Ubuyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB) buravuga ko hari byinshi mu bibazo bibangamira abafite ubumuga bwo kutabona, birimo ikibazo gikomeye cyo kutabona INKONI YERA, bikomeje kuba ingorabahizi kuyibona kuko iyi nkoni idakorerwa mu gihugu, ikindi ngo bakaba bamaze imyaka irenga icumi (10) basaba inzego zishinzwe ubuzima ko iyi nkoni yashyirwa mu bishorora kugurwa ku giciro cyoroheje cy’ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de santé) ariko magingo aya bakaba nta gisubizo barahabwa.
Ibi ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), Dr. Kanimba Donathile, kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, ikiganiro cyari kigamije gutangiza Icyumweru cyahariwe kuzirikana akamaro k’Inkoni Yera (White Cane).
Dr. Kanimba Donathile yagaragaje ko mu bikomeje kugora abafite ubumuga bwo kutabona harimo inkoni year, aho bakigorwa no kuba bakiyitumiza mu mahanga kandi yagera mu Rwanda ikaza ihenze.
Yagize ati: “.Nta hantu ho kuzigurira mu gihugu hahari.
Twagiye dutanga igitekerezo ko zaba wenda nko ku Bitaro by’Akarere cyangwa ahantu runaka.Inkoni ubu ngubu ihagaze ku madolari 35. Kubasha gutanga ayo mafaranga ntabwo byoroshye.
Hari iza macye ariko nyine ntabwo zikomeye, ntabwo zimeze neza cyane. “
Yavuze ko bagikomeje gukora ubuvugizi kugira ngo nibura bajye bazibona mu buryo bworoshye, ngo kuko bakigorwa no kugira ngo zibagereho, cyane ko ngo umuntu uyikeneye bisaba ko haboneka abandi benshi zikabona gutumizwa mu mahanga, ariko ngo umuntu umwe ntiyayikenera ngo ahite ayibona.
Yagize ati: “ kugeza ubu ntabwo inkoni yera irajya muri mitiweli de santé, nta nubwo turabona ahantu mu Rwanda tuzibona mu buryo bworoshye, ziracyaboneka ari impano cyangwa se haba hari abantu bagiye kuzigurira abafite ubumuga bwo kutabona, zigatumizwa hanze icyo gihe, ubundi zakabaye zihari igihe cyose, ni ukuvuga ngo niba nk’inkoni yanjye ishaje nkaba nshaka kugura indi naba nashoboraga kugira aho njya nkayibona ntagombye kuvuga ngo nkeneye inkoni, hanyuma ngombe gutegereza ngo abakeneye inkoni babe mirongo ingahe kugira ngo zitumizwe hanze, ibyo bituma umuntu agira igihe amara ari mu gihirahiro adafite inkoni, agomba gukoresha igiti, agomba kuyoborwa.”
Dr. Kanimba Donathile akomeza avuga ko hashize imyaka irenga icumi bategereje ko Inkoni Yera (White Cane) ishyirwa kuri mitiweli de santé, ariko kugeza ubu ntabwo birakorwa, gusa avuga ko batazigera bacika intege, ahubwo bazakomeza gukora ubuvugizi kugeza igihe bizaba byagiye mu buryo.
Yagize ati: “ubwo buvugizi turacyabukora, igihe cyose tuba twizezwa kobizatkemuka, ariko kugeza ubu ntabwo biratungana, ndumva ubwa mbere twemererwa ko inkoni yera izajya mu bisobora kugurwa ku giciro kigabanyijwe kubera mitiweli de santé hari muri 2009, ubungubu imyaka icumi irarenga, kuva icyo gihe nubu ntibirakunda, ariko ntabwo tuzarambirwa, tuzakomeza dukore ubwo buvugizi.”
Perezida w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), Dr Mukarwego Betty, avuga ko inkoni yera ifitiye akamaro ufite ubumuga bwo kutabona bityo abantu bakwiye kuzirikana akamaro kayo.
Yagize ati: “ Inkoni yacu ni nziza, ni nziza ku buzima bwacu, ku bikorwa dukora, ni nziza ku mibereho yacu, kandi iyo tuyifashishije neza ntabwo twicuza kuko nta kibazo duhura nacyo.Niyo mpamvu dushaka gutanga ubutumwa iki cyumweru kiri , abo tuzahura nabo, ukababaza ngo uzi impamvu iyi nkoni nyikoresha.”
Umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu 2009, muri uyu mwaka wa 2023, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Inkoni yera, ubwisanzure bwanjye”.
Uyu munsi uzizihizwa ku wa 15 Ugushyingo 2023, aho mbere y’iyo tariki hazakorwa ibikorwa bitandukanye bikangurira abantu gusobanukirwa akamaro k’inkoni yera.
Carine Kayitesi