Amakuru

Kamonyi: Ishuri Shalom Stars Academy rikomeje kuba indashyikirwa mu gutanga uburezi bufite ireme

Ababyeyi barerera mu kigo cy’ishuri cya Shalom Stars Academy riherereye mu karere ka Kamonyi baravuga ko banejejwe n’ikigero cy’ubumenyi abana babo bamaze kugeraho babikesha abarimu bigisha muri iki kigo, aho bavuga ko ubumenyi buhatangirwa basanga ari ntagereranywa.

Aba babyeyi bavuga ko kuva abana babo bagera muri Shalom Stars Academy ubumenyi bwiyongereye, ndetse banemeza ko umwana ugeze muri iki kigo abasha kwiga akamenya kuvuga indimi zirimo icyongereza n’igifaransa adategwa, bavuga kandi ko bashimishwa no kubona abana babo bazi neza Ikinyarwanda nk’ururimi gakondo ndetse hakaba na byinshi baba basobanukiwe bijyanye n’umuco nyarwanda.

Gakwandi Alphonse ni umwe mu babyeyi barerera muri Shalom Stars Academy agira ati: “Njye ubundi umwana wanjye yigaga ku kindi kigo maze kubona ko uburezi bwahatangirwaga butari bunejeje nahisemo kumuzana hano, nahamuzanye agiye mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, aho yigaga bigaga mu cyongereza cyane ugasanga atazi neza ikinyarwanda, n’igifaransa nta nagake yarazimo, ariko ubu ikinshimisha ni uko usanga ashobora kuvuga igifaransa kundusha kandi narakize kera, ubu ageze mu mwaka wa kane, ibaze iyo mba naramuzanye yiga muri nursery (mu mashuri y’inshuke), njye navuga ko uburyo hano bigisha ari indashyikirwa.”

Uwitwa Mutetiwabo  nawe ni umubyeyi urerera muri iri shuri agira ati: “Yewe twe byaraturenze kuko umwana iyo atashye aba avuga igifaransa nk’uwakivukiyemo, kandi n’icyongereza arakizi, iyo umubajije ibintu byo mu Kinyarwanda aragusubiza adategwa, hari n’igihe uvuga ijambo akagukosora, hano mbona bigisha neza kandi n’ibindi bitari indimi mbona babitanga neza, ahubwo ni ukubashimira byimazeyo kuko badufashiriza abana cyane.”

Abayizera David na Ineza biga muri Shalom Stars Academy

 

Abayizera David, Umwe mu bana biga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza avuga ko abarimu n’abarezi bo muri Shalom Stars Academy babigisha neza, ngo kuko ibyo babigisha babafasha kubisobanukirwa neza, bigatuma babakunda.

Ineza nawe yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza avuga ko aho yari asanzwe yiga batabigishaga neza nk’uko muri Shalom Stars Academy babigisha, ariko ngo kuva ageze muri iki kigo ubumenyi bwe bwariyongereye ndetse asigaye abona amanota meza, ikiyongereye kuri ibyo azi no gukoresha ururimi rw’igifaransa adategwa, ibi bikagaragazwa n’uko iyo uganira nawe mu rurimi rw’igifaransa wumva ari umwana w’umuhanga.

Uwanyuze Francine, Umuyobozi wa Shalom Stars Academy, avuga ko bishimira kubona abana biga neza kandi bafite abarimu b’inararibonye mu gutanga uburezi, aho uburezi batanga babutanga mu ndimi 3 ariko abana bagera mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza bakongeraho ururimi rw’Igiswahili.

Yagize ati: “Twebwe rero uburezi tubutanga mu ndimi eshatu, ndetse iyo bageze mu mwaka wa kane twongeraho n’ururimi rw’Igiswahili. Dutanga Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili, tugashyira imbaraga yego mu ndimi z’amahanga, ariko Ikinarwanda nacyo tukagiha imbaraga kuko tugiha period (imyanya) zirindwi mu cyumweru, bivuga ngo abana bakoresha Ikinyarwanda mu mbyino gakondo, bakoresha Ikinyarwanda muri Animation (inyigisho) z’itorero, bazi kirazira, bakamenya n’indangagaciro, ntago rero twirengagiza Ikinyarwanda.

Icyambere twishimira ni uburyo abana biyongera mu mibare cyane, kuko niba twaratangiranye abana 43, mu myaka 3 tukaba tugize abana 281 ni ikintu cyo kwisimira, icyo turikurwana nacyo ni ukongera ibyumba by’amashuri.”

Uwanyuze Francine, Umuyobozi wa Shalom Stars Academy

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bakora uko bashoboye kose bakorohereza ababyeyi mu kwishyura amafaranga y’ishuri ndetse n’utayaboneye rimwe akajya yishyura mu byiciro, yongeraho ko icyo muri Shalom Stars Academy bashyize imbere ari uburezi bufite ireme.

Yagize ati: “Hari ubufasa dushyiramo, dufasha ababyeyi mu buryo bwo kwishyura, aho bashobora kwishyura amafaranga y’ishuri mu byiciro, icyo nababwira ni uko Shalom Stars Academy ari ishuri ryiza kandi turi ababyeyi dukunda abana, icya kabiri dufite ubunararibonye mu burezi, wenda nubwo ikigo gitangiye vuba nta mwarimu dufite cyangwa umurezi udafite ubunararibonye mu burezi, dufite urukundo rw’abana n’ubumenyi.”

Harerimana Jean Bosco

Harerimana Jean Bosco, Umwe mu bashinze iri shuri Shalom Stars Academy avuga ko ikintu cyatumye bashinga iri shuri ari uko babonaga nta kigo kihegereye, ibigo bigiye biri kure y’abaturage kandi n’abana batabona aho biga, hakiyongeraho ko bo mu mibereho yabo bakunda abana. Yongeraho ko agashya bumvaga bazanye kwari ugutanga uburezi bufite ireme kandi batangiye kubigeraho.

Yagize ati: “Agashya twari tuzanye hano kwari ukugira ngo dukore uburezi bufite ireme, bushingiye ku muco Nyarwanda, kandi buganisha ku isoko ry’umurimo kugira ngo umwana nagera hanze nawe azabashe kwirwanaho, ibintu mutabona ahandi bigiye bitandukanye, nk’iyo twinjiye muri maternaire tugira icyo twita creativity yo gufasha umwana kwiga ariko ashira no mu bikorwa ibyo yize, twagera no mu mashuri abanza rero nabwo bigakomeza noneho umwana akiga nk’ubumenyi ariko akajya no hanze akabishyira mu bikorwa, byaba n’ururimi niko bigenda, ajya hanze akarukina, akarwereka n’abo mu rugo, bikamufasha kuba yagira communication n’abo hanze.”

Akomeza agira ati: “Icyo twababwira ni uko abarembo afunguye muri Shalom Stars Academy, kugira ngo baze barebe ubumenyi dutanga kandi nabo bumve ko uburere buri hagti y’ababyeyi n’ikigo, twese tukazmukira hamwe.”

Shalom Stars Academy ni ikigo cy’Amashuri abanza kiri mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugarika, Akagari ka Sheri, kikaba cyaratangiye mu mwaka wa 2020, kugeza ubu kikaba gifite abana biga  mu masuri y’incuke kugeza mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Iki kigo cyatangiye gifite abanyeshuri 43, ariko kugeza ubu gifite abanyeshuri 281.

 

By Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM