Mu gihe muri iyi minsi abaryamana bahuje igitsina mu Rwanda bakomeje kugaragara umunsi ku wundi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) kemeza ko abaryamana bahuje igitsina mu Rwanda bahari n’ubwo bwose nta mubare uhari uzwi.
Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, yemeza ko bihari Kandi ko atari uburwayi, akanagaragaza bimwe mu bimenyetso mpuruza umwana agaragaza uri mu mayira yo kuzaba umutinganyi.
Yagize ati: ”Kuba umutinganyi ntabwo ari uburwayi bwo mu mutwe, tubifata nk’imiterere y’abantu ku giti cyabo, ibimenyetso mpuruza rero ntabwo mu byukuri nabihamya ariko muri rusange ubibonera mu myitwarire.”
N’ubwo bwose uyu muyobozi abivuga atyo bamwe mu babyeyi bagaragaza impungenge ndetse n’akumiro bagira igihe baramutse basanze uwo babyaye aryamana n’uwo bahuje igitsina.
Umwe mu babyeyi agira ati: ”icyo nakora nk’umubyeyi namucyaha nivuye inyuma .”
Undi ati: nasenga cyane cyane nkasaba Imana igahindura iyo myitwarire.”
Undi na we ati: “ni amahano kuko ubutinganyi buri burenze kure ubusambanyi.
Ni ikintu kibi cyane rero uramutse usanze umwana wawe yabaye umutinganyi wakwiyambaza ubuyobozi kuko waba ugwiriwe na mahano.”
Dr Muhire Philbert akomeza agira inama ababyeyi ko bakwiye gukurikirana abana babo, uwo babonyeho ubutinganyi ntibamuhutaze ahubwo bakamufasha kuko ashobora gukenera ubuvuzi mu gihe yanduye indwara zandurira mu mibonanompuzabitsina ndetse no kumufasha kubona uburinzi bwamurinda izo ndwara.
Yagize ati: ”Icyo njye nasaba ababyeyi ntabwo ari ugufata abatinganyi nk’abari mu cyaha ahubwo nk’abantu bafite imibereho itari kimwe nk’iy’abandi ndetse tukanabafasha kugira ngo bitabaviramo uburwayi, kuko kwandura kwabo gushobora kujya hejuru cyane ugereranyije nababonana badahuje igitsina. Icyo tubafasha rero nukubaha ibikoresho bibafasha kwirinda kwanduzanya cyane cyane tubaha udukingirizo.”
Ntamubare uhari uzwi mu Rwanda wababonana bahuje igitsina kuko bene abakora ibi babikora bihishe kugirango badafatwa nk’ibicibwa mu muryango Nyarwanda.
Ikitwa LGBTQ ni ihuriro ryabaryamana bahuje igitisina ari abuhungu, abakobwa, abaryamana nabo badahuje igitsina banabona nabo bagihuje bakaryamana, abihinduza abagore bari abagabo cyangwa n’abagore bihunduza abagabo.
Carine Kayitesi