Ubuyobozi bw’ikigo cy’ubucuruzi bw’inzoga African Vinoda Group Ltd mu Rwanda buravuga ko bwiteguye gufasha abaturage bo Karere ka Rulindo, Umurenge wa Shyorongi by’umwiharimo abo mu Kagali ka Rutonde, ku buryo imibereho yabo izahinduka bagatera imbere ku rwego rushimishije, ndetse bukaba buniteguye gukomeza kugeza ku Banyarwanda ibinyobwa byujuje ubuziranenge.
Mutuyemungu Christian, Umuyobozi akaba n’uwashinze uruganda African Vinoda Group Ltd mu Rwanda, avuga ko biteguye gutanga umusanzu mu iterambere ry’abaturage batuye aho uruganda ruherereye ndetse n’iry’igihugu muri rusange, bategura bakanatunganya inzoga za Vinoda.
Yagize ati: “Ikintu cya mbere ku iterambere ryo mu Murenge wa Shyorongi, Akagali ka Rutonde, ni uko hari hari urutoki rwinshi ariko batarubyaza umusaruro ahubwo binywera bya biyoga bitujuje ubuziranenge, none uruganda rwarahageze tugiye kubanza tubagurire imisaruro yabo babone amafaranga ndetse bananywe inzoga yizewe kandi yujuje ubuziranenge, icya kabiri twongere tubahe akazi, babashe gutera imbere, uko uruganda rugenda ruzamuka nabo bagende bazamukana narwo, ntabwo twafata abandi tuvanye hanze ngo tubazane kandi hari abaturage, abana b’abajene bafite ubushobozi bwo gukora muri urwo ruganda.”
Uyu muyobozi avuga k obo icyo bashyize imbere ari ugukora ibinyobwa by’umwimerere byujuje ubuziranenge ku buryo abaturage bazajya banywa inzoga zitagira icyo zangiza ku buzima bwabo by’umwihariko bigakorwa bigendeye ku bipimo bimwe n’iby’inzoga za Vinoda zengerwa muri Cameroon ngo kuko iri ari ishami ry’uruganda rwaho rwa African Vinoda Group.
Yagize ari: “Iyo ushaka gukora ntabwo ukora ngo urye rimwe, ukora ibintu washyira ikintu ku isoko abantu bakagikunda ugakora igihe kirekire, kugira ngo n’umunyamahanga iyo aje akabona Vinoda cyane cyane nkomuri Chad na Centre Africa barayizi, araza akayinywa akayikunda akavuga ati nshobora no kukajyana mu rugo, ntabwo rero wajya gupirata ngp ucuruze rimwe, ejo umuntu niyongera akagura asange ikinyobwa cyahindutse.”
Christian yijeje abanyarwanda ko inzoga y’uruganda rwabo itazigera ikorwa mu buryo bushobora kugira ingaruka mbi ku bayinyoye nka bimwe bigaragara ku bantu banywa zimwe mu nzoga ziri kugenda zikorwa, aho abazinywa babyimba amatama nk’abarwaye bwaki.
Bamwe mu baturage bavuga ko iki kinyobwa cya Vinoda nta kibazo giteje bakurikije uko bakinyoye bakacyumva ngo kuko ugereranije n’izindi bagiye banywa harimo itandukaniro, bahamya ko ari umwimerere w’umutobe w’ibitoki uvangwa n’amasaka.
Karinda Emmanuel yagize ati: “Njye nayinyoyeho ndayumva iraryoshye kandi ni urwagwa rw’ibitoki rwiza, nta kindi numva nyuma yo kuyinywa si nka byabindi twari dusanzwe tunywa.”
Mugenzi we yagize ati: “Narakanyoye numva karyoshye…ahari nta bindi bintu bashyiramo, nyine urabizi umukire ashaka kunguka ntabwo Babura gutubura ariko bo numvise bagerageza gukora inzoga nziza.”
Elimogene Uwiringiyimana, Production Manager and quality controller (Ushinzwe gutegura no gutunganya ibinyobwa no kugenzura ubuziranenge bwabyo) mu ruganda African Vinoda Group Ltd, avuga ko nubwo hari ibitaruzura neza cyane kugira ngo gutunganya iyi nzoga bijye bikorwa vuba kandi mu buryo bwujuje ubuziranenge, bakora ibishoboka byose kandi bigengezereye kugira ngo ubuziranenge bw’iyi nzoga benga butavaho bukangirikira mu kuyipfundikira ngo kuko mu kuyitunganya biba byakozwe mu buryo bwa gihanga ndetse bwujuje ubuziranenge.
Yagize ati: “..ni ikintu umuntu agenzura ku buryo bwihariye kuko haramutse hagiyemo ikintu cyangiza byahita biba bibi ndetse bikanyiza ubuzima bw’abantu, rero umukozi upfundikira amacupa aba yambaye ga, masike, ndetse byujuje ibipimo by’ubuziranenge ku buryo nta kibazo gishobora kuvuka mu gihe ingoga zipfundikirwa.”
Avuga ko bagitegereje guhabwa S Mark ngo kuko abashinzwe kuyitanga bamaze kugenzura ibicuruzwa n’ibindi bigenderwaho mu gutanga iki cyangombwa kandi bizeye ko byagenze neza.
Yagize ati: “S Mark yo turacyayitegereje kuko amasuzuma yose yabaye Ok, twarishyuye byose kuko twishyiye kimwe cya kabiri na Leta itwishyurira ikindi, twe icyo dutegereje ni ibyangombwa, kandi kuko tutabyiha ntabwo tuzi igihe bazabiduhera.”
African Vinoda Group ni ikigo cy’ubucuruzi gifite inganda zitunganya ikinyobwa cyitwa Vinoda gikomoka ku musaruro w’ibitoki n’amasaka, kikaba gikomoka mu gihugu cya Cameroon, aho inzoga gifite zikunzwe cyane mu bihugu byo muri Africa y’Uburengerazuba, kuri ubu kikaba kiri no gukorera mu Rwanda. Nk’uko ubuyobozi bw’uru ruganda mu Rwanda bubitangaza kugeza ubu ngo bitewe n’uko bamaze umwaka umwe gusa batangiye gukora bafite abakozi 10, muri bo 4 bakaba ari abagore naho 6 bakaba ari abagabo, aba bakozi bose bakaba batangirwa umusanzu wa Ejo Heza.
CARINE KAYITESI