AMAKURU MUTURERE

Abagore n’Abakobwa barakangurirwa kugana ubucukuzi bw’amabuye kuko ari akazi nk’akandi

Bamwe mu bagore n’abakobwa bakora akazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko gukora mu bucukuzi uri igitsina gore ntacyo bibabangamiraho kuko ari akazi nk’akandi bakaba bashishikariza bagenzi babo kwitinyuka bakagana akazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko ari akazi nk’akandi kandi ko nabo bagakora bakagashobora nkuko basaza babo bagakora.

Bamwe mu bagore n’abakobwa twasuye bakora mu bucukuzi bo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Kayenzi bavuga ko mbere bumvaga batashobora gukora akazi ko gucukura amabaye kandi banabitinya, ariko nyuma yo gutangira gukora ako kazi bakaba barasanze ari akazi nk’akandi kuri ubu bakaba bagakora bagakunze ndetse bakaba bamaze no kwiteza imbere babikesha gukora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Tuyizere Hiraliya  utuye mu kagari ka Kirwa Umurenge wa Kayenzi, avuga ko yacikishije amashuri nyuma yo guterwa inda, amaze kubyara biba ngombwa ko agomba gutekereza aho azakura ibyo kurera umwana we nibwo yafashe umwanzuro wo kujya gushaka akazi mu bucukuzi bw’amabuye.

Akomeza avuga ko nyuma yo kugera mu bucukuzi yasanze ari akazi nk’akandi akaba agakora agakunze kuko kamufasha kudasabiriza kuri ubu akaba amaze kwiteza imbere kuko amaze kuguramo amatungo magufi yorora ndetse akabasha no gutunga umwana we.

Arashishikariza abakobwa bagenzi baba barabyariye iwabo guhaguruka bagakura amaboko mu mufuka bakagana akazi k’ubucukuzi bw’amabuye kuko bizabarinda gusabiriza ndetse no kongera kugwa mu bishuko by’abasore n’abagabo bishobora gutuma babyara abandi bana batatekanyije.

Ntawuruhunga Agnes avuga ko yagiye mu kazi k’ubucukuzi nyuma yo kubona ko hari ibyo yajyaga akenera akabona atagomba kubisaba ababyeyi byose kandi amaze gukura niko gufata umwanzuro wo kujya gusaba akazi mu bucukuzi bw’amabuye.

Avuga ko nyuma yo kwinjira mu bucukuzi bw’amabuye yasanze ari ibintu bisanzwe bitandukanye na mbere atabwinjiramo kuko yabonaga ari ibintu bitapfa gushoborwa n’umukobwa.

Kuri ubu avuga ko amaze kugera kuri byinshi kuko abasha kwigurira ikintu cyose ashaka bikaba bituma nta muntu wamugusha mu bishuko akaba agira inama bagenzi be b’abakobwa kwitinyuka kuko bashoboye bakagana akazi k’ubucukuzi bw’amabuye bakiteza imbere bakareka guhora bateze amaboko bibaviramo no kuba bagwa mu bishuko byo gutwara inda zitateganyijwe.

Niyigena Felix uyobora Kampani y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro imwe mu zikorera mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Kayenzi avuga ko mu bakozi bagera kuri 200 bakoresha, harimo ab’igitsina gore batinyutse bagana akazi k’ubucukuzi bakaba bishimira iterambere bamaze kugeraho n’ibikorwa birimo  ko babona uburyo gutunga abana babo n’imiryango yabo ntiyandagare, avuga ko babashishikariza ko ibyo bakora bigomba kubateza imbere amafaranga bakorera bakirinda kuyasesagura nko kuyajyana mu businzi n’ibindi byatuma batagera ku iterambere rirambye.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Kamonyi buri kugenda butera imbere ndetse bukanateza imbere ababukora aho babasha kwikemurira ibibazo birimo kwizigamira muri Ejo heza, kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante), kwishyurira abana amashuri, n’ibindi ndetse Ubuyobozi bukaba buvuga ko abafite kampani zikora ubucukuzi bw’amabuye muri ako Karere ari abafatanyabikorwa babo bakomeye babafasha mu iterambere ry’Akarere ndetse n’abaturage muri rusange.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM