Mu gihe Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gushyiraho ingamba zikomatanyije zo gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA by’umwihariko bukomeje kugaragara cyane mu rubyiruko, bamwe mu rubyiruko rw’abanyeshuri bo mu Karere ka Gatsibo, umurenge wa Muhura, baravuga ko ababyeyi batajya babaha umwanya ngo babaganirize ku buzima bw’imyororokere ngo babatoze uburyo bwo kwirinda Virusi itera SIDA ndetse no gukumira inda zitateganyijwe ziterwa abangavu.
Uru rubyiruko ruvuga ko ari ibintu bigira ingaruka ku kuba hari abandura Virusi itera SIDA kubera nta makuru baba bafite ndetse ukanasanga hari n’abaterwa cyangwa abatera inda z’imburagihe, bakaba basaba ko haba ubukangurambaga bwo kwigisha ababyeyi kuzirikana ko ubuzima bwiza bw’abana babo bgomba kubugiramo uruhare.
Kubwimana Emmanuel, Umunyeshuri muri GS Muhura agira ati: “Ku ishuri bafata umwanya bakabitwigisha, ariko sinzi niba ari ukubera imiryango yacu ikennye ari uguhora bashakisha ntabwo wababona bicara ngo bakuganirize ku mibonano mpuzabitsina cyangwa ku kwiranda SIDA, hari abana batiga, badahura n’ababyeyi ngo babaganirize, rero ibyongibyo bishobora gutuma umuntu akora ibintu atazi, icyo twasaba ni ugushishikariza ababyeyi kuganiriza abana babo, umwanya babonye muto niyo baba bari guhata ibirayi mu rugo, niyo baba bicaye hari ikintu bari gukora, ariko igihe babonye abana babo bakagira ibyo babaganiriza.”
Kamanzi Jonelle, nawe wiga kuri GS Muhura Taba, agira ati: “Ababyeyi bamwe na bamwe baba bavuga ngo ni ibishitani, abandi ntibabonere umwana abana babo, ubwo bumenyi tukabukura ku ishuri, nk’abatiga nyine baba babuze ayo makuru, ingaruka ni uko bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, ugasanga banduye n’izo ndwara zirimo na Virusi itera SIDA, kubera ko nta makuru nyine babonye ahagije, cyangwa se bakabona n’ay’ibinyoma, ikintu cyakorwa nyine ni uguhugura abo babyeyi nabo bagatinyuka kuburyo baganiriza abana babo.”
Hari n’ababyeyi bemeza ko benshi mu babyeyi batajya baganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere ndetse na gahunda zo kwirinza Virusi itera SIDA, aho bemeza ko biri mu bigira ingaruka mbi zirimo inda ziterwa z’imburagihe ziterwa abangavu, ndetse no kwiyongera k’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, by’umwihariko bugaragara cyane mu rubyiruko.
Gusa aba babyeyi banagaruka kuri bamwe mu bana bananiranye badashobora gutega amatwi ababyeyi babo ngo babagire inama.
Mukarugwiza Shakira ni umwe mu babyeyi batuye mu Kagari ka Rumuri, Umurenge wa Muhura agira ati: “Ababyeyi mba mbona bariraye barabihariye abarimu ku mashuri, hari n’igihe ukenera kuganiriza umwana ukabona ntaguteze n’amatwi, hakenewe ubakangurambaga nyine bwo kwigisha ababyeyi ko bagomba kuganiriza abana babo nyine bakaganira ku buryo bwo kwirinda ko bakandura SIDA no gutwara inda zitateganyijwe.”
MUKAMANA Marceline, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko hadakwiye kubaho umupaka hagati y’ababyeyi n’abana babo, ahubwo bikwiye ko ababyeyi bagira uruhare mu kwigisha abana babo uburyo butandukanye bwo kwirinda kwandura Virusi itera SIDA.
Agira ati: “icyo navuga ni uko nta mupaka ugoma kuba hagati y’umubyeyi n’umwana kuko iyo akuye amakuru ahandi ashobora kubona amakuru apfuye, umubyeyi rero twebwe nitumara kumuha amakuru nk’uko twabitangiye akayabona tuzanamushishikariza ko ashobora kubiganira n’umwana we kugira ngo abashe kwirinda Virusi itera SIDA, ariko nanone ku bana b’abakobwa nk’uko dukunda kubivuga n’inda z’imburagihe.”
Akomeza avuga ko bagiye gukomeza ubukangurambaga mu babyeyi kugira ngo amakuru bamenye bayasangize abana babo kugira ngo babashe kurinda urubyiruko kwandura Virusi itera SIDA, ndetse ahamya ko nta mubyeyi ukwiye kuvuga ko umwana yamunaniye ngo kuko biterwa no kudohoka kw’ababyeyi mu gushyira igitsure ku bana babo.
Agira ati: “Twatangiye ubukangurambaga ariko ntabwo tuza guhagararira ahangaha, ….. twabonye ko ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bugenda bwiyongera, ntabwo tuzahwema kubibwira abaturage, kugira ngo bagire amakuru abagirire umumaro ariko barinde n’abana babo, ariko nanone turimo turakuramo ababyeyi imyumvire yo kuvuga ngo abana babo barananiranye, ahubwo hari ukuntu ababyeyi badohoka mu burere ugasanga nta gitsure.”
Dr. Ikuzo Basil, Umuyobozi w’Agashami gashinzwe kurwanya SIDA muri RBC, avuga ko mu rwego rwo kugira ngo habeho uruhare rwa buri wese mu kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA by’umwihariko mu rubyiruko, bakangurira ababyeyi kugira uruhare mu kwigisha abana babo uburyo bwo kwirinda SIDA banabajyana kwa muganga kwipimisha.
Agira ati: “Twebwe icyo dutangamo nk’inama nk’uko insanganyamatsiko dutangira umunsi wo kurwanya SIDA twavuze ko ‘Uruhare rwa buri wese ari ingenzi’, duhugurira wa mubyeyi gufasha abana be bakamenya uko bahagaze bakabapimisha, noneho tukumva ko n’uwo mubweyi uruhare rwe ari ukwigisha umwana kuri Virusi itera SIDA.”
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2019/2020, bugaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 kugera kuri 24, abakobwa bafite ubumenyi kuri Virusi SIDA bangana na 59% mu gihe abahungu ari 57%. Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko mu baturage bafite Virusi itera SIDA bari hagati y’imyaka 15 na 60, urubyiruko rwihariye 65% ugereranyije n’ibindi byiciro, Intara y’Iburasirazuba ikaba yihariye 2.9% by’abakoreweho ubwo bushakashatsi.
Imibare igaragaza ko mu gihe mu bice bitandukanye by’Igihugu, umubare w’abandura Virusi itera SIDA wagiye ugabanuka, mu Ntara y’Iburasirazuba ho wiyongereye ukava kuri 2.1% mu mwaka wa 2010, ugera kuri 2.5% mu mwaka wa 2018/2019.
By Carine Kayitesi