Abakora umwuga wo kubaka bazwi nk’abafundi basabwe, kurangwa n’indagagaciro yo gukunda umurimo.
kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2024, ubwo Sendika y’Abakora mu bwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda, STECOMA, yatangaga impamyabushobozi ku bafundi 2500, bashoje
Muri uwo muhango Prof. Bayisenge Jeannette yabasabye abafundi gukunda umurimo kandi abakoresha nabo bagashyira mu bikorwa ibikwiye kubahirizwa mu masezerano y’akazi.
Ati “ Umurimo unoze nimwe mu ndangagaciro eshatu ziri no mu kirangantego cy’igihugu cyacu cya Repubulika y’u Rwanda”
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Prof. Bayisenge Jeannette, yibukije ko u Rwanda rufite gahunda yo gukomeza guteza imbere umwuga w’ubwubatsi , abasaba ko nabo ubwabo kubigiramo uruhare kandi bihangira imirimo.
Yagize ati “Ndangira ngo mvuge ko iki gikorwa gishyira mu bikorwa gahunda ngari na politiki zitandukanye z’igihugu cyacu. Turebye nka guverinoma y’imyaka irindwi turi gusoza igaragaza ko icyiciro cy’ubwubatsi, ari kimwe mu byiciro byagaragaje amahirwe yo kuzamura ubukungu bw’igihugu no guhanga imirimo.”
Umuyobozi wa Sendika y’Abakora mu bwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda, STECOMA, Habyarima Evaliste Avuga ko kuba batanze impamyabushobozi ku bakora mu bwubatsi n’ububaji, bagiye kurushaho gukora kinyamwuga kandi n’imibereho igahinduka bateza igihugu imbere .
Ati “ Iyo umuntu akwereka ko azi ibintu bitari mu magambo gusa bifasha ko ashobora kubona akzi, amasezerano y’umurimo n’ibindi bitandukanye bigenerwa umukozi.”
Habyarima Evaliste nka sendika yasabye ko banyiribigo bajya bagirana amasezerano ya kazi.
Bamwe mu bahawe impamyabushobozi bavuga ko kuri ubu bagiye kugirirwa ikizere mu byo bakora.
Mugabo Thomas wo mu karere ka Ruzizi yagize ati “Biranshimishije kuko hari igihe uba uri ku kazi nk’umukoresha akaba yakwirukanwa ataguhembye avuga ngo ibintu uri gukora ntabyo uzi, ntabwo wanabyize.Kuva mpawe iyi mpamyabushobozi, anyirukanye yabasha kumpemba, kamwereka ino mpamyabushobozi,”
Uyu avuga ko STECOMA yabasuye, hanyuma bahabwa isuzuma, aritsinze abona guhabwa impamyabushobozi
Hasinywe kandi amasezerano hagati ya sendika ya STECOMA n’ibigo nka NPD Cotraco, REAL CONTRACTORS LTD n’ibindi .
Carine Kayitesi