Amakuru

Gicumbi: Urubyiruko rwiyemeje gukora ibyateza imbere igihugu rubikesha inyigisho rwakuye mu marushanwa y’ Umurenge Kagame Cup

Nyuma y’uko kuri uyu wa 13 Mutarama 2024, mu Murenge wa Rubaya, mu Karere ka Gicumbi habereye imikino ya nyuma y’umupira w’amaguru ku rwego rw’umurenge mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup, bamwe mu basore n’inkumi bitabiriye aya marushanwa bagaragaje ko bashingiye ku butumwa n’ubumenyi bungukiye muri aya marushanwa, bagiye gukomeza gukora ibyiza bituma igihugu gitera imbere, banirinda kandi barwanya ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’igihugu cyabo.

Buyongwe Patrick

Buyongwe Patrick, umwe mu bagize ikipe y’umupira w’amaguru mu Murenge wa Rubaya, ari nabo begukanye umwanya wa mbere batsinze ikipe y’Umurenge wa Rwamiko, yagize ati: “Ubuyobozi buba bwadutekerejeho bugategura irushanwa nk’iri ni byinshi tuba twungukiyemo, icya mbere nabanza gushimira Leta yacu, ikindi nashimira ni ubuyobozi bw’akarere kugeza ku murenge bwaradufashije butuba hafi, ahenshi ibyo twakeneraga barabiduhaye byari byiza, ndongera nkashima abakinnyi bagenzi banjye nk’ikipe twararwanye ntabwo byari byoroshye kugeza ku wa nyuma byari ibintu bikomeye cyane, twarafatanyije twigiyemo byinshi, twabonye ko ubufatanye aricyo cya mbere, ndetse twabonye ko kugira ngo ugere ku kintu bisaba kwitanga, ibyo bijyana n’uko uko twitangira ikipe ari nako twakwitangira igihugu, ikindi dutwaye igikombe ariko ntabwo bigarukiye ahangaha, tugomba kwimana n’akarere kacu tukagahatanira, ndetse tukagahesha ishema.”

Mushimiyumukiza Seraphine

Mushimiyumukiza Seraphine, nawe ni umwe mu bakobwa bitabiriye aya marushanwa wo mu Murenge wa Nyamiyaga, ari nabo begukanye umwanya wa mbere batsinze ikipe y’Umurenge wa Ruvune, yagize ati: “Aya marushanwa atuma tutajya mu kabari no kunywa ibiyobyabwenge, adufasha gusubiza abana bataye ishuri ku mashuri, akaduhuza n’abandi tugasabana tukaganira tukumva biratunejeje, icyo nabwira bagenzi bacu ni ukuza tugahuriza hamwe tukareka ibiyobyabwenge, maze tukubaka igihugu cyacu tukigeza ku iterambere rishimishije.”

Amarushanwa yashojwe na Meya w’Agateganyo Uwera Parfaite, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere bwana Ntagungira Alexis n’abandi Bajyanama, nabo mu butumwa bwabo bakaba bagarutse ku Miyoborere Myiza ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, basaba urubyiruko kuyisigasira.

Ikindi babasabye ni ukugira imyitwarire myiza bakomeza ubufatanye mu iterambere, babungabunga ibikorwa remezo n’ibindi bikorwa by’iterambere byagezweho ngo kuko bibafasha kugira imihahiranire myiza, ngo ibyo byose akaba ari umusaruro w’Imiyoborere myiza utasanga ahandi ku isi.

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, Ntagungira Alex

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, Ntagungira Alex, yasabye abari bitabiriye aya marushanwa ndetse n’abaje kureba iyi mikino kuzirikana ibyagezweho mu miyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, bagomba kubisigasira kugira ngo Akarere ndetse n’igihugu muri rusange bikomeze kugera ku iterambere rirambye kandi rishimishije.

Yagize ati: “Aya marushanwa agamije gushyigikira imiyoborere myiza,turasaba rero ko iyo miyoborere tugumya kuyisigasire neza, abenshi muri urubyiruko, imikino ni ikintu cyiza gituma abantu bagira ubuzima bwiza,..ibyishimo mufite bifite ishingiro, kugira ngo rero ibyo byishimo tubigumane, tugomba gusigasira imiyoborere myiza ishingiye ku kugira umutekano, umutekano ni uwambere tugomba kuwusigasira, tukava ku bikorwa bibi, mukagira isuku ku mubiri, ukagira isuku aho utuye, aho ukorera, mu nzu, ku ishuri ariko ukamenya ko na mugenzi wawe nawe ayifite, icya gatatu ni ukugira imikorere myiza, kwirinda kwangiza.”

Meya wa Gicumbi, Uwera Parfaite, ageza ijambo kuj bitabiriye amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, UWERA Parfaite, yasabye urubyiruko gukomeza kuzirikana no gushyigikira imiyoborere myiza ndetse barinda ibyagezweho, ibi bikajyana n’inyigisho bakuye muri aya marushanwa y’Umurenge Kagame Cup.

Yagize ati: “Umurenge Kagame Cup, iryo zina ubwaryo ririsobanura, ni izina riranga imiyoborere myiza, imiyoborere myiza tumaze kugeraho twese twishimira turangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame,ifite igisobanuro kuri mwebwe urubyiruko, ni ukugira ngo twimakaze imiyoborere myiza tunayishyigikire,aya marushanwa ashyirwaho kugira ngo mwebwe urubyiruko mugira umuco wo kurushanwa muzane igikombe, ni umuco mwiza rero tugomba kwiga, akarere kacu kageze kuri byiza kandi byinshi,ibi rero byose mvuze nk’urubyiruko aya marushanwa ni ukubatoza ngo mubisigasire, amashuri meza, amavuriro, umuhanda, amashanyarazi, mubisigasire ndetse n’umutekano wabyo, mu menye ko bigomba kutugeza ku iterambere rirambye.”

Ku rwego rw’Akarere ka Gicumbi amakipe yabashije kuzakomeza ku rwego rw’Intara mu mupira w’amaguru mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup, mu bagore ni Ikipe y’Umurenge wa Nyamiyaga yatsinze iya Ruvune 2-0 naho mu bagabo akaba ari Ikipe y’Umurenge wa Rubaya yatsinze uwa Rwamiko 2-1. Amakipe ane yose yageze ku mukino wa nyuma yahawe ibihembo birimo ibikombe n’amafaranga ababihawe bakaba bishimiye iyi miyoborere yahaye umwanya n’amahirwe urubyiruko mu nzego zose harimo n’izifata ibyemezo mu gihugu cyacu.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM