Kuri uyu wambere tariki 20 Ugushyingo 2023, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umwana umunsi wizihirijwe mu mujyi wa Kigali, hagaragajwe ko uburenganzira bw’umwana bukwiriye gusigasirwa na buri wese.
Kwizihiza uyu munsi byitabiriwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Valentine Uwamariya ari hamwe n’abayobozi ba NCDA, abafatanyabikorwa batandukanye bo mu bigo bya Leta n’imiryango itari iya Leta ndetse n’abana.
Mu Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Uburenganzira bwose kuri buri mwana” haganiriwe ku ngingo zirebana na bimwe mu bibazo bibangamiye uburenganzira bw’Umwana harimo abana batanditwe mu irangamimere, ubwiyongere bw’abana bo mu muhanda, igwingira, n’abangavu baterwa inda bakiri bato.
NCDA igaragaza ko abana 15% batanditse bitabo by’irangamimerere, ndetse hakaba hari n’abana benshi batari mu muryango, mugukemura iki kibazo hakaba harashyizweho gahunda ya tubarerere mu muryango.
Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta yavuze ko uyu munsi wibutsa inshingano zikomeye zo kwita ku burenganzira bw’abana zirimo kugira irangamimerere, gukurira no kurererwa mu muryango, ubuzima, imibereho myiza, kurengerwa no kugira uruhare mu bimukorerwa.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Valentine Uwamariya yavuze ko iki ari igihe gikwiye ku bana b’u Rwanda gukomeza kwishimira uburenganzira bwabo bwose, cyane cyane mu kuzamura amajwi yabo ku bibazo bibabangamiye.
Yagize ati: “Ababyeyi n’abarezi bafite inshingano ikomeye yo kurerera u Rwanda. Ni inshingano isaba ubwitonzi, ubushishozi, imbaraga, ubuhanga, ubumenyi n’ubumenyingiro butandukanye kandi bujyanye n’igihe, ibi bikazakunda igihe cyose twese hamwe tuzaba twabigize ibyacu. Aha ndavuga ababyeyi, abarezi, inzego za Leta, amadini n’amatorero, ibigo bitegamiye kuri Leta ndetse n’abikorera.”
Kuri uyu munsi kandi hashyizwe ahagaragara inyandiko y’imikurire y’umwana ndetse n’incamake yayo aho Inama y’igihugu ishinzwe imikurire y’u mwana NCDA ivuga ko iyi nyandiko ari ingirakamaro kuko izafasha ababyeyi, abarezi, abashakashatsi n’abafata ibyemezo mu kugira Politiki zirengera umwana.
Munyemana Gilbert, Umuyobozi Mukuru wungirije wa NCDA, avuga ko gahunda ya ‘Wite ku mwana wese nk’uwawe’ ari gahunda yatumye abana 3,000 bava mu bigo bitandukanye barrerwagamo maze barererwa mu muryango hasigaramo abana bafite ubumuga bonyine.
Ni mugihe ariko nanone hakigaragara ikibazo cy’abana bava mu miryango yabo bakajya ku muhanda bitewe ahanini n’ibibazo byo mu uryango bishingiye ku makimbirane, ubukene n’ibindi.
Muri iki gihe bivugwa ko abantu bari mu iterambere, yagaragae kohari ibikorwa by’iterambere bibangamira uburenganzira bw’umwana aho ababyeyi bahugira mu gushaka amaramuko bakibagirwa inshingano zabo zo kuganira n’abana.
Ibikoresho by’ikoranabuhanga nabyo bikaba biri mu bituma ababyeyi batita ku bana babo aho usanga bahugiye muri muri Telefoni, Televiziyo n’ibindi… Ibi bigatuma abana baburirwa umwanya ibintu bibagiraho ingaruka zikomeye cyane u mikurire yabo.
Carine Kayitesi