Mu murenge wa Kigali habereye inteko rusange y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi ku urwego rw’Akarere ka Nyarugenge, aho urubyiruko rwamurikaga ibyo rwagezeho rwishimira intabwe rwateye runatanga ikizere ko intabwe zose ziteganyijwe mu mu ryango nk’urubwiruko rwiteguye kuzishyigikira mu gufatanya kubaka igihugu muri rusange rushyigikira umukandida wabo 100% mu matora y’Umukuru w’lgihugu azaba muri Nyakanga.
Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki 02 Kamena 2024, Ni inteko Rusange yitabiriwe ni Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi rwaturutse mu mirenge yose y’Akarere ka nyarugenge, yitabiriwe kandi n’abayobozi b’umuryango ku rwego rw’umujyi wa Kigali n’Akarere ka Nyarugenge ndetse n’inzego z’umutekano.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR – Inkotanyi mu karere ka Nyarugenge Eustache Ndumuhire yavuze ko mu myaka 35 umuryango wa FPR – Inkotanyi umaze uvutse nk’Urugaga rw’urubyiruko rwo mu karere ka Nyarugenge hari ibyo bishimira bageze babikesha umutoza w’ikirenga Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME.
Ati:” Twaje mu inteko rusange twishimira ibyo twagezeho nk’urubyiruko n’umuryango wa FPR inkotanyi muri rusange,bimwe mu byo twishimira harimo guhuza urubyiruko rurenge Ibihumbi bitanu mubyukuri kubona abantu bangana gutya bari mu nzira imwe bashishikajwe no kwiyubakira igihugu ni ibintu byiza cyane,bigaragaza ko hari ibyiza babonye umuntu wese atekereje arabona ibikorwa bitandukanye umuryango RPF Inkotanyi wagezeho,ibyo dukora byose tubikura mu mihigo y’umuryango byinshi Chairman w’umuryango wacu Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME adutoza n’ibyo tujyenda dushyira mu bikorwa bikabyara ubukungu, Inyungu, umutekano, Imibereho myiza, ubutabera mu gihugu maze tukimakaza ubumwe demukarasi n’amajyambere”
Umuyobozi w’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye kumuryango FPR Inkotanyi yakomeje ashishikariza urubyiruko kugira imyitwarire itazasubiza inyuma ubumwe bw’abanyarwanda n’iterambere ry’igihugu abasaba gutora neza bagatora umukandida ubereye u Rwanda kandi ubikwiriye,yasoje atanga ikizere ko nk’urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rwiteguye kuzatora umukandida wabo 100%.
Umuyobozi wa FPR-INKOTANYI ku rwego rw’umujyi wa Kigali , Samuel Dusengiyumva yararikiye urubyiruko ko mu minsi iri imbere bazakira Chairman w’umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego ry’igihugu abasaba kuzitabira ku bwinshi kandi bacyeye nk’ibisanzwe,yakomeje abibutsa kuzahigura umuhigo bihaye nk’umujyi wa Kigali wo kuzitabira amatora ku bwinshi bagahiga intara zose bagatora kare kandi neza, yashimiye kandi abanyamuryango bashya bateye intabwe idasubira inyuma binjira mu muryango FPR Inkotanyi ababwira ko bahisemo neza.
Muri Iyi nteko rusange urubyiruko rwaganirijwe amateka y’umuryango wa FPR Inkotanyi ndetse n’uko wabohoye igihugu basabwa kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo yose aho iva ikagera cyane binyuze ku imbuga nkoranyambaga.
Umwanditsi : Hadjara Nshimiyimana.