Amakuru

Kicukiro: Abana biga muri Day Spring Nursery and Primary School barishimira ko inama z’abarezi zibafasha kwirinda ibishuko

Mu gihe kuri uyu 20 Ugushyingo 2023, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana, abana biga mu kigo cy’amashuri cya Day Spring Nursery and primary school, giherereye mu Murenge wa Masaka, mu karere ka Kicukiro bavuga ko inama bahabwa n’abarezi babo zibafasha kwirinda ibishuko bishobora kwangiriza ubuzima bwabo bw’ejo hazaza.

Abana biga muri Day Spring Nursery and primary school bavuga ko ikibashishikaje ari ukwiga kugira ngo babashe gutsinda ibizamini bya Leta, ngo kuko ibijyanye n’ibishuko bishobora kubashora mu ngeso mbi zatuma ubuzima bwabo bwangirika, bidashobora kubakanga cyane ko ngo inyigisho babaha zituma nta muntu wabashora muri izo ngeso mbi.

Ineza  wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza avuga ko ikimufasha gutsinda ari ukwiga ashyizeho umwete, akavuga ko ababashuka bashobora kubirinda kubera ko abarezi babo babigishije neza.

Yagize ati: “Muri rusange twiteguye ikizamini cy’uyu mwaka neza, tugera mu rugo tukiga twanagera ahangaha ku ishuri tukumvira inama abarimu batugira, batwigiashije ko tugomba kwirinda ibishuko duhakanira abadushuka n’ibyo badushukisha, no mu buryo bwo kwamagana inda zitateganyijwe, bagenzi banjye nabashishikariza ko bajya bumvira inama z’abarimu kuko bibafasha kugiraejo hazaza heza.”

Keza  nawe yunga mu rya mugenzi we ati: “Ni ugukurikirana mu ishuri kandi nagera no mu rugo nkakora etide, iyo ndi mu ishuri nditonda ngakurikira ibyo mwarimu atwigisha, tubifata nk’aho nta muntu wo hanze dushobora kwizera, umuntu wo hanze aje agushuka ibintu udakwiriye gukora bitari byiza, iyo bakubwiye ngo utehe ntabwo ari byiza guhita ujya ahandi hose ushaka hatari mu rugo iwanyu,  ugomba guhita ujyaq iwanyu aho utuye.”

Hirwa Eric nawe avuga ko itego ari ukwiga agatsinda: “Intego mfite ni ukwiga cyane nkatsinda icyiciro ndimo kuko umwaka ndimo niwo mwaka wa nyuma w’icyiciro ndimo, ngomba kwiga cyane nkobona amanita meza anjyana mu kindi cyiciro, ibyo bishuko tubinyuramo tubyirinda, tukirinda n’igisa nabyo, kugira ngo tutangiza ejo hacu heza hari imbere, inama nabagira ni uko ibikorwa by’urukozasoni babyirinda, ahubwo bakajya ku ishuri kuko ariho bakura ubumenyi.”

Umuyobozi w’ikigo cya Dayspring Nursery and primary School, Isma Shyaka Muzamuru, avuga ko bakurikirana umwana akiri muto, ndetse ngo ku bijyanye n’ibishuko bishobora kubangamira ubuzima b’’ingimbi n’abangavu bagerageza uburyo bwose bwafasha abo bana bagakurikiranwa by’umwihariko kugira ngo ejo hazaza habo hatazangirika bitewe n’abantu bakuru bashobora kubashuka.

Yagize ati: “Ku kijyanye n’abana b’ingimbi n’abangavu, hano hanze hari ibishuko biturutse ku mpamvu nyinshi zitandukanye, hari igihe usanga umuryango umwana akomokamo utishoboye, hari igihe usanga umuryango utabona umwanya wo kwita kuri uwo mwana, iyo bimeze biryo ku muryango wishoboye utabona umwanya wo kwita kuri uwo mwana turakurikirana tukamenya tuti ‘uyu mwana bimeze gutya’ niba badashobora kumwitaho umwana tukamwitaho by’umwihariko tuzi ko iwabo batamwitaho bihagije, naho kuri babandi baba batishoboye nabo turabafasha, ku buryo dukurikirana umwana bya hafi.”

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwana inzego bzitandukanye zagaragaje ko hari byinshi mu bikomeje kubangamira uburenganzira bw’umwana birimo n’ibishuko bituma bamwe mu bangavu baterwa inda zitateganijwe.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM