Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 29 Kamena 2024, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bateraniye kuri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) i Gisozi, bamamaza Paul Kagame, Chairman akaba n’Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abakandida b’abadepite bo mu ishyaka ryabo.
Abakandida b’abadepite bo mu karere ka Gasabo, barimo Murora Betty, Mugenzi N Leon, na Uwizeye Marie Thérèse, berekanywe imbere y’imbaga y’abanyamuryango bagera ku bihumbi 180 i Gisozi.
Abaganiriye n’itangazamakuru bashimye Paul Kagame na FPR-Inkotanyi ku bw’ibikorwa bigaragara mu Karere ka Gasabo byagezweho , nk’inyubako ziteye imbere, ibikorwa remezo, n’imibereho myiza.
Bimwe mu bikorwa by’ingenzi aba banyamuryango bakomeje kwibandaho harimo kuvugurura Sitade Amahoro, BK Arena, Intare Arena, kwagura inganda, no kubaka amashuri n’amavuriro mashya. Abaturage kandi bashimye uburyo bwo kwivuza bworoshye, bavuga ko begerejwe ibitaro mu turere dutandukanye tw’akarere.
Abaturage bashimiye Perezida Kagame kuba yarateje imbere ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, bigatuma abantu babaho kandi bakora badatinya ivangura rishingiye ku moko. Biteze ko abadepite ba FPR-Inkotanyi baramutse batowe bakwifatanya n’abaturage, cyane cyane bakemura ibibazo by’urubyiruko rudafite akazi.
Moses Ndacyaysenga wo mu Murenge wa Kinyinya yashimangiye akamaro k’abadepite baharanira urubyiruko, abagore, n’abafite ubumuga kugira ngo ibyo bakeneye bikemuke neza. Abaturage bategerezanyije amatsiko gukomeza gukataza mu iterambere bayobowe na Perezida Kagame n’ishyaka rye
umwezi.rw