Kuri uyu wa 26 Mata 2024, ubwo Croix rouge y’uRwanda bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko hibukwa abatutsi biciwe muri Croix rouge yu rwanda hibukwa Abakorera bushake, Abakozi bakoraga muri Croix-Rouge Ababyeyi na bana bari bahaturiye bahungiye yo muri Croix Rouge.
Abarokotse Jenoside muri Croix Rouge y’uRwanda bibumbiye muri “Association Mbihoreze” bavuze uko baciye mu nzira y’umusaraba mu bihe bya Jenoside n’uko mu myaka 30 ishize bikuye mugahinda.
Bavuga ko ba babazwa n’abakigoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abanga kwerekana aho abo bishe bashyizwe kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Murekeyisoni Alodiya umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wahawe inzu yo kubamo na Croix Rouge
Murekeyisoni Alodiya umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wahawe inzu yo kubamo na Croix Rouge y’u Rwanda mu Mudugudu wa Jurwe mu Kagari ka Jurwe mu Murenge wa Ndera mu Karere kagasabo, yavuze ko ubu baruhutse umutwaro wo guheranwa n’agahinda bakaba barabashije kwiyubaka batageheranwe na gahinda
Ati” Croix Rouge yaje ari umubyeyi twe tubona ari Intumwa y’Imana yoherejwe ngo imenye ababaye, imenye impfubyi n’abapfakazi turayishimira cyane barakoze twe byaraturenze ntitwabona icyo tubitura Imana yonyine ijye ibaduhera umugisha.”
Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda, Francoise Mukandekezi, yavuze ko ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko byari agahoma munwa.
Yakomeje avuga ko abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside imigambi yabo yose izabapfubana kuko politiki y’u Rwanda n’ubuyobozi buriho, bitakwihanganira uhirahira kubiba inzangano n’amacakubiri .
Mukandekezi yasobanuye ko Croix Rouge y’u Rwanda izirikana imibereho y’abarokotse Jenoside ari nayo mpamvu mu bihe bitandukanye ikora ibikorwa byo kubasubizamo mubuzima busanzwe babubakira amazu yo guturamo n’ibindi nibindi byabafasha mubuzima ,
Croix Rouge ya remeye imiryango itishoboye 23 irimo abarokotse Jenoside y’akorewe abatutsi , ibaha amafaranga ibihumbi ijana (100000Frw) kuri buri muryango iyo nkunda yatwaye agera kuri Miliyoni makumyabiri neshatu z’amafaranga y’uRwanda (23,000 000 Frw)
Carine Kayitesi