Amakuru

RBC iravuga ko abantu bakwiye kwirinda indwara zo mu kanwa kuko ari kimwe mu bishobora gutuma umubiri wose uhura n’ibibazo

Kuri uyu wa 24 Werurwe 2024, u Rwanda rwifatanyaga n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara zo mu kanwa by’umwihariko hitabwa ku isuku y’amenyo, ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) cyagaragaje ko umubare munini w’Abanyarwanda batita ku isuku yo mu kanwa, ngo kuko uburwayi bwo mu kanwa bushobora kugirana isano n’uburwayi bw’umubiri wose ndetse bigateza ibibazo bikomeye.

Irene Bagahirwa, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ishami rishinzwe kurwanya no kuvura indwara zitandura (NCDs), uhagarariye agace gashinzwe kuvura ibikomere n’ubumuga ndetse n’indwara zo mu kanwa, yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe mu 2021 bwagaragaje ko mu Rwanda abantu bakora isuku yo mu kanwa uko bikwiriye ari bake cyane, aboneraho gusaba abantu bose kwita ku isuku y’amenyo y’abo n’akanwa kose muri rusange, ngo kuko birinda uburwayi bwo mu kanwa, ndetse n’indwara zitandura muri rusange.

Yagize ati: “ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bake cyane aribo biborosa (boga mu kanwa), kabiri ku munsi kuko ku mambwiriza ubundi umuntu aba agomba kwiborosa mu gitondo amaze gufata ifunguro na nimugoroba mbere yo kuryama umaze gufata ifunguro rya nimugoroba, abantu ntabwo barabona ko ubuzima bwo mu kanwa ari ingenzi kandi ko bufitanye isano n’umubiri wose muri rusange, kuko niba umuntu ajya kwivuza ari uko umusonga wamurembeje burya ntago aba ari umusonga wo mu kanwa gusa,…ubutumwa natanga ni ugukangurira abantu kwita ku isuku yo mu kanwa, kuko witaye ku isuku yo mu kanwa uba ukereje uburwayi, cyangwa se wirinze uburwayi bwaterwa n’isuku nke yo mu kanwa, amenyo acukuka kubera ibyo turya, ibyo tunywa, twaba tutayasukuye uko bikwiye bigacukura ya menyo, ishinya tuyirwara kubera ko tutakoze neza isuku yo mu kanwa.”

Mukabahire Beata, Umukozi wa SOS Children’s Villages ushinzwe gukurikirana poroje yita ku burwayi bwo mu kanwa by’umwihariko ku bana bato, avuga ko nta muntu ukwiye kwitwaza ko umuti w’amenyo uhenze ngo kuko ubuzima aribwo bufite agaciro kurusha ibinzi, yongeraho ko umuntu ashobora kwibwira ko umuti w’amenyo uhenze bakanga kujya kuwugura, hanyuma barware bakajya kwivuza bibahenze kurushaho.

Yagize ati: “Ushobora kuvuga ko umuti w’amenyo uguhenze ariko kwkvuza bikazaguhenda kurushaho, umuti w’amenyo mu Rwanda si ikibazo nkurikihe uko mbibona ubungubu, abantu benshi bashobora kuwigurira.”

Uwamahoro Sandrine ni umwe mu bari bitabiriye gahunda yo kwisuzumisha uburwayi bw’amenyo, avuga ko ubusanzwe atajyaga yita ku isuku y’amenyo ye, ariko ngo byaje kumuviramo uburwayi kugeza n’ubwo bamukuye amenyo atatu.

Yagize ati: “Ubusanzwe nozaga amenyo rimwe ku munsi kandi simbikore nkuko bikwiye kuburyo byangizeho ingaruka nkarwara amenyo bikaba ngombwa ko bankura amenyo atatu, ariko nyuma yaho bamaze ku nsuzuma bambwiye uburyo nzajya nita kumenyo ndetse nkayoza gatatu kumunsi.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) muri 2021 bwagaragaje ko umuntu umwe 1%  ariwe wabashije kujya kwisuzumisha indwara zo mukanwa, ni mugihe ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko abantu 18% bo bagiye kwivuza indwara zo mu kanwa bitewe n’ububabare bari bafite.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM