Amakuru

Amatora: Dr Frank Habineza Akomeje ibikorwa byo kwiyamamaza

Kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Kamena 2024, umukandida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘Democratic Green Party’ Dr Frank Habineza yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu Karere ka Ngororero

Ubwo yageraga kuri site ya Kabaya mu Karere ka Ngororero yacyiriwe na baturage benshi bari bamutegereranije ubwuzu ku rwego rwo hejuru bari baje kumva imigabo n’imigambi bye Dr Frank Habineza nk’umwe mu bahatanira kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri mbere.

Akarere ka Ngororero kabaye aka cumi na rimwe (11) Habineza agenda yiyamamaza ari nako agendana n’abakandida depite batanzwe n’ishyaka Green Party bahatanira imyanya mu Nteko inshingamategeko mu matora ateganyijwe kuri 15 z’ukwezi gutaha

Dr Frank Habineza mbere y’uko agera kuri site ya Kabaya yahari hateguwe yabanje kugenda ahura n’abantu benshi bari bamutangiye mu mihanda, nawe ariko agenda abasuhuza ari ku modoka hejuru.

Ubwo yafataga ijambo Dr Frank Habineza yavuze ko mu bimuraje ishinga ubwo bazaba bamugiriye icyizere bakamutora akayobora u Rwanda, harimo kububakira amashuri y’igisha ubumenyi ngiro muri buri Murenge mu rwego rwo gufasha bamwe mu bafite impano runaka cyangwa ibyo bakunze kubona mu Mirenge kubyiga bakabibyaza umusaruro.

Atekerekeza ko ari ibintu bishobora kugabanya umubare w’ubushomeri bwugarije benshi by’umwihariko urubyiruko aho rugeze hafi kuri 22%.

Ibindi birimo kugabanya gukuraho burundu umusoro ku butaka bw’umutarage n’umusoro ku nyungu igashyirwa kuri 14% ivuye kuri 18% kuko asanga benshi bagiye bajya gukora ubucuruzi hanze babangamiwe n’umusoro mu Rwanda.

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘DGPR’ ahanganiye uwo mwanya na Philip Mpayimana umukandida wigenga ndetse na Kagame Paul watanzwe n’umuryango wa FPR Inkotanyi.

Iri shyaka rigiye kumara imyaka 15 ryemerewe gukorera mu Rwanda rikomeje kwigwizaho abarwanashyaka umunsi ku munsi.

Ahimana Theoneste

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM