Bamwe mu baturege bo Karere ka Kirehe baragaragaza ko kuba aka karere gahana imbibi n’ibihugu bituranyi by’u Rwanda by’umwihariko ikaba ari inzira y’amakamyo n’ibindi binyabiziga biva hanze bizanye ibicuruzwa mu gihigu, ari kimwe muri nyirabayazana b’ikwirakwira ry’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA by’umwihariko bukomeje kwiyongera mu rubyiruko ndetse abakora umwuga w’uburaya bakaba bakomeje kwiyongera.
Aba baturage bo muri aka karere by’umwihariko abaturiye umupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania, ahantu hanyura ibicuruzwa byinshi byinjira n’ibisohoka mu gihugu bitwawe mu makamyo, bavuga ko hari abakora uburaya baza kuri uyu mupaka kwicuruza, ibintu bavuga ko biteye impungenze z’uko ubwandu bwa Virusi itera SIDA bushobora kurushaho kwiyongera.
Mwiringirwa Etienne agira ati: “Aha ku mupaka uburaya burakabije cyane, abakobwa baza gutega abashoferi bavuye nka za Dar-Es-Salam kuko baba bafite amafaranga menshi, ugeze hano muri week end cyangwa nimugoroba wahasanga abakobwa benshi bategereje abagabo babagura, impungenge zo ntizabura none se ko hari nabakora ubwo buraya ntibibuke kwikingira, ubwo urumva kwandura cyangwa kanduza abandi SIDA bitabaho.”
Mahoro nawe yagize ati: “Hano ntihabura abafite virusi itera SIDA kuko hahurira abantu benshi kandi uba usanga hari n’abahaza kuhashakishiriza amafaranga, hakaba hashobora no kuba haboneka umuntu wanduye akanduza n’abandi benshi baryamanye”
Dr Munyemana Jean Claude, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere ka Kirehe, Dr Munyemana Jean Claude yagaragaje ishusho y’imiterere y’ubwandu bwa VIH/SIDA, yiganje cyane cyane mu Mirenge ikora ku mupaka.
Yagize ati: “Ubu muri aka Karere, imibare y’abafite virusi itera SIDA, dufite abanduye Virusi itera SIDA dukurikirana 5 010 barimo 412 bakurikiranwa n’Ibitaro bya Kirehe, naho 4,598 bakurikiranwa n’ibigo nderabuzima. Ikigo nderabuzima cya Kirehe gifite abanduye virusi itera SIDA 518, icya Rusumo mu Murenge wa Nyamugali gikurikirana 416 n’icya Mulindi mu Murenge wa Nasho gifite 404. Ibi bigo nderabuzima byose bihuriye ku kuba bikora ku mupaka cyangwa se byegereye umuhanda Ngoma-Rusumo.”
Yagaragaje ko ahanini kuba muri aka karere hagaragara umubare munini w’abadura Virusi itera SIDA biterwa n’urujya n’uruza rw’amakamyo ava mu gihugu n’ayinjira anyura ku mupaka wa Rusumo, ibintu bigira ingaruka ku Mirenge yose yegereye umuhanda ayo makamyo anyuramo, gusa avuga ko bafashe ingamba zo gukora ubukangurambaga bashingiye ku mubare uteye inkeke w’abafite Virusi itera SIDA ku rwego rw’Igihugu bari ku miti kugeza uyu munsi.
Yagize ati: “Akarere ka Kirehe gakora ku bihugu by’abaturanyi, Tanzania n’u Burundi, karimo ibikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya, turi mu muhora wakwihutisha ubwandu, urwo rujya n’uruza rukenera n’amacumbi,…. kwegereza udukingirizo ahantu hahurira abaturage benshi ari kimwe mu bisubizo byo kwirinda kwandura Virusi itera SIDA no kuyikwirakwiza ku bananiwe kwifata bakunze gukora imibonano mpuzabitsina.”
Uyu muyobozi avuga ko mu bukangurambaga baherutse gukora basanze hari abafite ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA 37 mu bantu 15750 bari bapimye.
Yagize ati: “Twakoze ubukangurambaga bw’iminsi 14, ni ubukangurambaga twakoze tubisabwe na Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), cyane cyane bwabereye mu Ntara y’Iburasirazuba, byagaragaraga ko mu turere two mu Ntara y’Iburasirezuba, hari kuva uruhare runini cyane mu gutuma igihugu kigira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, rero ku bufatanye n’Intara y’Iburasirazuba n’Uturere twose tuyigize hateguwe ubukangurambaga bw’ibyumweru bibiri, Akarere ka Kirehe twabukoze kuva tariki ya mbere kugeza ku itariki ya 14 z’ukwezi kwa Cyenda,..icyo gihe twapimye abaturage 15750, muri abo baturage twabonyemo abafite ubwandu bushya 37.”
Dr Munyemana avuga ko muri ubu bukangurambaga bwakozwe harimo ibikorwa bitandukanye byo kwigisha abaturage no kubasobanurira SIDA icyo ari cyo, ububi bwayo, uko yandura n’uko bayirinda, ikindi ngo bakoze igikorwa cyo kwegereza udukingirizo abaturage, bagifatanya n’abafatanyabikorwa ba Leta batandukanye hakiyongeraho abajyanama b’Ubuzima barenga 2000 babarizwa mu karere ka Kirehe, aho avuga koi bi bizakomeza gukorwa kugeza igihe nta muturage uzaba acyandura cyangwa ngo yanduze abandi Virusi itera DISA.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kirehe, Mukandayisenga Janviere avuga ko kuba akarere ka Kirehe kaza mu mijyi yunganira Kigali ari kamwe mu gafite abakora umwuga w’uburaya benshi.
Uyu muyobozi avuga ko abakora umwuga w’uburaya bakunda abanyamahanga cyane ndetse abenshi muribo bakaba baraboneje urubyaro ibigaragara n’uko batinya gutwita, kurusha uko batinya Sida ibitiza umurindi ubwiyongere bwa Virus itera SIDA muri aka karere, aha avuga k obo nk’abayobozi icyo bakora ari ukwegera abakora uburaya bakaganirizwa byaba ngombwa bakanashakirwa ubushobozi kugira ngo abashaka kuva mu buryaya babe babona imirimo bakora ibafasha kubona ibibatunga.
Ni mu gihe kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2023 U Rwanda n’Isi birizihizaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, aho insanganyamatsiko iragira iti “Uruhare rwa buri wese ni ingenzi”.
Carine Kayitesi