Bamwe mubagize umuryango wa Sorobtimist wa Kigali banzwi ku izina abasoro,bafite intego yokuzamura abagore na bana bizihize isabukuru y’imyaka 30 bamaze.
Mukayisenga Marie Gorethe ni umwe muri batanu ba mbere batangiranye n’uyu muryango, asobanura uburyo uyu muryango wavutse aho umwe muri bo yahuriye n’umunya Luxamburu witwa Betina i Burayi ari nawe muterankunga wabo.
Avuga ko uyu muryango ugizwe n’abagore gusa , kuko intego yawo ari uguharanira kuzamura abagore mu mumpano zitandukanye bafite, haba mu bukungu babigisha ubumenyi butanfukanye.
Akomeza avuga ati :Iyi club ntiharanira inyungu , ahubwo dufite izo kugirira abantu neza , hakazamo inyungu z’umuryango turimo kuko uyu muryango wita ku mugore n’umwana kandi iyo ufashije umugore n’umwana burya ibintu byose biba bigiye ku murongo, kuko umugore niwe utuma umuryango ugenda neza .
RwahamaClaude ni umuyobozi uhagarariye komite y’ababyeyi , nawe avuga ko yishimiye uyu munsi w’isabukuru y’imyaka 30, akaba avuga ko uburezi bafite bumaze imyaka 15 ari intambwe ishimishije cyane .
Yagize ati: ”umushinga uhatse indi dufite ni uw’uburezi umaze imyaka 15 kuko habanje kubakwa amashuri y’inshuke muri 2008 ubu aba mbere barangije barimo gusoza za kaminuza.
Nkaba numva ari intambwe ishimishije cyane ko uyu musanzu wa Club Soroptimiste yagize ku rwego rw’iguhugu tunizera ko bizakomeza cyane ko bafite n’izindi gahunda zo kuzamura uburezi bita cyane cyane ku bumenyi .

Umuyobozi mukuru wa Club SOROPTIMIST ya Kigali Marie Leatitia Kayitesire.
Umuyobozi mukuru wa Club SOROPTIMIST ya Kigali Marie Leatitia avugako iyi myaka 30 ishize iyi Club ikora ,yishimiye ibyo bamaze kugeraho n’ibyo biteguye kugeraho haba mu buboshyi ,mu gukora amabiju ubudozi cyane ko bahawe aho bakorera.
Ku kibazo cy’amasoko akiri macye yavuze ko muri rusange hakiri intege nke mu kwamamaza ariko bigiye kwitabwaho hagashakwa ubushobozi bwo gushaka uzajya wamamaza ibikorwa bakora. Bakaba banafite gahunda yo gushaka abarimu bigisha abazakomeza guhugurwa.
Betina umunya Luxambourg ariwe muterankunga mukuru aravuga Ati” Nshimishijwe cyane n’aba bagore intambwe bamaze gutera n’aho uyu muryango uri hose muri Afrika ibisubizo ugenda utanga haba mu iterambere ry’abagore ndetse no mu burezi bw’abana kuko njye nkunda kubona impinduka mu buryo bujya bufatika bwiterambere.
Nanishimiye izina bampaye rya MUKASHYAKA , kuko nkunda kuba umugore w’umutima mwiza kandi ufite ingufu zo gukora”. kandi uyu mushinga bazakomeza kuwukora , mu gihe cyose bazaba babakeneye kuko yifuza ko ibibazo byose bazaba bakomeje kubagaragariza bigomba kuzabonerwa ibisubizo.
Club SOROPTIMIST yashinzwe mu mwaka wa 1920 , mu rwanda ukaba warahageze mu 1992 ,ukaba ukorera ku isi hose mu bihugu 121 n’u Rwanda rurimo ,ufite intego yo guhindura ubuzima bw’abagore n’abakobwa binyuze mu bikorwa bitandukanye ,ukaba warashinzwe n’umugabo witwa Stuart Morrow.
I Kigali icyicaro cyawo kikaba kiri mu Karere ka Kicukiro umurenge wa Nyarugunga mu kagari ka Kamashashi.
Umuterankunga mukuru w’iyi club uturuka mu gihugu cya Lexamburg Betina Sabatini wahawe izina rishya n’abagize Club SOROPTIMISTE ya Kigali rya MUKASHYAKA
Carine kayitesi