Afurika

Ishyaka Green Party of Rwanda ryizeye ko kugira inzego zuzuye bizarifasha guhatana mu matora ya 2024

Ubuyobozi bw’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green party of Rwanda, DGPR) buravuga ko kuba baramaze kubona inzego zuzuye mu miyoborere y’iri shyaka hari icyizere ko ubwo bazaba biyamamariza umwanya wa Parezida wa Repuburina n’imyanya y’abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, mu amatora ateganijwe mu mwaka utaha wa 2024, bazaba bafite abantu benshi babashyigikiye ndetse babafasha mu icengezamatwara ry’iri shyaka.

Ibi ni ibagarutsweho na Hon. Depite Dr. Frank Habineza, ubwo yari muri kongere yaberaga mu mujyi wa Kigali yari imaze iminsi ibiri aho yateranye kuva Tariki 16-17 Ukuboza 2023, ndetse hakaba hanatowe Komite y’Abahagarariye abari n’abategarugori muri DGPR Rwanda ku rwego rw’igihugu.

Hon. Depite Dr. Frank Habineza

Dr. Frank Habineza avuga ko bishimiye kuba DGPR Rwanda yamaze kubona inzego zuzuye z’Abagore n’urubyiruko, ibintu bizabafasha ubo bazaba biyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’imyanya y’abadepite mu nteko ishinga amategeko.

Yagize ati: “Ni ikintu gikomeye cyane ku ishyaka kubera ko ari urwego rwa kabiri tumaze kugira ku rwego rw’igihugu, kuko twatoye abahagarariye urubyiruko mu kwezi kwa Cyenda, turumva izi nzego zombi ari iz’abagore n’iz’urubyiruko, ni inzego zikomeye zifasha kwinjiza amatwara y’ishyaka mu gihugu hose, ariko cyane cyane binadufasha kwitegura neza amatora ya Perezida wa Repubulika  umwaka utaha, ndetse n’ay’Abadepite. Kubera ko tuzajya kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu dufite abantu badufasha kwiyamamaza, twari dusanzwe dufite inzego z’abagore ku rwego rw’uturere no ku ntara, uyu munsi rero nibwo hagiyeho inzego z’abagore ku rwego rw’igihugu.”

Hatowe urwego ruhagarariye Abagore mu Rwanda hose, bikaba byitezwe ko bazafasha DGPR Rwanda gutegura neza amatora y’umwaka utaha no gukora ubukangurambaga mu kwinjiza abarwanashyaka bashya.

Mukeshimana Athanasie

Mukeshimana Athanasie, watorewe kuba uhagarariye abari n’abategarugori mu Ishyaka DGPR Rwanda,  avuga ko agiye gukora uko ashoboye agakangurira abagore bagenzi be kuyoboka ishyaka ndetse akanabakangurira kwiteza imbere bakagera ku iterambere rirambye.

Yavuze ko icyo biteguye gukora kugira ngo ishyaka ryabo rizabashe gutsinda mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2024, ari uko bagiye gukora uko bashoboye ku buryo abantu bose bazabashyigikira.

Yagize ati: “Abadamu bagenzi banjye bangiriye icyizere, mbere ne mbere ndifuza ko umudamu atera imbere, kuko umudamu iyo ateye imbere ni iterambere ry’urugo, ni iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange, akenshi abagore baritinya kujya mu nzego zifata ibyemezo ndetse no kujya mu mashyaka atandukanye, tugiye gukora ubukangurambaga, haba aho nkorera ndetse n’aho ntuye ku buryo abagore binjira mu ishyaka ryacu kugira ngo ryaguke ribe rigari

Icyo ngiye gukora ngiye kubashishikariza cyane cyane kwihangira imirimo ibateza imbere  kugira ngo nabo bagere ku iterambere rirambye.”

Mukeshimana Athanasie avuga ko bazakomezanya na Perezida w’ishyaka, Dr Frank Habineza mu matora y’umwaka utaha kuko ngo babonye impinduka kuva iri shyaka ryajya mu nteko ishinga amategeko.

Yagize ati ” Icyo tugiye gufasha Perezida wacu Dr Habineza ni ugukangurira abagore kwitabira amatora no kwinjira mu ishyaka ryacu ari benshi.”

Yavuze ko umugore ari ishingiro ry’umuryango n’igihugu muri rusange ko nka Green Party barajwe ishinga no guha urubuga abagore kugira ngo batange ibitekerezo byubaka u Rwanda.

Amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’ay’Abadepite 53 byemejwe ko azaba tariki 15 Nyakanga 2024 mu gihugu, ariko ababa muri Diaspora Nyarwanda bo bazatora ku ya 14 Nyakanga 2024.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM