Uncategorized

REB yatangije ibikorwa byo guteza imbere impano z’abana bakiri bato mu mashuri abanza n’ayisumbuye

Uyu munsi ku wa Gatatu taliki ya 5 Kamena 2024   REB yatangije ibikorwa byo guteza imbere impano z’abana bakiri bato mu mashuri abanza n’ayisumbuye kugira ngo bizabafashe kwihangira imirimo no kuzavamo ibyo bifuza kuba byo.

Wari umunsi ufite insanganyamatsiko igara iti: “Inzira yanjye, umusaruro ungeza ku cyo nifuza.”Dr. Mbarushimana Nelson

Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Mbarushimana Nelson, yasabye abarimu  n’ababyeyi muri rusange , gusigasira impano abana bafite ndetse no kubafasha kuzikuza kugira ngo bazabashe kuba ibyo bifuza.

Ibi bikorwa ku rwego rw’Igihugu byabereye mu Ishuri Ryisumbuye rya G.S Camp Kigali, aho abanyeshuri bahize abandi baturutse mu bigo bitandukanye byo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bahawe ibihembo.

Mu mpano  abanyeshuri berekanye, harimo abifuza kuzaba abacuruzi, abashaka gutwara indege, kuba abaganga, abarimu, abayobozi, abakozi muri banki, abasirikare, abanyamakuru ,abubatsi,abadozi n’indi.

Dr. Mbarushimana Nelson yakomeje avuze ko ababyeyi n’abarimu  bagomba gushyira imbaraga nyishi mu gufasha abana gukuza impano zabo kugirango zizabagirire umumaro.

Ati: “Ubu dukeneye kubona  kubona urubyiruko rwacu turera, bafashwa mu masomo no kumenya guhitamo umwuga hitawe ku bushobozi karemano bwa buri wese.”

Yakomeje avuga ko iyo nzira yo kwita ku mpano z’abanyeshuri ari uburyo bwo guhitamo umwuga gusa ahubwo ko ari ugufasha abanyeshuri kurushaho kumenya imbamutima zabo, ibyo bakunda kurusha ibindi, n’impano bifitemo ari na byo bishingirwaho mu kugena ahazaza bakarusha kureba kure no guhanga udushya mubuzima bwabo.

Niyonsenga Jean Dieu, Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri cya G.S Camp Kigali, avuga ko gutangiza ibi bikorwa byo kugaragaza impano z’ibyo bifuza kuzaba byo, ndetse bituma bakurana ikinyabupfura kandi bagakunda akazi.

Yagize ati: “Usibye kuba abana bagaragaza impano z’ibyo bifuza kubaza byo, no kugira ikinyabupfura cyane cyane bibanda no ku byo bifuza kuzaba byo, kandi bikabatera n’ishyaka ryo kurusha kwiga no gukora cyane kugira ngo uwo mwuga umuraje ishinga, yiyumvamo azabashe kuwugeraho kuko ntabwo kugera ku ndoto zawe ari ibintu bisaba ko ugira ubunebwe, ubwo bisaba ko ukora cyane, ukiyemeza.”

Uwo muyobozi ahamya ko uko abana bagaragaje impano zabo nibakomeza gutya bizabageza ku iterambere kandi bagahanga udushya u Rwanda n’Isi bikeneye uyu munsi.

Abanyeshuri na bo bishimiye ko babashije kugaragaza imyuga yabo bakunda kandi no kuba abayobozi mu nzego zitandukanye babahaye agaciro bakagaragaza ibyo biyumvamo.

Bavuze ko bishimiye impanuro bahawe n’abarezi n’abayobozi kuko zizatuma babasha guhitamo neza inzira igana aho bifaza kugana.

Iki gikorwa cyo kumurika impano ku banyeshuri cyatangijwe ku rwego rw’igihugu, REB isobanura ko buri mwaka, kigiye kujya kiba kuri buri Kerere, aho umwana azajya yerekana ibyo ashoboye gukora kandi n’umwuga yifuza kuzakora akanawusobanura.

Carine Kayitesi

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM