Mu gihe hirya no hino mu gihugu bamwe mu bakorera amasosete akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bagenda bagaragaza ko kugira ngo babone zimwe muri serivisi zo kwirinda kwandura Virusi itera SIDA zirimo kubona aho bakura udukingirizo, abakozi ba sosete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya DEMICO Ltd ikorera mu Karere ka Kamonyi, baravuga ko bafashwa muri serivisi zitandukanye z’ubuzima harimo guhabwa ubukangurambaga ndetse no gushyirirwaho ahantu bakura udukingirizo tubafasha kwirinda kwandura Virusi itera SIDA, mu gihe hagira ukenera gukora imibonano mpuzabitsina.
Abizeyimana Marie Jeanne, ni umwe mu bakobwa bakora muri DEMICO Ltd, avuga ko bishimira gukora muri iyi kampani ngo kuko uretse kubaha umushahara ubafasha mu iterambere ryabo, hari ibindi ibafashamo mu bijyanye n’ubuzima by’umwihariko ubuzima bw’imyororokere, aho bagezwaho ubukangurambaga mu kwirinda no kurwanya indwara zitandukanye zirimo kwirinda ubwandu bwa Virusi itera SIDA, aho banabaha udukingirizo ku bananiwe kwifata.
Yagize ati: “Baradufasha cyane kuko hano dufite icyumba cy’umukobwa, nk’ibikoresho bisabwa abagore turabifite hariya kandi n’iyo umuntu arwaye baramufasha babona ari ibintu bikomeye bakamugeza kwa muganga, icyumba cy’umukobwa kirimo ibikoresho nkenerwa nk’amakotegisi, amasabune, n’amazi, ukabona rero ari byiza kuko ntibisaba ko wikoramo ngo ugende ugure kotegisi, no muri gahunda yo kwirinda SIDA, udukingirizo tuba duhari, baratuduha.”
Kwizera Denis, nawe nu umukozi wa DEMICO Ltd, avuga ko ubuyobozi bw’iyi kampani bwubahiriza gahunda zose zigamije guteza imbere igihugu, by’umwihariko banazinira abakozi bayo abakangurambaga ndetse bakanabakangurira kwirinda Virusi itera SIDA, aho banabashyiriyeho aho bakura udukingirizo.
Yagize ati: “Kampani yacu iri ku rwego rwiza, umuyobozi wacu yubahiriza gahunda za Leta, ..iyo habayeho gahunda ireba urubyiruko cyangwa undi muturage wese, aratumenyesha tugahita tujya muri gahunda za Leta, hari aho twitabira gahunda zidukangurira virusi itera SIDA, uburyo bwo kudufasha kubona udukingirizo hano burahari.”
Uwineza Ramadhan, nawe yunze mu rya bagenzi be yemeza ko mu bijyanye n’ubuzima umukoresha wabo abafasha mu kwirinda Virusi itera SIDA, aho babagira inama yo kwifata naho ubonye adashoboye kwifata bakamuha udukindirizo ku bunru.
Yagize ati: “Badukangurira kwirinda, ariko ubinaniwe hariya batanga udukingirizo iyo umuntu adukeneye aragenda akadusaba bakatumuha.”
Nzayisenga Syliaque, Enjeniyeri ushinzwe ibikorwa by’ubucukuzi no kugenzura imibereho y’abakozi muri DEMICO Ltd, avuga ko abakozi babo babakangurira kwirinda Virusi itera SIDA mu buryo bwose bushoboka, aho mbere na mbere babanza kubakangurira kwifata, ariko ngo banabagira inama y’uko unaniwe kwifata yakoresha agakingirizo ari nayo mpamvu bashyizeho uburyo bashobora kubona utwo dukingirizo ku buryo buboroheye.
Yagize ati: “Abakozi bacu turabaganiriza tukababwira ko kwirinda aribyo by’ingezi, tubafasha n’uburyo bwo kwikingira muri iriya nzu y’ubutabazi bw’ibanze harimo n’udukingirizo udukeneye yegera umukozi ubishinzwe akaba yatumuha, aho kugira ngo abe yatwara inda zitateganyijwe cyangwa ngo abe yakwandura SIDA, ndetse n’umuhungu bikamurinda kwandura cyangwa gutera inda atabiteganije, mu butabazi bw’ibanze tugiramo n’udukingirizo duha abakozi bacu umunsi ku munsi.”
