Kuri uyu wa gatatu tariki 08 Ugushyingo 20223 mu rwunge rw’amashuri rwa G.S Kigeme A mu Karere ka Nyamagabe, habereye umuhango wo kwinjiza intore 162 mu zindi si uwa none mu muco nyarwanda kuko n’abakurambere bawukoraga bagamije guha intore nshyashya izina n’ikivugo kizajya kiziranga kikazitera ishyaka n’ishema ryo gukorera igihugu.
Nyuma yo kwinjizwa mu zindi ntore no guhabwa izina rishya n’ikivugo, bamwe muri zo badutangaje ko bishimiye kuba bakuwe ku karubanda Kandi ko bize indangagaciro zo kubaha no gukunda igihugu.
Ikuzo Rugwiro Ella Philomène yagize ati: “Iri Zina rigiye kumfasha kujya ku murongo ,kubaha abanduta ndetse n’abaturera kugira ngo nige neza.Nk’intore rero ngomba gukunda igihugu cyange Kandi nkanakizera.”
Ndicunguye Boniface yagize ati: “Ndishimye cyane kuba nakiriwe mu ntore nk’izindi ,nakiriwe nk’abandi banyeshuri basanzwe biga muri iki Kigo ,urumva nisanze muribo muri makeya,uyu muhango ndawuzi ni mwiza kuko aho nigaga O’Level barawukoraga.”
Akomeza avuga ko nk’intore yize umuco nyarwanda dore ko ngo urubyiruko rwinshi rwirirwa ku mbuga nkoranyambaga ruhigira imico itandukanye ngo gusa umuco nyarwanda nturacika.
Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa G.S Kigeme A, Bwana Harerimana Emmanuel yavuze ko bishimishije cyane ko hari intore zavuye ku karubanda.
Yagize ati: “Birashimishije cyane ku kuba izi ntore zavanwe ku karubanda zikinjizwa mu zindi ntore Kandi zikaba za hize n’imihigo.”
Yakomeje avuga ko imihigo izi ntore za hize niziyishyira mu ngiro zikanayikurikiza izabafasha gutsinda.
Yagize ati: “Iriya mihigo zahize niziyesa zikayitaho, zikayubahiriza tuzarushaho gutera imbere haba mu buryo bwo gutsinda ndetse no mu buryo bwa discipline Kandi niyo iranga umwana ,imuteza imbere ikazanamugira umunyarwanda nyawe.”
Uyu Muyobozi akomeza avuga ko bagiye gukomeza kutoreza izi ntore mu masibo yazo no gukurikirana imyitwarire yabo .
Yagize ati: “Tugiye gukomeza kuzitoreza mu masibo yazo ndetse tuziteho dukurikirane imyitawrire yazo ndetse nuzajya akosa intore ngenzi zayo zimugire inama kuburyo bazajya barushaho kugirana inama ,ninako bazikosora ,tuzanarushaho kwesa Imihigo.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Kigeme, Kabera Martha, yasabye izi ntore gushyira mu bikorwa Imihigo bahize.
Yagize ati: “Icyo nasaba intore uyu munsi zinjijwe mu zindi muri muri G.S Kigeme A, twabonye Imihigo y’intore uko bayivuze turasaba ko bayubahiriza bakayishyira mu bikorwa byaba ari byiza cyane ikindi bahawe n’izina ry’ubutore naryo mwaryumvise naryo nibarikurikiza uko riri nabyo nibyiza cyane .”
Yasoje asaba ubuyobozi bw’ikigo izi ntore zibarizwamo gukomeza gufasha izi ntore kugira ngo umihigo uyu bahize bazabashe kuyesa kuko batabafashije ntabwo bayigeraho.
Izi ntore zahawe izina ry’ubutore “Imparirwagutsinda za G.S .Kigeme A”, iri shuri rikaba rifite abatoza 43, amasibo 23, intore zose zibarizwa muri iri shuri ni 815.
Umwezi.rw