Mu rwego rwo kuzamura agaciro k’ibikoresho bikozwe mu mpu zikomoka ku matungo, hashyizweho umukono ku masezerano y”ubufatanye hagati y’ Ihuriro ry’ Abatunganya impu (Kigali Leather Cluster) na Koperative y’ abacuruza amatungo ahita ajyanywa mu mabagiro ( CCB).
Nzamanza Simon, atunganya impu induba muri Gasanze aho yivugira ko izi mpu azinika ku mazi akazogesha ishwagara .
Ati” Bitewe ni uko amatungo ashobora kugira isuku nkeya ku ruhu niyo mpamvu izo mpu tuzogesha ishwagara ndetse kugira ngo iyo shwagara nayo idateza ibibazo nayo tuyogesha umutobe ndetse na vinegre.”
Ku bijyanye n’ aya masezerano ashyizweho hagati ya Kigali Leather Clusters na CCB Nzamanza Ati” Mu gihe tuba twihaye intego yo kurushaho kugira impu nziza aya masezerano azadufasha kubona impu bitworoheye kuko mbere byatugoraga dore ko umuntu wazaga ashaka Toni imwe ntabwo yayihabwaga nk’ ushaka conteneri yose ,byumvikane ko umunyamuryango muto abifitemo inyungu.”
Aya masezerano ashyizweho umukono Nyuma y’ aho Leta y’ u Rwanda ishinze Kigali Leather Cluster ndetse biturutse ku mikoranire n’ ikigo nyafurika y’ inganda z’ ibikomoka ku mpu n’ ubwo mu gihugu hakiri ikibazo cyo kutagira uruganda rufatika Kandi rugezweho usibye uruganda rugerageza ruri I Butare.
Ni mu gihe hari urugamba rukomeye aho abacuruzi b’ impu mu Rwanda baganganye n’ abanyamahanga bamenye ubwiza bw’ impu z’ amatungo yo mu Rwanda bakaza kuzitoranya bajyana iwabo.
Umuyobozi w’ ibagiro Sabani ikorera I Nyabugogo, Kanyambo Prosper avuga nk’ abafite amabagiro avuga ko aya masezerano bagiranye na Kigali Leather Cluster bizatuma impu zacu zigira agaciro.
Ati” byari ikibazo gikomeye cyo kuba nta gaciro gafatika uruhu rwari rufite tugendeye ku biro ,ubwoko bwarwo iyo rwabaga rufite inenge nkeya hari n’ igihe rwajugunywaga.”
Ku munsi umwe gusa Ibagiro risanzwe rikora neza rishobora kubona impu zigera kuri 200 ariko bitewe n’ umubare w’ amatungo yabazwa nabyo biturutse ku bakiliya b’ inyama dufite.
Dr.Ndagijamana Joseph , Umuyobozi wa Humura trading ltd ,
Dr.Ndagijamana Joseph , Umuyobozi wa Humura trading ltd , ibagiro ryo kuri Base mu karere Rulindo ahagarariye Kigali Leather Cluster ni ukuvuga abafite amabagiro mu gihugu cyose.
Ati” Aya masezerano atarashyirwaho umukono byari akajagari ,uwakusanyaga impu ari nuwazinyanaga mu mahanga bose nta murongo bagiraga nta gaciro gafatika Kugikiro cy’ impu ariko ubu bigiye gukemuka.”
Akomeza avuga ko bizabafasha kwakira impu nziza zikomoka ku matungo bitewe ni uko aya matungo azaba afashwe neza kuva mu biraro kugeza ku mabagiro,mu gihe umutekano w’ amatungo uzaba wubahirijwe byaba mu mudoka ataziritse nabi ahekeranye.
Ati”Mbere iyo umuntu yabagaga itungo rye yatahanaga amafaranga adafatika kuko igiciro cy’uruhu ubu turugurisha 200frw/ kg( 2024 . byumvikane ko uruhu rw’ inka rufite ibiro 30 ,umuturage abona ibihumbi 45 yuzuye.”
Ubu uruhu twarugurishaga 1500 frw/ kg( 2014)
Hari aho bitumvikanye neza ku giciro cy’uruhu uyu munsi ndetse no ku cya mbere ya 2014.
Ibi byatangiye guhabwa agaciro muri 2022, muri kongere ya FPR,ubwo Perezida Paul Kagame yakanguriye abakora muri iri shami kubijyamo kinyamwuga.
Perezida Kagame yagaragaje ko mu Rwanda hari ubwoko bw’ impu nziza zitakwiriye kujyanwa mu mahanga ahubwo zikaba zatunganyirizwa mu gihugu
Kamayirese Jean D’amour, umuyobozi wa Kigali Leather Cluster,
Kamayirese Jean D’amour, umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, yabwiye itangazamakuru ko aya masezerano bamaze gushyiraho umukono ari imbaraga ziyongereye mu bufatanye bwo kuzamura agaciro ku impu mu Rwanda.
Aha abakora muri iri ishami bagize icyizere gikomeye cy’ uko mu gihe kiri imbere mu Rwanda hazaboneka inganda zishobora gutunganya impu n’ ibindi bishobora kugurishwa ku isoko mpuzamahanga.
Carine Kayitesi