Umuyobozi wa Development Mining Company (DEMICO) Ltd, Emmanuel Kinyogote, avuga ko nubwo bakora ubucuruzi bagamije kubona inyungu n’ubuzima bw’abo bakoresha ari ingirakamaro, ngo kuko arizi mbaraga ziteza imbere iyi kampani. Avuga ko hari gahunda z’ubuzima zitandukanye batanga ndetse akanemeza ko bafite gahunda zo gufatanya n’ikgo nderabuzima kibegereye ku buryo mu minsi iri imbere abakozi babo bose bazapimwa muri rusange Virusi itera SIDA ndetse hanakorwe ubukangurambaga bwo kuyirinda, aha avuga ko bazakomeza gutanga udukingirizo ku bakozi badushaka ndetse nta kiguzi bazajya babaka.
Yagize ati: Udukingirizo tutubaha ku buntu, birumvikana nabo ni abantu kandi bafite umubiri, ntiwabuza umuntu uburenganzira bwe bow gukora imibonano mpuzabitsina, ariko twe icyo dukora tubagira inama yo gukoresha agakingirizo, kandi uje agashaka turakamuha ku buntu, hariya hari inzu ikorerwamo ubutabazi bw’ibanze, rero n’udukingirizo tuba duhari. Tureteganya gusaba ku kigo nderabuzima bakazaza gukora ubukangurambaga mu bakozi bacu, kandi bakabapima.”
Uyu muyobozi avuga ko akazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kamaze gutera imbere ugereranije igihe batangiriye, aho kugeza ubu umusaruro ugenda wiyongera ku buryo uyu munsi ubucukuzi bufitiye akamaro abantu benshi. Aha avuga ko abaturage bakora muri DEMICO n’abatuye aho ikorera babona amafaranga abafasha kwiteza imbere n’imiryango yabo, abana bakajya ku ishuri ndetse akanabafasha no mu bindi bikorwa byo guteza imbere ingo zabo, aho yemeza ko abensi usanga bageze ku bikorwa bitari n’iby’ubuhinzi no korora gusa, kuko hari n’abageze ku bikorwa by’ubucuruzi, ndetse banaguze amamodoka.
Emmanuel Kinyogote avuga ko hari n’ibikorwa by’iterambere ry’igihugu n’Akarere ka Kamonyi DEMICO Ltd igiramo uruhare hashingiwe kuri gahunda z’ubufatanye bagiranye n’akarere ndetse n’imirenge ikoreramo.
Yagize ati: “Hari ibikorwa bitandukanye tuba twariyemeje birimo gufasha abatishoboye kubishyurira mitiweli, gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, gufatanya n’abaturage gukora umuganda no mubindi bikorwa byo guteza imbere ibindi bikorwa birimo kubaka amashuri ndetse tugafatanya n’ubuyobozi guteza imbere gahunda z’itorero ry’igihugu.”
Avuga ko ariko hari n’imbogamizi bahuranazo aho agira ati: “Imbogamizi yambere ni uko mine zacu ziri mu midugudu, ku buryo ibintu byo kwishyura abaturage kugira ngo ducukure twisanzuye bigorana, ntushobora gucukura aho abaturage batuye kuko bishobora kubasenyera kandi n’uburyo bwo kubishyura bukaba buhenze, bituma mine zidakora neza cyangwa se abantu bagacukura bigengesereye. Iki ni EBM.”
Development Mining Company (DEMICO) Ltd ikorera mu murenge wa Rukoma n’uwa Ngamba, ikaba yaratangiye gukora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu mwaka wa 2010, ikaba yarabonye uruhushya rw’ubushakashatsi mu mwaka wa 2011, iza kubona uruhushya rwambere ruyemerera gucukura amabuye y’agaciro mu 2013, ifite abakozi bagera muri 464, barimo 22 bafite amasezerano y’akazi gahoraho.
Carine Kayitesi