Amakuru

Urubyiruko rwahawe ibihembo muri Level Up your Biz Initiative ya MTN rwiyemeje kubibyaza umusaruro

Nyuma y’uko kuri uyu wa 19 Mutarama 2024, hasojwe gahunda ya Level Up your Biz Initiative yateguwe na Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda ku bufatanye na INKOMOKO, igamije gufasha urubyiruko kwihangira imorimo no gukora akazi kanoze, by’umwihariko rukiteza imbere runateza imbere igihugu cyabo, abahawe ibihembo muri iyi gahunda bagaragaje ko biteguye kubibyaza umusaruro batanga amahirwe kuri bagenzi babo, ndetse banatanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Abahawe ibihembo muri iyi gahunda ya Level Up your Biz Initiative bavuga ko bihiye kubafasha mu kuzamura iterambere ry’ubucuruzi bwabo ndetse banagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Niyomungeri Anitha afite umushinga ukora ubukerurgendo bushingiye ku buhinzi yise ‘Inzora Agritourism Ltd’, yavuze ko ubumenyi n’amafaranga bahawe bigiye kubafasha kuzamura ibikorwa byabo.

Yagize ati: “Iki gihembo kizadufasha haba mu kumenyekanisha umushinga wacu, guhugura abahinzi ndetse no gutegura igikorwa cyo kurengera ibidukikije. Kandi mbere y’uko nza muri aya mahugurwa hari amakosa menshi nakoreshaga nk’amafaranga yanjye bwite nkayavanga n’ay’umushinga namenye ko atari byiza.”

Uwihanganye Samuel, uyobora Rainbow Health Foods Ltd

Uwihanganye Samuel, ufite company yitwa Rainbow Health Foods, nawe avuga ko inkunga yahawe igiye kumufasha kongera umusaruro w’ibyo akora anateza imbere igihugu n’abagituye.

Yagize ati: “Turishimye kuba turi mu batoranijwe mu bantu benshi bafite ibyo bakora tukaba twarabaye imwe mu mishanga yatoranijwe na MTN, ibyo ni iby’igikiro kuba hari ababona ko ibyo dukora bifite agaciro, amahirwe twahawe tugiye kuyabyaza umusaruro ndetse azanadufasha kugera kurwego rushimishije, tunateza imbere igihugu cyacu.”

Minisitiri Utumatwishima ashyikiriza ibihembo umuyobozi wa Rainbow Health Foods Ltd

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yibukije urubyiruko ko amahirwe bahawe na MTN ku bufatanye na INKOMOKO nta handi bayakura, maza abasaba kuyabyaza umusaruro ari nako bafasha abandi kubona umurimo, aho yemeza ko nta bundi buryo ikibazo kijyanye n’umurimo mu Rwanda kizakemuka uretse kuba abahawe amahirwe nabo bafasha abandi kubona akazi.

Yagize ati: “Ndagira ngo mbwire urubyiruko ko aya mahirwe tuba tubonye ari amahirwe ya jenerasiyo, ni amahirwe yanyu y’umwihariko,…ndagira ngo mbabwire ko ubu ntangiye kuboma model (inzira) y’uburyo y’uburyo umujeni yatera imbere, icyambere urubyiruko abatwumva, abadukurikira, bagomba kumenya ko ishuri rifite agaciro, ugomba kugira aho ubanziriza ukamenya kwandika no gusoma, ukagira aho utangirira, nibura ukiga, warangiza, ugize igitekerezo nacyo ukagikora nk’uko mwese mwabyitangiriye ntawabazaniye igitekerezo, ariko iyo tugize amahirwe tukabona MTN igafatanya n’INKOMOKO, umuntu bamuha ibintu ataribuzige mu ishuri iryo ariryo ryose, yiga finance, marketing, branding, ibyo bintu byose ntaho wabona wabyigira icyarimwe,..ubumenyi mwahawe ni ukubukoresha, amafaranga mwahawe agakoreshwa neza, nawe ukaba uri umwe nibura ugaha akazi undi muntu umwe, niko tuzabikomeza kugeza dukemuye ikibazo cy’umurimo.”

Minisitiri Utumatwishima kandi yashimiye MTN Rwanda ku musanzu itanga mu guhanga imirimo ku rubyiruko.

Yagize ati: “Ndashaka gushimira umuhate wa MTN mu guhugura no guha igishoro urubyiruko, usibye kuba bizamura imishinga yabo kandi bigira uruhare runini mu gutegura ejo hazaza heza h’igihugu. Ndashaka kubashimira kandi atari kuri iyi gahunda ya Level Up gusa ahubwo no kuba mwaratanze imirimo nyinshi ku rubyiruko. Imirimo mutanga igira umusanzu ukomeye mu iterambere ry’urubyiruko rwacu.”

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yashimiye urubyiruko rwageze mu cyiciro cya nyuma kuko ruri gutanga ibisubizo ku bibazo byugarije sosiyete binyuze mu mishinga yarwo.

Yagize ati: “Kuba mwarageze aha ni uko mufite imishinga y’udushya narishimye cyane ubwo numvaga imishinga yanyu kuko ifite ibisubizo by’ibibazo byugarije sosiyete haba mu buhinzi, ubuvuzi, uburezi. Ibi bigaragaza ko ejo ari heza iyo ubonye urubyiruko rufiye imishinga nk’iyi.”

Umuyobozi wa Inkomoko mu Rwanda, Rwagasore Aretha

Umuyobozi wa Inkomoko mu Rwanda, Rwagasore Aretha, yavuze ko amahugurwa babahaye azabafasha mu kwagura ibikorwa byabo.

Yagize ati: “Mu mahugurwa twabahaye harimo kumenya gukoresha serivisi z’imari, itumanaho, gusobanukirwa uburyo bwo gukora ubucuruzi mu Rwanda, imisoro, kumenyekanisha ibikorwa byabo n’ibindi ibi bizabafasha gukora badahomba.”

Level Up your Biz Initiative ya MTN Rwanda igenewe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 rufite imishinga itanga icyizere, by’umwihariko ikoresha ikoranabuhanga, ugomba kuba wanditse mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), kandi nyirawo ari Umunyarwanda, iyi gahunda ikaba ibaye ku nshuro ya gatatu, aho kuri iyi nshuro imishinga yatoranijwe ari 6 mu mishanga irenga 500 yari yatanzwe nurubyiruko.

Muri iyo mishanga itandatu,  itatu muri yo yahize indi yahawe igihembo cya 2 500 000Frw, indi itatu buri umwe uhabwa 1 000 000Frw, azabafasha mu kwagura ibikorwa.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM