Bamwe mu bana bafashijwe guhangana no kwigobotora ingoyi y’ibibazo byo mu mutwe bijyanye n’ihungabana ndetse n’inzego zishinzwe ubuzima barashima uburyo umuryango ‘UYISENGA NI IMANZI’ ukomeje kugira uruhare rukomeye mu gufasha abana bo mu bigo by’amashuri mu gukira ibikomere n’ihungabana baterwa n’ibibazo bitandukanye bahura nabyo.
Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 4 Mutarama 2024, ubwo habaga ubuyobozi bw’uyu muryango, abafatanyabikorwa ndetse n’abagenerwabikora bareberaga hamwe ibyagezweho, banategura ibyo bateganya kuzageraho mu minsi iri imbere.
Ni igikorwa cyaranzwe no guhuriza hamwe abana bo mu bigo bitandukanye bakagaragariza abantu banyuranye ibikorwa by’ubugeni, ibihangano na za filimi bakoze biganisha ku gufasha abana bahuye n’ibibazo by’ihungabana ryo mu mutwe kurisohokamo.
Umwana ufite imyaka 17 wiga kuri GS Rugando mu mujyi wa Kigali, avuga ko yagize ikibazo cy’ihungabana biturutse mu bibazo byo mu muryango bikaza kumutera ikibazo cyo kutavuga ariko binyuze mu bufasha yahawe n’abarimo UMURYANGO UYISENGA NI IMANZI ubu akaba yarakize ndetse ubuzima bukaba bumeze neza.
Uyu mwana avuga ko yakuze abwirwa ko nyina umubyara yari yaramutaye, maze nyirakuru akaba ari we umurera ndetse akamwiyandikishaho mu irangamimerere, nyuma amenye ko yari yarambuwe nyina ngo byatumye agira ihungabana.
Yagize ati: “Naje ku ishuri kuri GS Rugando bakajya batuganiriza ndetse bakatwereka amafirimi n’ibishushanyo muri Club nza kugenda nisanga mu bandi bana biza kurangira nkize. Tubifashijwemo n’abarimu ndetse n’Umuryango Uyisenga ni Imanzi, aho muri Club bazanaga udukino tukabanza kwitinya no kunanirwa kuvuga, ariko hamwe n’abandi bana bakaduinyura, nza kugeraho nditinyuka nange.”
HARELIMANA Jean Pierre Celestin, umwarimu ushinzwe ibyo guhumuriza abana ku kigo cya Remera Protestant avuga ko ibibazo by’ihungabana bahura nabyo ariko bagashima uruhare n’ubufasha bwa UYISENGA NI IMANZI mu kugenda bahangana n’iki kibazo.
Yagize ati: “Ibi bibazo birahari cyane, dukurikije amateka twanyuzemo ndetse no kuba twe ikigo cyacu cyakira abana bose, iki kibazo duhura nacyo cyane, hari ababiterwa n’amakimbirane yo mu miryango yabo. Iyo tubamenye kuko usanga barangwa no kwigunga, guceceka n’ibindi,.. turabaganiriza kuko twahawe amahugurwa n’umuryango UYISENGA NI IMANZI, byakwanga tukiyambaza ababyeyi babo tukaganirira hamwe ariko hari n’igihe twese biturenga tukiyambaza abaganga ariko akenshi birakemuka dukoresheje ubugeni n’ubuhanzi.”
Umuyobozi w’Umuryango UYISENGA NI IMANZI, Dr UWIHOREYE Chaste avuga ko gukora ibikorwa byo kwita ku buzima bwo mu mutwe ku bana ari inshingano zabo, aho bahisemo gukora ibi bikorwa bifashishijwe ibihangano birimo; indirimbo, amafilimi, ibishushanyo n’ibindi.
Yagize ati: “Iyo abana n’urubyiruko babonye aya mashusho n’amafilime bahita bisangamo, bikabafasha kubisohora natwe tukabona uko tubafasha, muri gahunda yo kubafasha ubu dufite ibikoresho twifuza gukwirakwiza hirya no hino mu mashuri bijyanye n’ubugeni n’ibihangano ndetse ubu tukaba tumaze kubigeza mu mashuri menshi.”
Gishoma Darius, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), avuga ko ibibazo byo mu mutwe mu Rwanda bihari agashimira UMURYANGO UYISENGA NI IMANZI ndetse n’indi miryango itanga umusanzu wayo mu gukemura iki kibazo, aho yasabye ababyeyi kujya baganiriza abana babo ku buryo bamenya ndetse bakita ku bibazo bafite.
Yagize ati: “Turasaba ababyeyi kujya baganiriza abana babo, kandi tunashimira imiryango nka UYISENGA NI IMANZI uruhare rwayo dushimira cyane mu gukemura iki kibazo.”
Ubushakashatsi bwakozwe na RBC muri 2018 bugaragaza ko Umwana 1 mu bana 10 bari hejuru y’imyaka 15 aba afite ibimenyetso by’uko atameze neza ku birebana n’ubuzima bwo mu mutwe, naho mu bantu bakuru 1 kuri 5 aba afite ibibazo bigaragaza ihungabana. Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko abafite hejuru y’imyaka 15 umuntu 1 mu bana 10, aba ariwe uba afite ibi bibazo.
Carine Kayitezi