Abakozi bikigo cyubucukuzi bwamabuye yagaciro cyitwa New Bugarama Mining Company giherere mu murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera bishimina ingamba zafashwe mu kubarinda ikwirakwira rya virusi itera Sida.
New Bugarama Mining Company ikoresha abakozi bari hagati ya Magana icyenda na mirongo itanu nigihumbi, aho bakorera hakaba hanaturanye nisantere irimo urujya nuruza ahanini binatewe nabandi bakozi bakora umuhanda.
Ubu bwinshi bwabatuye nabakorera muri ako gace ndetse bwongera impungenge zo kuba ubwandu bwa virusi itera Sida nizindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
N’ubwo bwose izo mpungenge zihari, bishimira ubufasha bahabwa mu kwirinda ubwandu bushya bwa Virus itera SIDA nindwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuko bahabwa inama zo kwirinda izo ndwara no kuba habaho ikwirakwizwa ryubwandu bushya. Uretse inama bahabwa kandi, hanashyizweho gahunda yo gushyira udukingirizo mu kigo aho buri mukozi ashobora kugafata mu ibanga mu gihe agakene kandi ku buntu.
Mugeni Josiane ni umukozi muri iki kigo gikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, akaba ari umwe mu bishimira uburyo buhari bwo kwirinda ubwandu bwa Virus itera SIDA. Yagize ati ”Ahantu hari abakozi barenga igihumbi bakora ku ifaranga rya buri gihe, kuba harangwa nibikorwa byusambanyi si ibanga kuko hari nabakobwa nabagore bicuruza baza baturutse mu tundi duce bakurikiye ko hano hashyushye. Kubera ko duturanye n’ikigonderabuzima, kenshi baza kuduhugura no kutuganiriza u uburyo twa kwirinda Virus itera Sida”.
Undi mukozi ukora muri iki kigo yagize ati: Tugira abantu baturuka ku kigo nderabuzima bajya baza hano kudusuzuma ubwandu bwa Virus itera SIDA ndetse n’izindi ndwara zitandura. Uwo basanze yaranduye bamugira inama yo kwirinda gukomeza gukwirakwiza ubwandu, bakanamugira inama yo kujya kwa muganga agafata imiti uko bikwiye bakanamukurikirana.”
Umuyobozi w’ikigonderabuzima cya Gitare, Urimubenshi Francois Xavier, avuga ko bakorana bya hafi ni iki kigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’abaturage muri rusange mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bwa Virus itera SIDA.
Yagize ati: “Bariya bacukura amabuye y’agaciro muri mining ya Bugarama, turakorana cyane. Dufite serivise nyinshi duhuriraho, n’ibiganiro tujyayo tukabibaha byaba ibyerekeranye n’ubwandu bwa Virus itera SIDA cyangwa igituntu, tubafasha kubona udukingirizo nk’ubwirinzi.”
Urimubenshi akomeza avuga ko muri aka gace baherereyemo umuntu atavuga ko ubwandu bwa Virus itera SIDA bwacitse ku kigero cy’ijana ku ijana, ati hano ntawavuga ko ubwandu bushya bwacitse burundu, ariko ku bufatanye n’izindi nzego dukomeza gushishikariza abaturage kwisuzumisha kandi uwo dusanze yaranduye turamufasha agatangira imiti kandi tukanamugira inama zuko yitwara.
Uyu muyobozi wikigo nderabuzima cya Gitare avuga ko bafite abantu 179 bafite ubwandu bwa Virus itera SIDA bo mu byiciro bitandukanye kandi ko bitabwaho neza.
Muri raporo iheruka gukorwa na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, igaragaza ko uturere nka Burera, Gakenke, Nyabihu, Nyagatare, Kamonyi, Nyamasheke, Huye, Kayonza, Ngoma, na Kirehe ikigero cy’ubwandu bwa virus itera Sida kiri hagati ya 1.58% na 2.11%.
Carine Kayitesi