Ubwo hatangwaga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije amasomo y’ubumenyingiro n’imyuga mu ishuri ryigenga ritanga amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro rya EMVTC Remera TVET School bahize mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023, abasore n’inkumi bashoje amasomo yabo muri iki kigo bavuze ko amasomo bahaherewe agiye kubabera urufunguruzo rw’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza ndetse baniyemeza gutanga umusanzu wabo mu iteramera rya bagenzi babo babakangurira kugana amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Aba basore n’inkumi bashoje amasomo muri EMVTC Remera TVET School, bavuga ko ibyo bahigiye ari ingirakamari ngo kuko umwuga w’ubukanishi ari umwuga uteza imbere abawukora, bakemeza ko bagiye gushishikariza urubyiruko bagenzi babo kugana amashuri y’imyuga.
Shumbusho Samuel, umwe mu banyeshuri bashoje amasomo muri EMVTC Remera, avuga ko yubaha umwuga yize kandi akaba agaye gushishikareza n’abandi kwiga imyuga.
Yagize ati: “Ikintu mbona umwuga w’ubukanishi umaze, ni uko udufasha mu kwiteza imbere, umuntu yawiga arangije kwiga amashuri yisumbuye, arangije kaminuza se, akabasha kubona seritifika, akazajya ku isoko ry’umurimo ashoboye kwiteza imbere. Ntabwo navuga ko umwuga w’ubukanishi ugayitse kuko ni umwuga Wabasha kuguha amafaranga, kandi burya ikintu kiguha amafaranga kiba ari ingenzi kuko ugenda uyu munsi ukahakorera, ejo ukahakorera ukabasha kwiteza imbere ubwawe ndetse ukanabasha gufasha abandi. Umusanzu tugiye gutanga ni ugufasha bagenzi bacu tubashishikariza kwiga.”
Niyomugabo Marius avuga ko yaje kwiga imyuga ayikunze, akaba ashishikariza abandi kugana imyuga kandi bakajya bahitamo kwiga ibintu bumva bakunze kandi babishizeho umutima, aha avuga ko umuntu wese iyo agiye gukora ikintu afite intego agera ku cyo yiyemeje.
Yagize ati: “Uyu mwuga nawujemo narawukunze, .njyewe namye numva intego zanjye ari ukuzaba umukanishi ubungubu ndi umukanishi maze umwaka urenga nkoreramo ubukanishi muri iki kigo cya EMVTC Remera.
Umusanzu tugiye gutanga ni ugushishikariza urubyiruko bagenzi bacu kujya mu bintu bumva bakunze, ikintu cyose iyo ukigiyemo ugikunze biragufasha cyane, akarusho kabaho iteka iyo ukora ikintu ufite intego biraguhira kuruta uko wabikora utabyiyumvamo.”
Umuyobozi wa EMVTC Remera TVET School Nshimiye , avuga ko yizeye ko abanyeshuri bashoje amasomo muri iki kigo ayobora bahawe ibisabwa byose kandi ngo yizeye ko bagiye kuba ba ambasaderi beza b’iki kigo ndetse bakaba intangarugero ku isoko ry’umurimo.
Yagize ati: “Nk’uko intego z’ishuri zimeze ni ishuri riharanira ko ubumenyi buritangirwamo buba ubuhindura ubuzima bw’umunyeshuri, ni ukuvuga ko ubumenyi budahindura ubuzima bw’uwabuhawe buba ari imfabusa, turishimira ko uyu munsi abanyeshuri dushyize ku murimo bose bashoboye hari byinshi nk’impamba cyane cyane hari ikinyabupfura, ubunyangamugayo, ngira ngo tuvuga ku bunyangamugayo ni ikibazo kiri mi banyamyuga benshi, aho mu masomo tubaha cyane cyane tubigisha kuba umunyarwanda w’umutima, hanyuma hakiyongeraho ubumenyi baba bigiye hano kandi nabwo buhindura ubuzima kuko baba bize neza amasomo yose atangirwa hano.”
Kiza Vedaste, Umukozi ushinzwe gutegura iteganyanyigisho n’imfashanyigisho muri RTB, avuga ko iki kigo cya EMVC Remera kiri mu bigo byaje ari igisubizo kuri gahunda za Leta ndetse ngo bizeye ko intego nyinshi zigenda zigerwaho, haboneka abakozi beza bashoboye kandi bajyanye n’igihe ku isoko ry’umurimo.
Yagize ati: “Iki kigo ni kimwe mu bigo biri mu Rwanda bitangirwamo ubumenyi ngiro ku bijyanye na tekiniki by’umwihariko kuri tekinoloji zitandukanye mu bijyanye n’ibinyabiziga mu Rwanda, uyu munsi nk’uko bari bamaze kubitubwira hari abashoje amasomo yabo, rero igihugu cyacu kirimo gutera imbere ni nako hari kuza ibinyabiziga bifite tekinoloji iri hejuru, rero n’abashoramari uko bazana ibyo binyabiziga bakeneye abakozi bafite ubuhanga muri izo tekinoloji, iki kigo rero kiri mu bifasha Leta gutanga ubwo bumenyi kugira ngo abo bakozi baboneke, kandi kinafasha mu kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.”
Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi ni 384 harimo abakobwa 5 n’abahungu 379, bose hamwe bize muri EMVTC Remera TVET School mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023.
Carine Kayitesi