Bamwe mu baturage bo mirenge ya Nyamugari, Kigina, Kirehe na Gatore, Imirenge y’akarere ka Kirehe inyuramo umuhanda munini Kigali-Rusumo, umuhanda umuramo amakamyo n’izindi modoka zitwara ibicuruzwa nyambukiranyamipaka, bavuga ko batewe impungenge n’abana b’abakobwa bicuruza ndetse n’abacuruzwa ku bashoferi b’ibikamyo bihaparikwa, aho bavuga ko bamwe muri abo bakobwa birangira banajyanywe mu mahanga, ibintu bisa n’icuruzwa ry’abantu ryeruye ridafite urikumira.
Aba baturage bavuga ibi mu gihe inzego z’ubuzima ndetse n’inzego z’ibanze hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu karere ka Kirehe, hakomeje ubukangurambaga bwo kwirinda Virusi itera SIDA ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Aba baturage baravuga ko hari abakobwa bicuruza ndetse n’abacuruzwa ku bashoferi b’amakamyo anyura mu muhanda Kigali- Rusumo, rimwe na rimwe ngo abicuruza cyangwa abacuruzwa birangira bajyanywe mu mahanga.
Bavuga ko urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rubakorera Ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu ariko bakavuga ko ahazajya umunzani w’amakamyo muri ako gasantere haparikwa ibikamyo ugasanga hari abantu bahajyana abana b’abakobwa kubahuza n’abashoferi babyo bakabasambanya,ibintu bafata nk’icuruzwa ry’abantu.
Bavuga kandi ko iyo barangije kubasambanya, hari abo bajyana hanze y’igihugu, bityo bagasaba ko ubuyobozi bwagenzura ibyo bikorwa, cyane ko iyo batanze amakuru, abakora nk’abahuza bamerera nabi abatanze amakuru.
Umwe agize ati: “ hari abo bajyana bakabamarana icyumweru iyo mu bikamyo kandi abana benshi bajya gushakirayo amaronko! Bajyayo cyane pe! n’ababyeyi bakuze bajyayo gutega! Biriya byo ntacyo twabikoraho kandi aban benshi bajyayo guashakirayo amaronko! Mu byifuzo abaturage bagira, bakagombye kureba ahandi hantu bajya baparika ziriya modoka kuko nizo zibararura kuko baraharara. Nabo baba bafite abakomisiyoneri baza kubashakira indaya bararana nazo, urumva ko ni ikibazo kibangamiye abantu benshi.”
Mugenzi we yagize ati: “ hari abana b’abakobwa bakunze kujyana nariya makamyo ajya Tanzania noneho babagezayo bakazabacuruza, bakazagaruka bitonze ariko barabajyanye, hajyayo aban abataye ishuli, bajya ku munzani, mu tubyiniro….byatangiye umunzani usa n’ugitangira ariko bariya banyamahanga baza, ubwo abo bana baturukaga ahandi bakaza bagacika amashuli bakaza kwicuruza. Icyo twasaba inzego za leta ni ugukomeza kuba maso, kudufasha….”
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kirehe, Nzirabatinya Modeste yemera ko amakuru y’uko ku muhanda aho amakamyo agenda ahagarara habera ibikorwa bisa n’icuruzwa ry’abantu. Gusa anavuga ko mu rwego rwo kubikumira bagiye kuzubaka parikingi y’ibikamyo, igashyirwa aho babasha kugenzura neza ibihakorerwa.
Yagize ati: “Abo badamu n’abana b’abakobwa bicuruza muri izo modoka, birashoboka ko ari abo muri Kirehe ariko harimo n’abaturuka ahandi. Ukabona bari kumwe n’umukobwa w’umtanzaniyakazi ufite n’ibyangomba baramugendanye. Ni ikintu cyo gukurikirana ariko tukabanza tukubaka parking izwi, ikamyo zinjira, tukabasaka zisohoka kugira ngo turebe ko nta mwana ugiye mur’urwo rugendo rwo kuzacuruzwa.”
Iki kibazo cy’abana b’abakobwa bacuruzwa cyangwa bicuruza ku bashoferi b’amakamyo ni kimwe mu byagiye bigarukwaho na benshi mu bagaragaza ko kiri mu bituma umubare w’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA muri aka karere ka Kirehe ugenda wiyongera by’umwihariko mu rubyiruko.
Ubwo mu kwezi kwa Kenda umwaka ushize mu Karere ka Kirehe hakorwaga ubukangurambaga bwo kwirinda Virusi itera SIDA, hapimwe abaturage 15750 ubwandu bwa Virusi itera SIDA, muri aba bapimwe hakaba haragaragayemo abafite ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA 37 bangana na 0,23%.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu Rwanda umubare w’abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA ingana na 3% by’Abanyarwanda bose.
Intego u Rwanda rwihaye, igaragaza ko mu 2030 nibura abaturage bangana na 95% by’abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA bazaba babizi, 95% by’abafite ubwandu bw’iyi Virusi bababa bafata imiti igabanya ubukana bwayo, mu gihe 95% by’abafata imiti igabanya ubukana bwayo bashobora gukora imibonano mpuzabitsina n’abandi ntibayibanduze.
Carine Kayitesi