Amakuru

Kamonyi: Icyizere cyo gutsinda ibizamini bya Leta ni cyose kubana biga mu ishuri rya Les Rossignols

Mu gihe hirya no hino mu gihugu ibigo by’amashuri birimbanije mu gutegura abana biga mu myaka isoza mu byiciro bitandukanye haba mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abana biga mu Kigo cy’Amashuri Abanza cya Les Rossignols, giherereye mu Karere ka Kamonyi, baravuga ko bitewe n’uburyo bahabwa uburezi ku kigero gishimishije bizeye neza badashidikanya ko nibakora ibizamini bya Leta bazatsinda neza ku rwego rw’igihugu.

Abana biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri amanza muri Les Rossignols, baravuga ko bitewe n’uko bitabwaho bihagije banahabwa amatesite ahagije bizeye ko bizabafasha gutsinda ibizamini bya Leta ku kigero gishimishije.

Shema Alin Divin, ni umwe mu bana biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza mu kigo cy’amashuri cya Les Rossignols, avuga ko bahabwa amatesite menshi ndetse n’igihe batari ku ishuri baba basubiramo amasomo bahawe, yemeza ko ibi bizabafasha gutsinda ibizamini bya Leta.

Yagize ati: “Mu kigo cyacu buri cyumweru iminsi yose dutahana ama home work (umukoro wo mu rugo) agera nko muri 2, kandi ku wa gatanu tugatahana homework nyinshi zidufasha gukora muri weekend tukiga aho kugira ngo twirirwe ku mateleviziyo tureba amafilime, banaduha amatesite menshi mu buryo bwo kudufasha kuzamura uburyo bwiza bwo gutsinda ibizamini bya Leta, ibizamini bya Leta turabyitegura neza dukora amatesite menshi kandi dufashwa n’abarimu gukora neza, tukaba dukora cyane natwe kugira ngo tuzashimishe ikigo cyacu, kandi natwe dutsinde, dufite icyizere cy’uko tuzatsinda kandi tugatsinda ku rwego rw’igihugu.”

Ashimwe Bahati, nawe yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza muri Les Rossignols, avuga ko abarimu babitaho neza ndetse ibi bikaba bizatuma batsine ibizamini neza.

Yagize ati: “Abarimu rwose bigisha neza, baradusobanurira ku buryo bari kudutegura mu bizamini by’ahazaza bya Leta, abanyeshuri nabo twese turimo turakora cyane kugira ngo tuzatsinde cyane cyane abakandida b’iki kigo, kandi barimo baradushyiriraho gahunda yo kuzajya twiga ku wa gatandatu badutegura gukora ibizamini bya Leta.”

Berwa Hope, nawe wiga mu mwaka w’agatandatu, yagize ati: “Nk’abakandida twebwe badufasha gukora amatesite, iyo dusoje unity (isomo) imwe badufasha gukora amatesite, kugira ngo bya bintu twize tubyumve dukomeze no kubyibuka, banadufasha kubona ibitabo.”

Iyumva Jean Koffi

Iyumva Jean Koffi, Umuyobozi ushinzwe amasomo mu kigo Les Rossignols, avuga ko muri iki kigo bagendera ku ngingo zitandukanye kugira ngo bagere ku ireme ry’uburezi rishimishije, aho bareba ku barimu batanga masomo, ku bufatanye n’ababyeyi ndetse no gutanga andi masomo agendanye no kuzamura impano z’abana, aha avuga koi bi byose bihujwe basanga abana batsinda mu buryo bushimishije, ngo kandi bizeye ko n’ibizamini bya Leta bazabitsinda ku kigero gishimishije.

Yagize ati: “Iyo urebye ireme ry’uburezi rifata ku ngingo nyinshi, tubona abana bacu biga neza, urugero batsindiraho ruri hejuru, bityo bikaba binatwereka ko ireme ry’uburezi dufite rihagaze neza. Si mu mitsindire gusa hazamo imyitwarire, n’andi masomo extra (aza nyuma y’amasaha yo kwiga) agaragaza impano z’umwana. Ikindi ni uko dufite abarimu babyigiye, 98% by’abarimu dufite hano bize uburezi, ikindi dufite ababyeyi dufatanya kurera…tukaba dufite n’imfashanyigisho zihagije kandi dukurikira neza ibyo Leta idusaba, dufite n’inyubako zihagije. Ibyo byose biduha umurongo utwereka ko ireme ry’uburezi rihagaze neza.”

Umuyobozi wa Les Rossignols, Mukarutembya Beatrice

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri cya Les Rossignols, Mukarutembya Beatrice, yagize ati: “Muri iki kigo ireme ry’uburezi nicyo kintu dushyize imbere, dufite abarimu bafite ubushobozi buhagije kuko ku kigero cyo hejuru benshi bize mu mashuri na za kaminuza ibijyanye n’uburezi, ikindi imfashanyigisho zihagije kandi zijyanye n’integenyanyigisho yo ku rwego rw’igihugu yujuje ubuziranenge, ikindi twashyizeho uburyo bwo kwiga bwihariye ku bana basoza amashuri abanza, aho tubaha amasuzumabumenyi menshi ashoboka kugira ngo bagire ubumenyi buhagije buzabafasha gutsinda ibizamini bya Leta, ntabwo twabyishoboza twenyine dufatanya n’ababyeyi mu burezi bw’abana, kugira ngo umwana ahabwe uburezi bufite ireme habaho guhuriza hamwe, ababyeyi n’abarimu bagakorana bya hafi. N’abarezi bahabwa ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo batange uburezi bufite ireme ku buryo nta kibabangamira.”

Ikigo cy’Amashuri Abanza cya Les Rossignols giherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagali ka Muganza, mu Mudugudu wa Nyagacyamu, kikaba kigamo abanyeshuri 1022.

abanyeshuri bari mw’ishuri 

Abana batozwa imikino itandukanye

Aho abana bidagadurira

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top