Bamwe mu bari n’abategarugori bo mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Byimana , baritinyuye bayoboka inzira y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aho kuri ubu bakora muri Kampani y’Ubucukuzi bw’amamabuye y’agaciro yitwa BIG MAINING CAMPANY LTD , ndetse kuri ubu bakaba bamaze kwiteza imbere ku rwego rushimishije.
Aba bari n’abategarugori bakora muri BIG MINING CAMPANY LTD bavuga ko kuba baratinyutse bakajya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro byatumye batera imbere bateza imbere n’imiryango yabo.
Uwimbabazi Grace umwe mu bari n’abategarugori batuye mu Murenge wa Byimana watinyutse akajya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubu akaba akora muri BIG MAINING CAMPANY LTD , avuga ko byatumye atera imbere kuri ubu akaba atagitega amaboko ababyeyi be.
Yagize ati: “Kubera kumva ibiganiro ku maradiyo twumvishe ko natwe abakobwa tugomba kwitinyura tugashaka ibikorwa twakora natwe tukiteza imbere, nanjye nditinyura nza gushaka amafaranga yo kwiteza imbere, naraje ndakora mbona nta kibazo, icyatumye nza ibyo nashakaga gukora ndikubigeraho, ndi kugenda niteza imbere, mbere nari umwana utazi gushaka amafaranga nta kintu narimfite mu rugo, nta n’itungo, ariko naje hano kubera gukora nkashaka amafaranga nagiye mu mashyirahamwe atandukanye mbasha kwigurira amatungo kandi nanjye mbasha kubona ibyo nkeneye ntarinze gusaba ababyeyi ngo buri kimwe cyose bakimpe.”
Dusabimana Agnes nawe ni umwe mu bari n’abategarugori witinyutse akajya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse akaba avuga ko byamuteje imbere.
Yagize ati: “Icyatumye numva ko ngomba kuza mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni ukugira ngo niteze imbere no kugira ngo ngire icyo nageraho nk’umwana w’umukobwa, naje hano nifuza kugura itungo no kuba najya mu mashyirahamwe atandukanye, ariko ubungubu nabashije kuba nagura ihene, ubona ko hari umusaruro maze kubona muri aka kazi kandi ikindi nshobora kuba nakwigurira amavuta n’urwo rukweto ndukeneye ntarindiriye kubisaba .”
Ndayisenga Emmanuel umwe mu bagabo bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri BIG MAINING CAMPANY LTD we avuga ko abona abari n’abategarugori bakorana bashoboye ndetse hakaba n’abashobora kuba barusha abagabo gukora neza.
Yagize ati: “Umuntu utarajyamo aba yumva ko ari ibintu bisebetse ariko iyo ahuye n’uyu uhakora ahita yumva ko n’ubundi ari ibisanzwe bameze nkatwe, imbaraga zo hariho nababa bazirusha abagabo, abakobwa n’abadamu inama nabagira ni uko bareka kwitinya bakaza bagakorera ifaranga.”
Hubakimana Thomas, Umuyobozi wa BIG MAINING CAMPANY LTD
Hubakimana Thomas, Umuyobozi wa BIG MAINING CAMPANY LTD avuga ko hari uburyo boroherezamo abari n’abategarugori, ariko ngo ntabwo bita kuri abo gusa kuko abakozi bose bafatwa kimwe.
Yagize ati: “Dufite komite zishinzwe kwita ku bakozi no mu kirombe abantu bose bagatanga amakuru uko umuntu yinjiye mu kirombe agomba gusoka atanze amakuru uko ikirombe giteye cyangwa se ibyabereye mu kirombe, kandi abakozi bose tubafata kimwe, iyo umukozi w’umugore cyangwa umukobwa agize ikibazo turamubwira agasubira mu rugo cyangwa akajya mu cyumba cy’umukobwa kuko twarabyubatse birahari, ariko agahemberwa umubyizi we.
Umudamu utwite ntabwo twebwe twemera ko ajya mu kirombe, iyo atwite agomba kujya mu rugo kuko nta muntu ujya mu kirombe atwite, iyo abyaye rero agomba kumara cya gihe cyateganyijwe yonsa umwana yarangiza akabona kugaruka mu kazi.”
Big Mining Company Ltd ni Kampani yatangiye ubushakashatsi 2014 kugeza ubu ifite abakozi 300 ikaba ikorera mu Karere Ka Ruhango mu Murenge wa Byimana
Mundani aho bacukura Amabuye y’agaciro
Imashini ivangura umucanga na mabuye y’agaciro
Aho bamaze gucukura amabuye y’agaciro barongera bakahasubiranya bagatera ibiti muryo bwo kubungabunga ibidukikije
Carine Kayitesi
umwezi.rw