Amakuru

Kayonza: Barashima ko gupima Virusi itera SIDA ababyeyi batwite byatanze umusanzu mu kubarinda kwanduza abana babo

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Kayonza baravuga ko bashimishijwe na gahunda yo gupima Virusi itere SIDA ababyeyi batwite mu gihe bagiye kwa muganga gupimisha inda bwa mbere, ndetse no kubahiriza gahunda yo kubyarira kwa muganga mu rwego rwo kurinda umubyeyi kuba yakwanduza umwana atwite igihe ari mu nda cyangwa se mu gihe cyo kubyara. Ibi bishimangirwa na Munisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) yemeza ko iyi gahunda yatanze umusaruro ushimishije muri gahunda yo kugabanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA by’umwihariko mu bakivuka.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko mu rwego rwo kurinda umubyeyi kwanduza umwana atwite Virusi itera SIDA, gikomeje gushyira imbaraga mu gukangurira ababyeyi kwipimisha Virusi itera SIDA mu gihe bagiye gupimisha inda bwa mbere, ndetse bakajya no kubyarira kwa muganga kugira ngo bafashwe nk’uko bikwiye.

Dr. Ikuzo Basil, Umuyobozi w’Agashami gashinzwe kurwanya SIDA muri RBC

Dr. Ikuzo Basil, Umuyobozi w’Agashami gashinzwe kurwanya SIDA muri RBC, avuga ko iyi gahunda yatanze umusaruro kuko nibura mu babyeyi batwite bapimwe bagasanga bafite Virusi itera SIDA, ku kigero cya 98% bafata imiti igabanya ubukana bwayo bifasha kugabanya ibyago byo kwanduza abana batwite.

Yagize ati: “Ndumva atari no kuvuga ngo porogaramu ishinze kurwanya SIDA, hari na porogaramu zishinzwe ababyeyi n’abana dukangurira buri mubyeyi, mu gihe amenye ko yasamye kwipimisha inda bwa mbere, iyo wageze kwa muganga rero mu bizami bafata harimo n’ikizamini cya Virusi itera SIDA kugira ngo barebe niba utaranduye bagufashe utazanduza umwana, aho rero bahabonera inama zihagije.”

Dr Basil avuga ko hari gahunda yo gushyiraho abamasaderi b’abamama bafasha mu kuganiriza no gukangurira ababyeyi batwite kugana gahunda zo kwipimisha virusi itera SIDA kugira ngo gahunda yo gukumira ubwandu bushya mu bana bavuka igerweho kuri bose.

Agira ati: “Icya mbere ni ubukangurambaga kugira ngo tubumvishe ko bagomba kwipimisha mu gihe utwite, ariko nanone tukaba dufatanya n’izindi nzego, murabizi ko hari porogarame y’uko nta muntu ukwiye kutabyarira kwa muganga, kuko dupima umuntu aje kwipimisha inda bwa mbere nanone tukamupima aje kubyara, ….nko muri gahunda nka RBC dufite tugiye gutangiza hari icyo twita peer educator dushaka gushyiraho nk’abambasaderi b’abamama bazajya badufasha kugera mu ngo, bakaganira na ba bamama, kugira ngo na babandi tubura dukomeze tubakurikirane.”

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Kayonza bagaragaza ko basobanukiwe neza akamaro ko kwisuzumisha Virusi itera SIDA mu gihe batwite, aho bavuga ko bitanga amahirwe yo kutanduza abana babo igihe basanze banduye Virusi itera SIDA.

Umwe muri bo agira ati: “Ujya kwa muganga kwipimisha wasanga waranduye ugafatira imiti ku gihe kugira ngo umwana nawe atazavuka yanduye, nabashishikariza kujya kwa muganga kugira ngo barengere ubuzima bw’abana batwite.”

Undi nawe yagize ati: “Kujya kwipimisha Virusi itera SIDA hakiri kare bigira icyo birinda kuri wa mubyeyi, kandi iyo ukurikije amategeko ya muganga nk’uko bayatubwiriza bituma urokora ubuzima bw’umwana wawe, noneho ubuzima bukagenda neza, icyo kintu rero cyatubereye cyiza ku bantu bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA, cyera wabyaraga umwana rimwe na rimwe ugasanga nawe avukanye ubwandu, ariko kugeza kuri uyu munsi ni umwe ku ijana wawundi utazi iby’aribyo.”

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ya 2023 igaragaza ko mu mwaka wa 2022-2023 abagore batwite 1,421 bagaragayeho ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA muri 365,759 bapimiwe. Igaragaza ko kandi abagore batwite 389,531 bitabiriye serivisi zo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana uri mu nda.Muri abo babyeyi abo byari bizwi ko basanzwe bafite virusi itera SIDA bari 5,558.

Kugeza ubu hejuru ya 99% by’ababyeyi batwite bafite virusi itera SIDA bahawe imiti igabanya ubukana bwayo mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kwanduza abana batwite.

By Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM