba bishyize hamwe, amafaranga ashobora kubaca mu myanya y’intoki.

Nko muri Nzeri uyu mwaka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, Mwenedata Olivier, yafashwe n’Urwego rw’igihugu cy’ubugenzacyaha (RIB) akekwaho icyaha cyo kurigisa Amafaranga y’u Rwanda 5,000,000 yari agenewe kugura imodoka y’Umurenge.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko tariki ya 12 Nyakanga 2013, aribwo Gitifu Mwenedata yafatiwe mu cyuho amaze kubikuza kuri ‘MoMo Code’ 5,000,000Frw.

Iki kibazo cyatumye n’abaturanyi b’umurenge wa Gahara bacika intege. Mu murenge wa Gatore basabye gusubizwa amafaranga yabo batanze kugira ngo hagurwe imodoka y’umutekano.

Maniriho Alphonse, w’imyaka 35, yavuze ko yifuza gusubizwa amafaranga ye kuko nyuma baje kumenya ko kwakira imisanzu yabo byahagaze ndetse n’icyari kigambiriwe kitagikozwe.

Yagize ati: “Amafaranga twayatangaga binyuze mu muryango w’ingobyi kandi nta muturage utawubamo. Tumaze kumva ko Gahara gitifu yafunzwe ariyo azira tubajije batubwira ko natwe kuyakira byahagaze. None rero nkumva twayasubizwa kuko icyo yagombaga gukora cyavuyeho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, aherutse kubwira itangazamakuru ko amafaranga y’aba baturage ahari kandi abitswe neza.

Avuga ko hari hamaze gukusanywa 5,000,000 Frw, bityo basanga atagura imodoka ariko bayungikanya n’ayo umuterankunga yabahaye kugira ngo havemo igikorwa gifatika.

Yagize ati: “Kubera ibibazo twagiye tubona twahagaritse kwakira amafaranga y’abaturage. Ayari ahari twifuza ko yagurwamo imbangukiragutabara y’Ikigo Nderabuzima cya Rwantonde kuko twari dufite umufatanyabikorwa wemeye kongeraho ikaboneka.”

KUBANA Richard, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake n’ubukangurambaga, avuga ko nta mabwiriza yihariye agenga gahunda y’uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa uretse kuba bivomwa mu itegeko nshinga mu ngigo yaryo ya 48.

Iyi ngingo iragira iti:

“(1) Leta ifite inshingano yo gushyiraho uburyo bwo guteza imbere abenegihugu.

(2) Abanyarwanda bose bafite inshingano zo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu bitabira umurimo, babumbatira amahoro, demokarasi, ubutabera n’uburinganire mu mibereho y’abaturage no kugira uruhare mu kurengera Igihugu cyabo.

(3) Itegeko rigena ibyerekeye gukorera Igihugu mu bwitange”.

Avuga ko ntako bisa kubona umuturage agira ishyaka n’inyota yo kunganira Leta mu bikorwa binyuranye imugezaho.

Yagize ati: “Ni inshingano za Leta kugeza ku muturage ibyo yifuza byamufasha gutera imbere. Ariko Leta ibazwa byinshi mu ngengo y’imari, bikaba ngombwa hakorwa imirimo ijyanye n’ubushobozi bubonetse, hari andi mategeko n’amabwiriza bihari kandi bigena uko uwakoze nabi ibyo ashinzwe cyangwa uwanyuranyije n’amategeko akurikiranwa.”

Cyakora yunzemo avuga ko hari ibirimo gukorwa kugira ngo iyi gahunda nziza irusheho kunoga, n’ahaba hagaragara ibyuho birusheho kugenda neza.

Icyakora ku bijyanye n’imicungire, Kubana avuga ko iyo abaturage bafite gahunda yo kwikorera igikorwaremezo bishyira hamwe bakabiganiraho noneho bakanitoramo komite izabafasha gukurikirana imirimo.

Aha kandi ngo nta muyobozi mu nzego z’ibanze wemerewe kujya muri izo komite z’abaturage ziba zigomba guseswa igihe igikorwa kirangiye.

Amategeko n’amabwiriza bazagenderaho nayo ngo ashyirwaho na bene igikorwa.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM