Amakuru

U Rwanda mu myiteguro yo kwakira ku nshuro ya kabiri inama mpuzamahanga y’abashoramari batubura bakanacuruza imbuto

Mu buzima busanzwe abanyarwanda benshi by’umwihariko abakora umwuga w’ubuhinzi bari basanzwe bazi ko imbuto z’ibihingwa zitandukanye inyinshi zijyanye n’igihe cyangwa n’imiterere y’ubutaka akarere runaka gafite inyinshi zituburirwa mu mahanga, gusa kuri ubu siko bimeze, kuko hari ibigo by’ubucuruzi bitandukanye bikorera mu Rwanda, ndetse bitubura imbuto zikagera ku baturage bagahinga kijyambere bakeza.

Ni muri urwo rwego kuri ubu Ishyirahamwe ry’Abatubura n’abacuruza imbuto mu Rwanda (NSAR) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa baryo batandukanye barimo n’Urwego rw’Abikorera (PSF) bari gutegura kwakira ku nshuro ya kabiri inama mpuzamahanga y’abatubura n’abacuruza imbuto, iyi nama ikaba yitezweho kuzatanga umusaruro ushimishije ku bakora muri uru rwego rufite aho ruhurira by’umwihariko n’ubuhinzi ndetse no ku bakora umwuga w’ubuhinzi mu Rwanda muri rusange.

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa 23 Gashyantare 2024, ubwo abaga inama yo gutegura iyi kongere ya 2 biteganijwe ko izaba kuva ku ya 29 kugeza ku ya 30 Nyakanga 2024 muri Hoteli Kigali Marriott.

Namuhoranye Innocent, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abatubura n’abacuruza imbuto mu Rwanda (NSAR), avuga ko iyi kongere ya 2 ari amahirwe ku gihugu by’umwihariko ku bakora akazi ko gucuruza no gutubura imbuto ndetse no ku bahinzi bose kuko izaba yahuje impuguke n’abakora uyu mwuga baturutse ku migabane itandukanye yo ku isi.

Yagize ati: “Intego yo gutegura no kwakira iyi kongere ni uguhuza abantu bose bakora umurimo wo gutunganya imbuto no kuzicuruza kugira ngo baganire ku bibazo bibangamira iterambere ry’inganda zitubura imbuto ndetse banumvikana ku ngamba zifatika zo gushyigikira iterambere no gushyiraho ihuriro rihuriweho neza, ryuzuye kandi rirambye abikorera bayobowe n’inganda zitubura imbuto binyuze mu buryo bwa gahunda kandi bufatika. Iyi kongere ya 2 y’abatubura n’abacuruza imbuto izatanga amahirwe yo gusangira raporo y’imiterere ku ntego z’inganda zikora ibijyanye no gutubura imbuto, bizamura inshingano zabo kandi bakagira ubufatanye.”

Dr Karangwa Patric, Umuyobozi Mukuru ushinzwe kuvugurura ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi, avuga ko iyi nama izaba ari uburyo bwiza bwo kugira ngo abikorera basobanukirwa kandi banagire uruhare rukomeye mu gutubura no gucuruza imbuto nziza kandi za kijyambere zizatuma abahinzi bo mu Rwanda ndetse n’abo mu bihugu bituranyi bagira umusaruro mwiza kandi wujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “Iyi nama twari turi kumwe n\abikorera, …uruhare rwayo ni ukurushaho kureba uko uruhare rw’abikorera rwarushaho gutera imbere mu byerekeye ubutubuzi bw’imbuto nziza, turimo turibanda ku kintu kitwa self-regulation (kwigenzura).”

Kugeza kuri ubu mu Rwanda hatuburirwa imbuto z’ibihingwa bitandukanye birimo soya n’ibigori zisaga toni ibihumbi ikenda (9000T) ni mugihe mu myaka itanu ishize igihugu cyatumizaga mu mahanga imbuto zitubuye zingana na toni ibihumbi bitatu gusa.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM